guha abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · pdf fileku bigo nderabuzima...

20
foundation FASACO asbl/Nyamasheke-Rusizi Spécial Ubuzima Nyakanga 2014 Gisohoka rimwe mu Gihembwe Ikinyamakuru cy’Akarere ka Nyamasheke Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire mibi

Upload: vuongcong

Post on 19-Feb-2018

436 views

Category:

Documents


7 download

TRANSCRIPT

Page 1: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 1

S p é c i a l U b u z i m a

Jyambere Special Ubuzima 1www.nyamasheke.gov.rw

f o u n d a t i o n

FASACO asbl/Nyamasheke-Rusizi

Spécial Ubuzima

Nyakanga 2014 Gisohoka rimwe mu Gihembwe

Ikinyamakuru cy’Akarere ka Nyamasheke

Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire mibi

Page 2: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

2 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r eI b i r i m o

Ababyeyi barakangurirwa gufasha abana b’abakobwa kwirinda inda z’indaro P. 15

Inzego zose ziyemeje ubufatanye mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira mu bana P.18

Kilimbi: abaturage ba nyarusange bashyizwe igorora n’ivuriro biyujurije P.19

Hatangijwe gahunda nshya yo kubungabunga ubuzima bw’abantu bushingiye ku isuku n’ibidukikije P.4

Tumenye imyanya myibarukiro y’umubiri wacu P. 7

Ni ikihe kigero umuhungu ashobora gutera inda cyangwa umukobwa agasama ? P.11

Page 3: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 3

S p é c i a l U b u z i m a

Abayobozi bahagarariye inzego z’Imirenge n’amavuriro baganirijwe kuri gahunda nshya yo kubungabunga ubuzima bw’abantu bushingiye ku isuku n’ibidukikije. Ibi biganiro babihawe ku itariki ya 16 nyakanga 2014 n’intumwa za

IJAMBO RY’IBANZE

UMUSANZU W’UBWISUNGANE MU KWIVUZA NI INGABO Y’UBUZIMA

Basomyi ba Jyambere!

Dutangiye umwaka wa 2014-2015 twishimira gahunda nziza za Leta y’u Rwanda zidufasha kwikura mu bukene tugamije kuzamura imibereho myiza no kubungabunga ubuzima bwacu. Imwe muri izi gahunda ni politiki y’ubwisungane mu kwivuza.

Politiki y’ubwisungane mu kwivuza yatangiye mu mwaka wa 2000, igenda ivugururwa bijyanye na kurushako kunoza uburyo bwo kuvura abanyarwanda ku nzego zose z’amavuriro. Ni muri urwo rwego politiki nshya tugenderaho ubu twayitangiye mu mwaka wa 2011. Umusanzu utangwa hakurikijwe ibyiciro by’umwenda w’ubudehe, ikaba ari politiki iboneye kandi yaje gukemura byinshi mu bibazo byakundaga kugaragara bikanabangamira abantu mu gihe cyo kwivuza. Ubu uwatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza afite uburenganzira bwo kwivuriza aho ageze hose mu Gihugu kandi akabona serivisi nziza no mu bitaro bikomeye.

Aha turashimira abaturage bitabira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ari na bo bahamya ibyiza byayo. Ariko na none hari abagifite intege nke mu gutanga umusanzu ku gihe kugirango babashe kwivuza neza.

Kugeza ubu abamaze gutanga umusanzu ni bo babasha kwivuza, ariko kugira ngo tworohereze imiryango, buri wese yemerewe gutanga icya kabiri (1/2) cy’umusanzu kugeza mu kwezi kwa cyenda ikindi gice akazagitanga mu kwezi kwa cumi ariko bitabujije ko uyafite ayatangira rimwe. Ibi bikazadufasha guteganya ejo hazaza dufite ubuzima buzira umuze.

Ubwo tumaze gusobanukirwa n’ibyiza byo guterana ingabo mu bitugu dutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, dukoreshe imbaraga n’ubushake kugira ngo muri iki gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka dutangiye, tuzabe tumaze gutanga umusanzu ku gipimo cy’ijana ku ijana (100%).

Kugeza ubu abatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakanahabwa serivisi z’ubuzima ku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. Gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza byorohereza umuryango kwivuza neza kandi ku gihe.

Umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ugabanya ibishuko byo gutekereza kwivuriza mu bapfumu cyangwa kwisoromera ibyatsi, kuko abakibikora ari abatinya gucibwa amafaranga menshi ku bigo Nderabuzima kubera ko baba batarawutanze. Ni muri urwo rwego dushishikariza abantu bose gufatanya, bakibumbira mu bimina mu midugudu yabo kandi bakanwana ku ishema ryo kuba indongozi no gukora byose kare. GATETE CatherineUmuyobozi w’Akarere wungirje Ushinzwe imibereho myiza

Page 4: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

4 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r e

Abayobozi bahagarariye inzego z’Imirenge n’amavuriro baganirijwe kuri gahunda nshya yo kubungabunga ubuzima bw’abantu bushingiye ku isuku n’ibidukikije. Ibi biganiro babihawe ku itariki ya 16 nyakanga 2014 n’intumwa za Minisiteri y’Ubuzima Minisiteri y’Ubuzima.

Umuyobozi w’Ishami ry’isuku muri iyi Minisiteri Katabarwa Joseph watanze ikiganiro, yavuze ko iyi gahunda y’isuku n’isukura yashyizweho hagamijwe gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bose bagire umuco w’isuku, byaba ibigo, imiryango ndetse na buri muntu ku giti cye.

Avuga kandi ko isuzuma ku bikorwa by’isuku ryagiye rigaragaza ko indwara ziterwa n’isuku nke zitagabanuka cyane. Aha twavuga nk’indwara z’impiswi mu bana zagabanutseho 1% gusa kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2010. Ni ukuvuga ko zavuye kuri 14% zigera kuri 13% mu gihe cy’imyaka itanu.

Bimwe mu bigamijwe kwwigishwa muri iyi gahunda:

•Isuku y’umuntu ku giti cye

gukaraba,

kuryama heza,

kwirinda kurarana n’amatungo,

gusukura imisarani,

gukaraba intoki uko uvuye mu bwiherero,

kunywa amazi meza atetse cyangwa ayunguruye,

•Isuku y’ibiribwa

•Isuku y’abana: kubuhagira no kubambika imyenda imeshe

•Isuku y’aho abantu batuye: abana ntibakwiye kwituma hasi kuko ariho bakinira. Ababyeyi bagomba gushaka ikintu cyihariye abana bitumamo kikajugunywa mu musarani.

•Ababyeyi kandi bagomba kugabanya umukungugu ku mbuga bagatera ibyatsi, ibiti by’imbuto n’imboga.

Kugira ngo iyi gahunda izashyirwe mu bikorwa, hazatangwa amahugurwa kugera ku rwego rw’umudugudu kugira ngo buri wese yumve ko afite inshingano yo kwikemurira ikibazo cy’isuku.

Guha imbaraga Clubs z’isuku

Clubs z’isuku zizagira uruhare mu kumvikanisha iyi gahunda. Aha birasaba kuziha imbaraga, aho zitari zigashyirwaho kandi zigakora kugira ngo zigaragaze umusaruro. Buri muturage agomba kugira club abarizwamo kandi club imwe ntirenze imiryango (ingo) 100. Umudugudu uzagaragara ko urengeje ingo 100, byaba byiza ugabanyijwemo clubs 2.

Iyi gahunda izagira abafatanyabikorwa benshi

Kugira ngo iyi gahunda izagende neza, Minisiteri y’Ubuzima iri gushishikariza abafatanyabikorwa benshi gushyira imbaraga mu mishinga yo gushyigikira isuku. Iyi mishinga izatuma haboneka ubushobozi bwo gufasha abatishoboye ku bikoresho biyungurura amazi (filtre) kugira ngo na bo banywe amazi asukuye.

Kugeza ubu, ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda abanywa amazi meza ari 49%, abakaraba mbere yo kurya ari 28%, abakaraba bavuye mu bwiherero ari 26%, naho 36% bakaba ari bo bakora isuku mu misarani yabo. Bityo bikaba bisaba imbaraga mu bukangurambaga no kuzamura imyumvire ku rwego rw’Umudugudu.

UWINGABIYE Denys Basile

HATANGIJWE GAHUNDA NSHYA YO KUBUNGABUNGA UBUZIMA BW’ABANTU BUSHINGIYE KU ISUKU N’IBIDUKIKIJE

Bwana Katabarwa Joseph Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isuku muri MINISANTE

ISUKU

Page 5: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 5

S p é c i a l U b u z i m a

Abagiye basoma nomero zabanje z’Ikinyamakuru cyacu, ni kenshi bagiye batwandikira badusaba kubagezaho zimwe mu nyigisho zikubiye mu mfashanyigisho yateguriwe urubyiruko ikunzwe gukoreshwa n’abakangurambaga b’urungano yitwa “AGACIRO KANJYE”. Ubu noneho turifuza kubamara amatsiko ku byifuzo byanyu kuko twabateguriye nomero, aho tuzabagezaho izo nyigisho. Namwe basomyi, mufashe abandi aho mutuye hagamijwe kurengera ubuzima bwa buri wese. Ubusanzwe umuntu agenda agira imihindagurikire y’umubiri uko akura ari na ko imikorere y’umubiri ihinduka nk’uko muri bubisobanurirwe.

Ibihinduka ku mubiri w’umwangavu n’ingimbi

Muri rusange, abakobwa bari muri iki kigero barangwa no:

- Gukura mu gihagararo- Gutangira kumera amabere agenda akura uko

n’umukobwa akura (ubunini bw’amabere buterwa n’imisemburo umuntu afite);

- Kumera insya;- Kumera incakwaha;

- Kugara kw’amatako, mu rukenyerero hakaba hato;- Guhinduka k’uruhu rwo mu maso no mu mugongo

(rugira ibinure bigatera ibishishi). - Kujya mu mihango bwa mbere.

Muri rusange iki kigero cy’abahungu kirangwa no- Gukura ku gihagararo;- Kwiyongera kw’ingufu z’umubiri- Kumera insya incakwaha, n’impwempwe (kuri

bamwe)- Kuniga ijwi; - Kugara kw’ibitugu n’igituza;- Guhinduka k’uruhu rwo mu maso no mu

mugongo (rugira ibinure bigatera ibishishi);- Kwiroteraho.

- Gukura kw’imyanya myibarukiro.

Imihindagurikire y’umubiri w’umwangavu igenda igaragara uko umukobwa agenda akura, ubusanzwe imikurire y’umukobwa cyangwa umuhungu; igenda igaragaza impinduka zitandukanye ku mubiri, aha turakwereka igishushanyu cy’umwana w’umukobwa n’umwangavu, hepfo gato urahasanga icy’umwana w’umuhungu n’ingimbi soma neza witegereza umunye impinduka zibera kumubiri wawe bigufashe kwirinda no kwifatira icyemezo gikwiye gituma agaciro kawe kadahungabana.- Iyi mihindagurikire ntibera igihe kimwe kuri buri

TUMENYE IMIKORERE N’IMIHINDAGURIKIRE Y’UMUBIRI WACU

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 6: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

6 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r ewese: kuri bamwe iza kare, ku bandi ikaza itinze ariko igihe yazira cyose nta mpungenge bikwiye gutera kuko atari indwara cyangwa se ngo bibe byagira ingaruka ku mibereho ya nyir’ubwite. Ni byiza ko abangavu n’ingimbi begera ababyeyi cyangwa abarezi bakababaza maze bagasobanukirwa n’izo mpinduka.

Izi mpinduka zisobanuye ko umuntu aba atangiye kuba mukuru: Ku mukobwa aba ashobora gusama ariko ntibivuze ko imyanya ye myibarukiro iba yakuze bihagije ku buryo yakwakira umwana kandi kenshi na kenshi na we aba agikeneye kurerwa no gukura mu bitekerezo kugira ngo azashobore kuba umubyeyi ubereye urugo.

Ku muhungu, aba ashobora gutera inda nyamara aba agikeneye gukura mu bitekerezo no kubanza kwitegura kuba umugabo ubereye urugo.

Muri rusange baba bagomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kuko bashobora guhura

n’ingaruka nyinshi zitandukanye harimo kwandura Virusi itera SIDA, indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina, gusama inda zitateganijwe n’ibindi bishobora kuba intandaro y’ubuzima bubi mu gihe kizaza.Ni byiza ko urubyiruko rwimenya, rukamenya ikigero rugezemo bityo rukirinda icyakwangiza ibihe by’ubuto bwarwo.

Ahenshi usanga ababyeyi bamwe na bamwe badasonurira abana ibijyanye n’imyamya myibarukiro yabo ndetse n’imikorere yayo. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyishi tutabasobanurira muri iyi nyandiko, ariko ingaruka zo kutabibwira abana ni nyinshi kuko ba bana bajya gusobanuza ahandi bityo bakababwira ibinyuranye n’inyigisho ikwiye hakaba ubwo babashoye mu ngeso mbi zo gokora imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera.

UWIZEYE Emmanuel

Urubyiruko rukwiye kugira umwanya wo kuganira k’ Ubuzima bw’ejo hazaza

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 7: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 7

S p é c i a l U b u z i m a

Imyanya myibarukiro y’umugabo

Ubusanzwe, imyanya myibarukiro y’umugabo igizwe n’imyanya igaragara inyuma n’ indi iba imbere itagaragara:

Inyuma hagaragara imboro n’amabya

Igice cy’inyuma kigizwe n’imyanya ikurikira:

Igitsina cy’umugabo (imboro): Niwo mwanya ukora imibonano mpuzabitsina; ni na wo mwanya unyuramo inkari. Umutwe wayo utwikiriwe n’agahu gashobora kuvanwaho ari byo bita “gusiramura”.

Agasaho k’amabya: ni agahu gafubika amabya.

Igice cy’imbere kigizwe n’imyanya ikurikira:

Amabya: Amabya ni udusabo tw’intangangabo. Amabya ateretse mu gasaho. Ubusanzwe, umuhungu avuka afite amabya abiri (iry’iburyo n’iry’ibumoso). Amabya akora intangangabo n’umusemburo wa kigabo utuma umuhungu akura ku buryo butandukanye n’umukobwa. (Urugero: kumera ubwanwa, gusoreka, kuniga ijwi n’ibindi.)

Uturerantanga: Hejuru ya buri bya, hometseho akarerantanga. Ni ukuvuga ko uturerantanga na two ari tubiri. Niho intanga zikurira.

Imiyoborantanga: Imiyoborantanga ni ibiri. Ni uduheha cyangwa udutembo dushamikiye ku turerantanga. Tuba mu muvaruhago hafi y’uruhago. Nk’uko izina ryayo ribivuga, ni ho intanga ngabo zikuze zinyura, zikazasohoka mu masohoro igihe umugabo asohoye.

Utugega: Utugega ni tubiri, tuba mu miyoborantanga

imbere gato y’umuvaruhago. Niho haba hahunitswe amasohoro (atarimo intanga) mbere y’uko umugabo asohora.

Agasoko: Nk’uko izina ryako ribivuga kavubura amasohoro intanga ngabo zogamo;

Umuvaruhago: Ni umuheha (agatembo) uyobora inkari ziva mu ruhago zigasohoka hanze. Ni na ho kandi intanga ngabo zinyura igihe umugabo asohoye.

Sobanukirwa ko: Igihe umwana w’umuhungu akiri muto,

imyanya myibarukiro ye iba isa n’isinziriye. Itangira gukura mu gihe cy’ubugimbi, igatangira imyiteguro ijyanye no kororoka. Icyo gihe agasaho k’amabya ke kagenda karushaho kwirabura bitewe na wa musemburo twavuze haruguru uvuburwa n’amabya;

Amabya atangira gukora intanga ubudahwema kuva igihe cy’ubugimbi kugeza umugabo apfuye. Bitandukanye n’umukobwa uvukana intanga ze zose zikagenda zikura imwe gusa mu kwezi kuva mu gihe cy’ubwangavu kugeza acuze.

Imyanya myibarukiro y’umugore

TUMENYE IMYANYA MYIBARUKIRO Y’UMUBIRI WACU

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 8: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

8 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r e

Imyanya igaragara inyuma:

Nk’uko twabibonye ku myanya myibarukiro y’abagabo, imyanya myibarukiro y’umugore na yo igizwe n’igice kigaragara inyuma n’ikindi cy’imbere. Imyanya myibarukiro y’inyuma niyo yitwa igituba.

Imyanya myibarukiro y’umugore igaragara imbere

Udusabo tw’intangangore: Ni two turera intangangore. Ni tubiri, kamwe kaba ibumoso bw’umura, akandi kaba iburyo bwawo. Umwana

w’umukobwa agera mu gihe cy’ubwangavu afite intanga zigera kuri 400. Uretse igihe atwite, buri kwezi hagenda hahisha intanga imwe imwe, igasohoka, kugeza umugore acuze.

Imiyoborantanga: ni uduheha cyangwa udutembo tubiri, dushamikiye ku mura, kamwe iburyo akandi ibumoso. Buri gaheha kareshya hafi na santimetero icumi z’uburebure. Iyo intangangore imaze kurekurwa n’agasabo, igana mu muyoborantanga, ari na ho habera isama (uguhura kw’intangangore n’intangangabo).

Umura cyangwa nyababyeyi: Umura ni umwanya imiyoborantanga ishamikiyeho. Nyuma y’isama ni ho umwana akurira.

Inkondo y’umura (inkondo ya nyababyeyi): Ni umuryango cyangwa irembo rya nyababyeyi riyihuza n’inda ibyara. Inkondo y’umura ifite udusoko twinshi tuvubura ururenda. Urwo rurenda rurushaho kuba rwinshi mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore, bityo bigatuma mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina intangangabo zizamuka muri nyababyeyi zigana mu miyoborontanga mu buryo bworoshye.

Inda ibyara: Niho imibonano mpuzabitsina ibera. Ninaho amaraso y’imihango y’umugore anyura asohoka; ninaho kandi umwana anyura avuka.

UWIZEYE Emmanuel

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

AKANAMA K’UBWANDITSI

Nyir’IkinyamakuruUmwanditsi mukuruInama y’ubwanditsi

Umunyamabanga

: Akarere ka NYAMASHEKE: HABYARIMANA Jean Baptiste (Umuyobozi w’Akarere): BANKUNDIYE Etienne

UWIZEYE Emmanuel: UWINGABIYE Denys Basile

NDANGA Janvier

Page 9: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 9

S p é c i a l U b u z i m a

A) Ukwezi k’umugore

Ibara ritukura: risobanura igihe umugore ari mu mihango ashobora gusama cyane cyane ku bagira ukwezi gufite iminsi iri munsi ya 24. Ariko ntibikunze kubaho;

Ibara ry’icyatsi kibisi: risobanura Igihe cy’uburumbuke: biba bishoboka ko umugore asama igihe akoze imibonano mpuzabitsina. Ibara ry’umuhondo weruruka risobanura Igihe gisanzwe: Na bwo umugore aba ashobora gusama ariko si cyane uretse muri iriya minsi iri hagati yo kuva mu mihango n’uburumbuke ku bagira ukwezi kugufi kuri munsi y’iminsi 26.

B) Imihango

“Imihango y’umugore cyangwa y’umukobwa”, ni amaraso asohoka buri kwezi ava mu nda ibyara bitewe n’uko nta sama ryabaye. Ibyo umura wari warateganyirije kwakiriza urusoro, bigasohoka ari amaraso, aribyo twita “imihango”;Muri rusange kujya mu mihango bwa mbere biba hagati y’imyaka 12 na 14 ariko hari abashobora kubona imihango mbere y’icyo gihe nko ku myaka 9, 10 cyangwa nyuma nko ku myaka 16 bitewe n’imiterere y’umubiri wabo;

Imihango iza buri kwezi igihe umugore adatwite. Umukobwa cyangwa umugore abona imihango buri

kwezi kugeza acuze (hagati y’imyaka 45 – 50), keretse iyo atwite, yonsa (mu byumweru 6 bya mbere bikurikira kubyara) cyangwa afite ubundi burwayi;

Iyo umukobwa cyangwa umugore avuye mu mihango, nyababyeyi itangira imyiteguro kugira ngo ishobore kwakira urusoro haramutse habaye isama.

Iyo umukobwa cyangwa umugore ari mu mihango agomba:

Kugira isuku: Abangavu bagira isuku bakoresheje ibi bikurikira: • Gukoresha kandi neza udutambaro tw’isuku

(kigoma cyangwa kotegisi); • Kumesa neza utwo dutambaro ukatwanika ku

zuba mu gihe atabonye kotegisi (Cotex); • Guhindura utwo dutambaro byibura kabiri ku

munsi cyangwa uko kuzuye; • Kwiyuhagira buri gihe ugiye kwambara akandi

gatambaro cyangwa kotegisi.

Muri rusange: Kwirinda imibonano mpuzabitsina yamukururira

gutwita atabiteganyaga cyangwa Virusi itera SIDA n’izindi ngaruka nk’indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina;

Kuganira no gusobanuza ababyeyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

ICYITONDERWA: Abakobwa cyangwa abagore bamwe, bashobora kubona cyangwa kubura imihango igihe gito ku buryo butunguranye, bitewe n’impamvu zinyuranye: ubwoba bukabije, guhangayika, imirire mibi, uburwayi, n’ibindi. Mu gihe batinze cyane ariko ni ngombwa kujya kwa muganga bakareba niba nta burwayi burimo (amezi 3)

C) Gusama no gutwita

Gusama biba nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina iyo intangangabo ihuye n’intangangore bikabyara urusoro cyangwa igi. Isama ribera muri umwe mu miyoborantanga y’umugore, naho «gutwita» bikabera muri nyababyeyi;

Iyo habaye imibonano mpuzabitsina, ibihumbi

SOBANUKIRWA: UKWEZI K’UMUGORE, IMIHANGO, GUSAMA NO GUTWITA

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 10: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

10 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r e

by’intangangabo zisuka mu nda ibyara y’umugore (iyo umugabo asohoye), zikazamuka mu nkondo y’umura. Iyo zigezemo, zizamuka zerekeza mu miyoborantanga. Intangangabo imwe rukumbi yarushije izindi umuvuduko niyo yinjira mu ntangangore. Muri ako kanya, umubiri w’intangangore urakomera ntihagire indi ya kabiri ibasha kwinjiramo. Izindi zije nyuma zirunda ku rusoro zigahindukamo intungamubiri. Urwo rusoro rujya mu mura, umugore cyangwa umukobwa agatwita atyo.

Intangangore yahishije ikarekurwa n’agasabo k’intanga, ishobora kumara igihe cy’amasaha 48 gusa ikiri nzima; naho intangangabo, nyuma y’imibonano mpuzabitsina, zishobora kumara mu mura no mu miyoborantanga nibura iminsi itatu zikiri nzima;

Iyo isama ryabaye, umukobwa cyangwa umugore ntiyongera kubona imihango;Kutabona imihango nyuma y’ukwezi ku mukobwa cyangwa umugore wakoze imibonano mpuzabitsina, ni kimwe mu bimenyetso by’uko yaba yarasamye. Ariko kugira ngo abyemeze agomba kujya kwipimisha kwa muganga.

Ibintu by’ingenzi biranga imyitwarire n’imyifatire

y’ingimbi n’abangavu

Ahanini ibihinduka ku muhungu ni na byo bihinduka ku mukobwa. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira: Gushaka kwigenga no gushaka kwibanira

n’urungano; Guha agaciro gakomeye ibyo bagenzi be bavuze

cyangwa bakoze; Gutangira kugira inshuti mudahuje igitsina; Kwita cyane ku mubiri we bidasanzwe

(Kwiyitaho; yisukura yambara neza...); Kurarikira ibigezweho; Kwiyemera no kwirarira; Kumva ntacyo utinya no kudatekereza ku

ngaruka z’ibyo ukora;Kwishidikanyaho ntiwigirire icyizere cyane

cyane mu rungano.

Urubyiruko rw’abakobwa ngo ntiruzatezuka ku mugambi wo guharanira agaciro karwo. Ibi urubyiruko rw’abakobwa bo mu Murenge wa Ruharambuga babitangarije mu biganiro bigamije kurebera hamwe ibijyanye n’agaciro k’umukobwa, ibyamushuka ndetse n’ibyakwangiza ijo hazaza he. Ibi biganiro bikaba byarabayeho ku nkunga ya Imbuto foundation ibinyujije mu muryango FASACO.

Ibiganiro nk’ibi kandi byabereye mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyamasheke bigamije guhugura abakangurambaga b’urungano bahoraho kandi bakora muri buri Murenge.

Muri ibi biganiro, urubyiruko rwahurije ku kwiha agaciro kuri buri wese. Bakaba bavuga ko ibi bikwiye gutangirira mu miryango, ababyeyi bagashyikirana n’abana babo, abarezi, inshuti n’urungano bose bakagira uruhare mu gutuma umwana akurana umuco wo kwiha agaciro

URUBYIRUKO RW’ABAKANGURAMBAGA B’URUNGANO RWIHAYE INTEGO YO KWIHA AGACIRO

Komeza kuri P.17

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 11: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 11

S p é c i a l U b u z i m a

Mu gihe cy’ubugimbi n’icy’ubwangavu usanga ari umwana w’umuhungu cyangwa se uw’umukobwa bagira imihindagurikire itandukanye ndetse hakaba n’iyo bahuriraho. Icyo bahuriraho ni nk’ubwoya butangira kumera ahazengurutse ibitsina byabo (Insya), gutangira kugira amarangamutima kuwo badahuje ibitsina, ibi bikaba ari nabyo bitegura umwangavu cyangwa ingimbi kuzabyara. Abahanga bakunze kugaragaza ko ku mukobwa impinduka rusange ndetse n’izihariye zikunda kuboneka ageze mu kigero cy’imyaka icumi kugeza kuri cumi n’itanu bitewe n’uburyo bw’imikurire ye.

Aha atangira kugira amabere, ibibero bikigoronzora, rimwe na rimwe ugasanga imiterere yahindutse. Aha kandi ni naho imirera ntanga ye (ovaires) itangira gukuza intangangore maze agatangira kubona n’imihango. Uretse n’ibi kandi usanga imyanya ndangabitsina ihinduka mu buryo bwo kwitegura kubyara maze kandi ijwi rye rigatangira koroha kuri bamwe. Ibi bimenyetso biherekezwa no kugira ibishishi mu maso no mu mugongo rimwe na rimwe bityo umukobwa akaba atangiye kumva ko akuze anashobora kwifatira imyanzuro kandi ibyo ashaka bikagenda vuba. Naho ku muhungu, uretse ibyo ahuriraho n’umukobwa, ubugimbi bwabo butangira kuva ku myaka 11 kugeza kuri 15, uruhu rugatangira rugakomeraho buhoro, agatangira kumera ubwanwa ku munwa wo hejuru, ku matama kuri bamwe ndetse

n’ibyoya bikazenguruka umubiri wose, ibishishi mu maso kuri bamwe, imitsi ikongera umubyimba, ijwi rikiyongera maze n’amabya agatangira kurera intanga ariho no gusohora bikomora intandaro. Igihe cy’izi mpinduka rero, ni cyo umuhungu

cyangwa umukobwa baba bagomba gutangira kwitwararika kabone n’ubwo hari abo bitinda kugaragara ariko akaba yanasama igihe yagejeje ya myaka.

Iki gihe kandi cy’ubugimbi n’ubwangavu gikunda kugira ingaruka ku rubyiruko rwinshi ari nayo mpamvu usanga Ministeri y’ubuzima ndetse n’ibindi bihugu ku isi hose byita ku buzima bahaguruka batanga amasomo ku buryo butandukanye bwo kwirinda harimo kwifata byaba byanze ugakoresha agakingirizo. Aha kandi biba byiza igihe abakiri ingimbi cyangwa abangavu bahawe amasomo ajyanye n’imihindagurikire yabo hakiri kare kugira ngo nibaramuka banakoze imibonano mpuzabitsina birinde inshuro ebyiri. Ni

ukuvuga gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kandi bakaba baboneje n’urubyaro.

UWINGABIYE Denys Basile

NI IKIHE KIGERO UMUHUNGU ASHOBORA GUTERA INDA CYANGWA UMUKOBWA AGASAMA ?

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 12: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

12 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r e

Ese umwangavu utwise bimugiraho izihe ngaruka? Umwana w’umwangavu ugize atya akabyara, akunda guhura n’ikibazo cyo kutiyakira ndetse bikanamugora kuba yakwisanga mu muryango nk’uko yabikoraga bwa mbere. Ibi kandi binagaragara nabi mu muryango aho bamwe bumva ko umwana byabayeho nta bitekerezo bizima agira. Ibi bikaba binatuma ababyeyi bafite abakobwa mu muryango baba bagomba kubahozaho ijisho buri gihe. Gusa ngo amahirwe ahari ni amwe gusa, aho mu gihe umwangavu ukiri muto atwite bimutegura neza kuba umubyeyi kuko aba agiye mu kigero cyabo hakiri kare n’ubwo baba bageze mu bihe bigoye kubirenga. Mu ngaruka zagiye zivugwa na bamwe mu bangavu bagezweho ni nyinshi ariko zose ngo zikaba zishamikiye ku muryango: akenshi usanga basuzugurwa, bafatwa nabi, ndetse hakaba n’igihe bahohotewe ku buryo bukabije. Usanga rero amateka y’abana batwite bakiri bato aba asa n’aho aremereye. Mu bisanzwe abana bari munsi y’imyaka cumi n’itanu n t i b a k u n d a g a guhura n’ikibazo nk’iki bitewe n’uko mu bihugu by’Afurika abakiri bato babaga basa n’aho bazitiwe n’umuco, ariko ubu hari ingero z’abana ari munsi y’iyi myaka bagiye bahura n’iki kibazo ndetse bamwe b a k a n a b y a r a b i b a g o y e . N’ubwo kandi bigaragara ko aba bana baba bafite amahirwe yo mu bukure bwabo, bakunda guhura

n’uko bigenda bihinduka rimwe na rimwe bagata amashuri yabo maze ibibazo bikisukirana.

Gutwita ukiri muto bigira ingaruka nyinshi zitandukanye. Tugiye kubagezaho zimwe mu ngaruka z’ingenzi abantu bakunze guhura nazo mugihe batwise inda bakiri bato cyangwa bagatwita inda zitateganijwe.

Ibibazo mu muryangoAbabyeyi cyangwa abarezi bararakara; Umukobwa akaba yacibwa mu rugo akaba

iciro ry’imigani; Ababyeyi bashobora kubipfa bakarwana,

n’ibindi.

Ibibazo bijyanye n’ubureziAbakobwa batwite bahagarika kwiga bakabanza

bakabyara bityo bikabadindiza mu myigire yabo;

Ibibazo by’ubuzima •Umukobwa watwise ashobora kwandura Virusi

itera SIDA cyangwa izindi ndwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina kuko aba yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye

(nta gakingirizo c y a n g w a b a g a k o r e s h e j e nabi);

• U m u k o b w a utwise akiri muto n’umwana atwite baba bakeneye ibibatunga birimo intungamubiri na vitamini nyinshi, bikaba bidakunze korohera abakobwa batwite kubibona n’ubwo baba babikeneye;

• I m y a n y a m y i b a r u k i r o y’umukobwa ukiri muto iba itarakura

TUMENYE INGARUKA ZO GUTWITA UKIRI MUTO

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 13: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 13

S p é c i a l U b u z i m abihagije (nyababyeyi, inda ibyara) ku buryo kenshi na kenshi kubyara bitamworohera na gato ku buryo ashobora kubyara umwana udashyitse, ufite ibiro bike cyangwa inda ikamuhitana;

•Gutwita ukiri muto kandi bishobora kwangiza imyanya myibarukiro cyangwa bikagusigira ubumuga (fistula/fistule) cyane cyane iyo utakurikiranywe n’abaganga cyangwa ukabyarira mu rugo

•Impfu ziterwa no gukuramo inda rwihishwa kandi abakobwa bakunda kubikora bitewe no kwiheba, kugira ubwoba, kumva ataye agaciro, akato, kugira ipfunwe n’ibindi;

•Umwana uvuka muri ubu buryo ashobora kugira ibibazo by’imikurire akaba yanagwingira cyangwa akarwara indwara z’imirire mibi bitewe nuko nyina na we aba atarakura ngo amenye uko bita ku mwana cyangwa se akaba nta bushobozi afite bwo kurera umwana we neza.

Ibibazo by’ubukungu•Kurera umwana bikomerera umukobwa ubyaye

akiri muto, kuko aba agomba kumugaburira kandi kenshi na kenshi na we aba akirerwa;

•Umukobwa ashobora gutangira gukora akazi akiri muto kugira ngo ashobore kubona uko yita ku mwana;

•Ikibazo cyo kubura akazi ku mukobwa wabyaye akiri muto cyangwa akabona akadashobotse kuko aba adafite ubushobozi buhagije kubera ko aba yaracikirije amashuri ku bigaga. Hari benshi bituma bishora mu buraya kugira ngo babone uko batunga uwo mwana bikaba byabakururira kwandura Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina.

Ibibazo by’imibanire.

•Abakobwa batwite bakiri bato ntabwo bamenya uko bitwara kandi bagira ipfunwe imbere y’ababyeyi, na bagenzi babo cyangwa ku ishuri;

•Bibatera isoni, ubwoba, urujijo cyangwa guhezwa mu muryango;

•Uwateye inda umukobwa ashobora

kumwihakana; •Umwana uvutse ku mukobwa ukiri muto

akunze guhanahanwa mu muryango bityo akavutswa uburenganzira bwe;

•Akato: inshuti na bagenzi b’umukobwa watwise bakamuha akato;

•Hari n’abo bitera kwiyahura kubera kwiheba cyangwa kunanirwa kwakira ingaruka zatewe no kubyara ukiri muto.

Aha rero niho dusaba urubyiruko kureba ingaruka mbi zo kwishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato bityo bikaba byabaviramo kubura ahabo hazaza heza.

Ntabwo ingaruka ziboneka gusa ku mukobwa watwise, ahubwo n’umuhungu wateye inda akiri muto agira ingaruka zitandukanye kimwe n’uyitera uwo aruta kubera ibishuko yamukorere. Zimwe mu ngaruka zi kunze kwibasira abateye inda hari:

•Gutangira kwita ku mwana nawe ukiri muto; •Gucikiriza amashuri kubera guhunga uwo

wateye inda;•Gufungwa kuko wateye inda umuntu uruta;

Bityo rero, ababyeyi ndetse n’umuryango nyarwanda ukwiye gufatanya guha abana babo uburere burimo indangagaciro kandi bakanabasobanurira kirazira kugira ngo bamenye ikintu cyose cyabagiraho ingaruka n’uburyo bwo kukirinda.

UWINGABIYE Denys Basile

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 14: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

14 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r e

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abatuye isi (Wold Population Day) byabereye mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Kilimbi mu karere ka Nyamasheke ku itariki ya 18/07/2014, ababyeyi bakanguriwe gutanga uburere bwiza bufasha urubyiruko gusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere cyane cyane abana b’abakobwa mu kwirinda inda z’indaro kuko gutwita imburagihe bibabuza amahirwe y’ubuzima bwabo. Uyu munsi ukaba usanzwe wizihizwa ku wa 11 Nyakanga buri mwaka.

Daphrose Nyirasafali wari uhagarariye UNFPA muri uyu muhango yibukije ko u Rwanda rurajwe ishinga no kwita ku rubyiruko, ikaba ari yo mpamvu hatoranyijwe insanganyamatsiko igira iti “Amakuru na serivisi ku buzima bw’imyororokere ni umusingi w’iterambere”.

Yavuze ko muri iki gihe, kwita ku rubyiruko rugahabwa uburere bwiza, kurugezaho ubumenyi na serivisi ku buzima bw’imyororokere ari bwo buryo bunoze bwo gutegura ejo hazaza mu Rwanda. By’umwihariko, abana b’abakobwa bagomba kugira umwanya uhagije wo kwigishwa kugira ngo bave mu gihe cy’ubwangavu biteguye kuba abantu bakuru, ababyeyi bubatse ingo bakarerera Igihugu. Madamu Nyirasafari kandi yasabye abana b’abakobwa kumenya guhitamo bakirinda ibishuko bibashora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato, bityo bakaba bashobora gutwara inda zitifuzwa. Aha yibukije kandi ko gutwita ukiri muto bigira ingaruka nyinshi haba ku muntu ubwe, haba no ku muryango. Asaba na none urubyiruko ruri muri iki kigero kwirinda ibishobora gutuma bava mu murongo nk’ibiyobyabwenge n’ibindi bita ko bigezweho bitajyanye n’umuco.

Yibukije ababyeyi ko bafite inshingano zo kurera abana b’abakobwa ku buryo bwihariye kuko kurera umugore ari ukurerera Igihugu. Yagaragarije ababyeyi zimwe mu ngaruka zo gutwita ku bana bato harimo kurwara Fustulla, kureka ishuri, kongera ibibazo mu muryango bishingiye ku bukungu n’ibindi.

Yakomeje avuga ko UNFPA izakomeza gutera inkunga Akarere ka Nyamasheke mu bikorwa by’ubuzima cyane cyane mu kwita ku buzima bw’ingimbi n’abangavu.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Bankundiye Etienne ushinzwe ubuzima mu Karere yashimye mbere na mbere ubufatanye bw’Akarere na UNFPA mu kwita kuri iki kibabazo cyo kurwanya inda z’indaro mu rubyiruko. Akaba yizera ko imbaraga ziri gukoreshwa zizatanga umusaruro.

Bwana Etienne yasabye abatanga serivisi z’ubuzima gukomeza bakazegereza urubyiruko kuko ari kimwe mu bizafasha urubyiruko gusobanukirwa no guhitamo ejo heza birinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina igihe kitageze, ari ho bakuriza gutwita ku bakobwa no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano harimo na SIDA.

Ibi kandi bizashimangirwa no gukurikirana ndetse no guhuguran amashyirahamwe yo kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kugira ngo ubutumwa butangwa burusheho kumvikana no kuzana impinduka ku myitwarire y’abaturage. Ibi byose bikazagerwaho ku bufatanye bw’inzego zose.

UWINGABIYE Denys Basile

ABABYEYI BARAKANGURIRWA GUFASHA ABANA B’ABAKOBWA KWIRINDA INDA Z’INDARO

NYIRASAFARI Daphrose, umukozi ushinzwe porogaramu y’ubuzima bw’imyororokere muri UNFPA

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 15: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 15

S p é c i a l U b u z i m aBIMWE MU BISUBIZO BIGUFI KU BIBAZO TWABAJIJWE

N’ABATWANDIKIYE

Ubugimbi n’ubwangavu ni igihe cy’ubuzima cyiza ariko ni byiza ko urubyiruko rucyitondera kubera ko hakunze kugaragaramo ibishuko bitari bike ndetse imyifatire umuntu afashe muri iki gihe n’iyo itari myiza ishobora kumubaho akarande kuzayigobotora akuze bikamugora. Muri iki gihe ni ngombwa kumenya gufata ibyemezo bihamye ku buzima no kubuha icyerekezo cyiza.

IBIBAZO IBISUBIZO

cy’ubugimbi?

cy’ubwangavu?

ú

vir

ubwangavu?

nyababyeyi

ngabo

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 16: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

16 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r e

Ubutumwa bw’ingenzi ku ngimbi n’abangavu

Ubwangavu n’ubugimbi ni igihe kiri hagati y’ubwana n’igihe umuntu aba abaye umusore cyangwa inkumi; Ubugimbi n`ubwangavu burangwa n`imihindagukire

ku mubiri, mu bitekerezo no mu myitwarire. Iyo witwaye neza muri icyo kigero, uhakura imyitwarire myiza izakuranga ubuzima bwawe bwose.

Iyo umukobwa utangiye kujya mu mihango, ni ikimenyetso cy’uko ashobora gusama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kuko ushobora gusama;

akatw

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 17: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 17

S p é c i a l U b u z i m aIyo umuhungu atangiye kwiroteraho, ni ikimenyetso cy’uko ashobora gutera inda akoze imibonano mpuzabitsina. Ningombwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo kuko ushobora gutera inda;

Urubyiruko rugomba gusobanukirwa imiterere n’imikorere y’umubiri warwo, kugira ngo rushobore kwirinda ibikorwa byarushora mu mibonano mpuzabitsina, ishobora kubakururira ibyago byagira ingaruka ku buzima bwarwo bwose;

Umubiri w’umukobwa w’umwangavu, uba ugikeneye gukura, iyo atwaye inda muri iki gihe , umubiri we uba utaritegura bikaba byamukururira ingorane nyinshi harimo kubyara biruhanyije cyane, ubumuga gukuramo inda, urupfu n’ibindi;

Umukobwa w’umwangavu n’umuhungu w’ingimbi, bagomba kwitwararika: kugira isuku (cyane cyane abakobwa mu gihe bari mu mihango); kwirinda imibonano mpuzabitsina, kugira imyitwarire iboneye kugira ngo biteganyirize mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.

Buri wese afite uburenganzira bwo kwanga gukora imibonano mpuzabitsina. Guhitamo gukora imibonano mpuzabitsina ni icyemezo gikomeye cyane tugomba kwitondera kuko cyadushyira mu ngorane nyinshi cyane

Ubwanditsi

Ibikurikira P .10

Uru rubyiruko ariko ruhamya ko aba bose icyo bagufasha ari ukugushishikariza kumenya ubuhanga bwawe n’impano ufite kandi bakanagufasha gusobanukirwa aho ufite intege nke kugira ngo ushobore kwikosora kuko “Guha umuntu agaciro” ari ukumugaragariza ibyiza akora kandi ukanenga n’ibibi akora ariko ukabikora mu bwubahane.

Abari bitabiriye ayo mahugurwa basonuriwe ko Agaciro kabo nk’abangavu, ingimbi, inkumi n’abasore ari ntagereranywa bishingiye ko:Aribo maboko y’Igihugu kuko ari benshi;Ko aribo Rwanda rw’ejo (bivuze ko aribo babyeyi b’ejo hazaza);Ko aribo bayobozi b’ejo; Aribo bahanga b’ejo n’ibindi.

Burya kandi agaciro k’umuntu kagaragazwa n’indangagaciro aba afite, nkuko tubizi “Indangagaciro” ni ibyo twemera, amahame n’ibitekerezo dushingiraho mu buzima bwa buri munsi. Buri muntu afite indangagaciro zimufasha guhitamo icyiza.

Indangagaciro ni iki? Indangagacirozikomoka he/zigirwrr ahe?

Zimwe mu ndangaciro z’umuconyarwrr anda n’iz’ikiremwa muntu murirusange

ndetse

Ubupfura;Ubusabane;

UBUZIMA BW’IMYOROREKERE

Page 18: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

18 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r e

Abayobozi bafite ubuzima n’imibereho myiza mu nzego zose z’Akarere ka Nyamasheke biyemeje gufatanya no gushyira imbaraga ku ngamba zafashwe mu kurwanya ikibazo cyo kugwingira mu bana. Ibi ni ibyavuye mu nama y’umunsi umwe yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe kurebera hamwe uko iyi gahunda izatanga umusaruro.

Mu kiganiro kirambuye kuri gahunda y’imyaka itanu yo kurwanya imirire mibi, Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere Bankundiye Etienne, yavuze ko Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana.

Bankundiye yavuze ko mu Rwanda abana bagwingiye bari ku rugero rwa 44% ku rwego rw’Igihugu, naho mu Karere ka Nyamasheke bakaba 44,7%. Ibi bikaba byaratumye hafatwa ingamba kugira ngo nibura mu myaka 5 bazabe baragabanutse kugera kuri 27%.

Nk’uko yakomeje abivuga, zimwe mu ngamba zafashwe mu Karere ka Nyamasheke, ni ukwita ku mubyeyi utwite mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umwana mu minsi 1000 ya mbere.

Hari kandi ubukangurambaga mu gushishikariza ababyeyi gutegura indyo yuzuye binyuze mu mashuri yo mu midugudu. Bityo umugoroba w’ababyeyi ugahabwa imbaraga kuko ari ho bazasobanurirwa iki kibazo.

Muri iyi gahunda harimo na none gukangurira ababyeyi guhinga imboga n’imbuto hagamijwe kurwanya. Abamamazabuhinzi bakaba bazahugurwa kugira ngo bakurikirane uko abaturage bakora uturima tw’igikoni no kutubyaza umusaruro.

Izi ngamba zose zigamije gukemura ikibazo cy’imirire mibi no kugabanya umubare w’abana bagwingira.

Umuryango Care International, ni umwe mu bafatanyabikorwa bazashyira iyi gahunda mu bikorwa.

Mu gufasha abana bagaragaweho n’ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira, Care international izatanga inka n’amatungo magufi nk’uko bitangazwa na Rusanganwa Eugène, ushinzwe Programme y’abana muri uwo mushinga.

Rusanganwa agira ati: “imiryango yagaragaweho n’imirire mibi ikabije tuzayiha amatungo. Tuzatanga inka 150 n’amatungo magufi 331, kandi iyi gahunda izakomeza”.

Rusanganwa avuga kandi ko bazatera inkunga gahunda zo guhugura inzego n’ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo kirangire.

Abitabiriye iyi nama biyemeje ko gahunda bayigira iyabo kugira ngo bazajye bigisha ibibarimo neza. Bakaba biyemeje kuyisobanurira abayobozi bose kugeza ku bakuru b’imidugudu kugira ngo bajye bafatanya n’abajyanama b’ubuzima.

Bavuze kandi bitewe n’uko hari ababyeyi batumva uburemere bw’imirire mibi, bafashe ingamba yo gusura ingo zose, buri mubyeyi agasobanurirwa ikibazo n’uruhare yagira mu kurandura burundu iki kibazo. Mu gihe abayobozi bose bazaba bumva ikibazo, ababyeyi na bo bazasobanukirwa.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza wanayoboye iyi nama, yavuze ko kuba Leta ihangayikishijwe n’ikibazo cy’imirire mibi ari amahirwe. Bityo asaba abari aho boze kugira ubushake n’ubufatanye.

Abayobozi bari muri iyi nama ni abayobozi b’ibitaro n’ibigo Nderabuzima, abayobozi b’imirenge n’abashinzwe imibereho, n’abashinzwe abajyanama b’ubuzima. Bose bakaba basabwa gushyiramo imbaraga kugira ngo ubukangurambaga buteganyijwe buzagere kuri bose kandi butange umusaruro.

BANKUNDIYE Etienne

INZEGO ZOSE ZIYEMEJE UBUFATANYE MU KURWANYA IKIBAZO CY’IMIRIRE MIBI NO KUGWINGIRA MU BANA

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza (Hagati)

INDYO IBONEYE

Page 19: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

Jyambere Spécial Ubuzima 19

S p é c i a l U b u z i m a

Abaturage bo mu kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Kilimbi, barahamya ko Ivuriro rito [Poste de Santé] biyubakiye ribashyize igorora kuko bari baturiye kure Ikigo Nderabuzima cya Karengera. Ibi babigaragaje ubwo batahaga iri vuriro ku mugaragaro ku itariki ya 15 nyakanga 2014.

Nk’uko aba baturage babitangaje, ngo iri vuriro rije kubaruhura urugendo bakoraga bajya ku kigo nde rabuz ima cya Karengera kiri ku b i r o m e t e r o 12 uvuye I Nyarusange.

Mukamurenzi Christine utuye mu Mudugudu wa Rwamiko mu Kagari ka N y a r u s a n g e , atangaza ko iri vuriro r i z a b a f a s h a k w i v u z a no kwirinda indwara. Agira ati “Iri vuriro rizatuma twivuriza igihe maze dukire vuba. Natwe icyo tugiye gukora ni ugutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo igihe twarwaye twivuze kandi ku gihe kuko ntawe uterwa yiteguye”.

Ribanje Ananie we ni umukambwe w’imyaka isaga 70, na we akaba atuye mu Mudugudu wa Rwamiko. Avuga ko we uretse no kurwara, n’iyo ari muzima nta ntege aba afite zo kugera i Karengera, bityo iri vuriro rikaba rimuvunnye amaguru.

Ribanje kandi, avuga ko kuba hageze Ivuriro bigaragaza iterambere kuko mbere habaga igihuru gusa nta n’imodoka yahageraga none ubu umuhanda warakozwe. Akaba avuga ko bazaba aba mbere mu gushyigikira gahunda na serivisi zizahatangirwa kuko ari amahirwe babonye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke

Habyarimana Jean Baptiste watashye iri vuriro ku mugaragaro, yasabye abaturage bazivuriza hano kurikoresha, cyane cyane bagatanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko ari wo uzatuma babona serivisi yihuse.

Yabasabye kandi kwita ku isuku kuko indwara nyinshi mu zo bivuza ari iziterwa n’umwanda kandi zishobora kwirindwa.

U m u y o b o z i w’Akarere yababwiye ko kuba ivuriro rije hafi yabo rigomba kubafasha kuzamuka muri byose bakagira ubuzima bwiza, bakarangwa n’isuku, bakitabira gahunda yo kuboneza urubyaro n’ibindi.

Iki gikorwa ni imbuto y’urukundo r w ’ a b a v a n d i m w e bagize Ihuriro G O B O K A

bo mu gihugu c y ’ U b w o n g e r e z a basanzwe bafasha mu

bikorwa binyuranye binyuze mu Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda. Bakaba barabahaye inkunga, abaturage nab o bashyiraho umuganda wabo.

Uretse iri vuriro rya Nyarusange, hubatswe andi mavuriro mato 4 [Postes de Santé], yose hamwe akaba 5 yubatswe mu mwaka wa 2013-2014 mu Karere ka Nyamasheke.

Kugeza ubu, Akarere ka Nyamasheke gafite Ibitaro 2 (Kibogora na Bushenge), Ibigo Nderabuzima 19 biherereye mu Mirenge 15 igize Akarere na Postes de Santé 24 zifasha abatuye kure y’Ikigo Nderabuzima kubona ubuvuzi bw’ibanze.

UWINGABIYE Denys Basile

KILIMBI: ABATURAGE BA NYARUSANGE BASHYIZWE IGORORA N’IVURIRO BIYUJURIJE

Abaturage ba Nyarusange bashyizwe igorora n’ivuriro biyujurije

UBUVUZI RUSANGE

Page 20: Guha Abana amata, ni kimwe mu birwanya ikibazo cy’imirire · PDF fileku bigo Nderabuzima no ku bitaro ni bo bahamya agaciro kawo bakanemeza ko babonye ingabo y’ubuzima. ... Inyuma

20 Jyambere Spécial Ubuzima

J y a m b e r e

Jyambere Special Ubuzima20 www.nyamasheke.gov.rwDesigned & Printed byImprimerie Select Kalaos

Jy

am

be

re

Sp

éc

ial

Ub

uz

ima