minisiteri y’imari n’igenamigambi · 2015-04-18 · james musoni rigeza ku nteko ishinga...

12
REPUBULIKA Y’ U RWANDA MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI IJAMBO RYA MINISITIRI W’IMARI N’IGENAMIGAMBI, JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009 Ku wa 23, Ukwakira, 2008

Upload: others

Post on 25-Jul-2020

9 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

REPUBULIKA Y’ U RWANDA

MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI

IJAMBO RYA MINISITIRI W’IMARI N’IGENAMIGAMBI, JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA

AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA

Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

Ku wa 23, Ukwakira, 2008

Page 2: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

1

Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa

Sena,

Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe

w’Abadepite,

Ba Nyakwubahwa ba Senateri,

Ba Nyakubahwa Badepite,

Namwe mwese muteraniye hano,

I. IRIBURIRO

1. Mbere na mbere nejejwe no kuba mu ba mbere bashyikirije Inteko Ishinga

Amategeko nshya umushinga w’itegeko, nkaba rero mboneyeho

n’umwanya wo kubifuriza imirimo myiza muri ino manda mwatorewe;

2. Nk’uko rero bitegenywa n’ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika

y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu,

nk’uko kandi bitegenywa n’ingingo ya 42 y’Itegeko Ngenga ryerekeye

Imari n’Umutungo bya Leta nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; Mu izina rya

Guverinoma, nejejwe no kubagezaho Umushinga w’ingengo y’imari

y’amezi atandatu y’umwaka wa 2009, yagenewe igihe cy’inzibacyuho

kibanziriza iyubahirizwa ry’ingengabihe y’ingengo y’imari y’umuryango

w’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afrika.

3. Uyu mushinga w’Itegeko ry’Ingengo y’Imari ya Leta, wateguwe

hashingiwe ku ngamba z’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene

(EDPRS), kuri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, ku ntego

z’iterambere z’ikinyagihumbi, no ku cyerekezo 2020.

Page 3: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

2

Nyakubahwa Perezida w’umutwe wa Sena,

Nyakubahwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite,

Ba nyakwubahwa ba Senateri,

Ba Nyakubahwa Badepite,

Nagira ngo mbanze mbagezeho incamake y’imiterere y’ubukungu mu Rwanda

uko buhagaze muri iki gihe n’uko buteganijwe mu gihe kiri imbere.

II. IMITERERE Y‘UBUKUNGU MU RWANDA

4. Umusaruro w’Igihugu (GDP) uteganijwe kuziyongera ku gipimo kingana na

8.5% mu mwaka wa 2008 ugereranije na 7.9% mu mwaka wa 2007,

kandi uteganijwe kuziyongera ku gipimo mpuzandengo (average) kingana

na 7,8% mu myaka itanu iri imbere kuva muri 2009 kugeza muri 2012.

5. Ibi bigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera neza muri rusange

kandi ko buzakomeza kwiyongera no mu myaka itatu iri imbere. Ubu

bwiyongere burakomoka ahanini ku mpamvu z’ingenzi zikurikira:

i. Umusaruro ukomoka ku buhinzi uziyongera kuva kuri 0.7% mu

mwaka 2007 ugere kuri 14.7% mu mwaka wa 2008; Uwo musaruro

uzakomeza kwiyongera ku gipimo mpuzandengo kingana na 6.0%

kugeza mu mwaka wa 2012.

ii. Umusaruro ukomoka ku nganda n’ubukorikori uziyongera kuva kuri

10.2% mu mwaka 2007 ugere hafi kuri 14.6% mu mwaka wa 2008;

Uwo musaruro uzakomeza kwiyongera kugeza mu mwaka wa 2012

ku gipimo mpuzandengo kingana na 12.4%.

Page 4: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

3

iii. Muri rusange, umusaruro ukomoka kuri za serivisi uziyongera ku

gipimo mpuzandengo kingana na 9% mu myaka itatu iri imbere.

iv. Igipimo cy’izamuka ry’ibiciro kizaba kigeze hafi kuri 12% (Annual

Average Inflation) mu mpera z’umwaka wa 2008 kivuye kuri 9.1%

mu mpera z’umwaka wa 2007. Iri zamuka ry’ibiciro rikaba ahanini

ryaratewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko

mpuzamahanga ryagize ingaruka ku biciro byo gutwara abantu

n’ibintu, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa hamwe n’ibiciro by’ibicuruzwa

bitumizwa mu mahanga.

v. Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, mu mwaka wa 2008 ugereranije

n’idorari ry’Amerika kavuye kuri Frw 544 mu mu mpera z’umwaka wa

2007 kakagera kuri Frw 543 mu kwezi kwa Kamena 2008, aribyo

bivuze ko kiyongereyeho agaciro kangana na 0.2%. Mu mpera

z’umwaka wa 2008, biteganijwe ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda

kazakomeza kwiyongera kagere kuri Frw 540 ugereranije n’idorari

ry’abanyamerika bihwanye na 0.6%.

vi. Ibi bikaba byaraturutse ahanini ku kwiyongera kw’amafaranga

y’impano yashyizwe kuri Konti ya Leta, ku mafaranga y’abikorera

(prívate transfers), hamwe n’izamuka ry’ibicuruzwa byoherezwa

hanze (good export performance).

vii. Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga biteganywa kwiyongeraho

25% muri uyu mwaka wa 2008 ugereranije n’umwaka wa 2007;

naho ibitumizwa mu mahanga bikiyongereho 42% ugereranije

n’umwaka ushize.

Page 5: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

4

viii. Amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro aziyongeraho 25.7%

muri uyu mwaka wa 2008 ugereranije n’umwaka ushize wa 2007,

bikaba bikomoka cyane cyane ku mikorere myiza y’Ikigo cy’Imisoro

n’Amahoro ariko n’imizamukire y’ibiciro k’umasoko nayo ikaba ifite

urahare rugaragara.

Ba nyakwubahwa ba Senateri,

Ba Nyakubahwa Badepite,

Kubera ko ubukungu bw’isi bushobora gukomeza guhungabana kandi kugeza

ubu bikaba bitoreshye kumenya aho bizagarukira, iri teganyamibare ku

bukungu bw’ U Rwanda rishobora guhinduka bitewe n’imihindagurikire

y’ubukungu bw’isi muri rusange.

Nagira ngo na none mbagezeho uko tubona ubukungu bw’isi n’ingaruka

buzagira k’ubukungu bw’U Rwanda.

III. IMITERE Y’UBUKUNGU KU RWEGO RW’ISI

Nk’uko mubizi, imitere y’ubukungu bw’isi muri rusange igira ingaruka ku

miterere y’ubukungu bw’igihugu cyacu. Bimwe mu miterere y’ubukungu bw’isi

tubona bizangira ingaruka ku bukungu bwacu n’ibi bikurikira:

i. Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli biragenda bigabanuka ibi bikaba

bizagabanya izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’U Rwanda;

ii. Ibiciro by’ibiribwa byarazamutse muri uyu mwaka wa 2008 kandi ibibazo

biri mu isoko ry’imari ku rwego isi bishobora gutuma bikomeza

kuzamuka;

Page 6: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

5

iii. Ihungabana ry’isoko ry’imari kw’isi ntabwo rizagira ingaruka ku miterere

ya segeteri y’imari mu Rwanda kubera ko ama banki yacu atakoranaga

cyane n’isoko ry’imari kw’isoko mpuzamahanga; ariko bishora

kugabanya isoko ry’ibicuruzwa twohereza hanze kimwe

n’ubukerarugendo mu rwanda;

Muri rusange ubukungu bw’isi buragenda buhindagurika kandi ibi bifite

ingaruka mbi mu buryo bumwe n’ingaruka nziza mu bundi. Niyo mpamvu ubu

twashyizeho ikipe ifite ubumenyi mu by’imari kugira ngo ikomeza ikurikirane

ibirimo kubera ku isoko mpuzamahangaubu ry’imari. Tuzakomeza rero

kubikurikiranira hafi kandi dufate ingamba zikwiye aho bizaba bikenewe.

Nyakubahwa Perezidaw’Inteko ishinga amatgeko, Umutwe na Sena,

Nyakubahwa Perezidaw’Inteko ishinga amatgeko, Umutwe

w’Abadepite,

Ba Nyakubahwa Ba Seanateri,

Ba Nyakubahwa Badepite,

IV. AMAFARANGA AZINJIRA MU GIHE GICIRIRITSE CY’AMEZI

ATANDATU Y’UMWAKA WA 2009

Hateganijwe kwinjira miliyari 378.3 z’amafaranga y’u Rwanda agizwe

n’ingengo zikurikira:

i. Imisoro n’amahoro bingana na miliyari RwF 166 cyangwa 44%;

ii. Impano z’abaterankunga zingana na miliyari RwF 162 aribyo bingana na

43%;

Page 7: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

6

iii. Andi angana na 5% azakomoka ku nguzanyo zikomoka mu mahanga

4% abikuzwe mu Kigega cya Leta andi 4% akomoke ku mafaranga

adakomoka ku misoro n’amahoro (Non Fiscal Revenue).

V. UKO AMAFARANGA AZAKORESHWA

6. Amafaranga ateganijwe gukoreshwa ni miliyari RwF 378.3. Ingengo y’imari

isanzwe ingana na miliyari RwF 228.2 aribyo bingana na 60.3% by’ingengo

y’imari yose naho Ingengo y’Imari izakoreshwa mu bikorwa by’imishinga

y’amajyambere ingana na miliyari RwF 150.1 bihwanye na 39.7%

by’ingengo y’imari yose.

7. Muri iyi ngengo y’imari hateganijwe amafaranga angana na miliyari RwF

10.3 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwishyura imyenda n’inyungu ku

myenda yafashwe imbere mu Gihugu hakaba kandi hateganijwe

amafaranga angana na miliyari RwF 5.1 yo kwishyura imyenda ndetse

n’inyungu ku myenda yagujijwe hanze y’igihugu.

8. Amafaranga azashorwa na Leta mu bikorwa bibyara inyungu (Net

lending) angana na miliyari RwF 3.4, akaba agizwe ahanini n’amafaranga

azashorwa mu mushinga wo kubyaza ingufu ‘Gaz Methane’.

VI. IBIKORWA BYINGENZI BITEGANIJWE MU GIHE GICIRIRITSE

CY’AMEZI ATANDATU Y’UMWAKA WA 2009

9. Gushyiraho no gusana ibikorwa remezo (Infrastructure)

byateganirijwe amafaranga angana na miliyari RwF 89.1. Ibikorwa

by’Ingenzi biteganijwe n’ibi bikurikira:

Page 8: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

7

i. Gusana imihanda yo ku rwego rw’igihugu cyane cyane Kigali-

Musanze;

ii. Gusana imihanda itandukanye yo mu cyaro;

iii. Gukodesha amamashini ya Gikondo na Mukungwa atanga

amashanyarazi;

iv. Gukomeza kubaka ingomero z’amashanyarazi za Rukarara na

Nyabarongo;

v. Gushyiraho insinga zizakurura umuriro no gukwirakwiza

amashanyarazi mu Turere tutayafite;

vi. Gukora inyigo zirambuye ku kibuga cy’indege cya Bugesera, hamwe

n’umuhanda wa gari ya moshi wa Isaka-Kigali.

10. Kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kubungabunga

ibidukikije hamwe n’ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda (Productive

Capacities) byateganirijwe amafaranga angana na miliyari RwF 31.1.

Ibikorwa by’Ingenzi biteganijwe n’ibi bikurikira:

i. Gutunganya ahateganywa kubakwa isoko mpuzamahanga (Free

Trade Zone) hamwe n’ahagenewe inganda;

ii. Gushyira mu bikorwa itegeko rigenga ubutaka hakorwa iyandikishwa

ry’ubutaka mu buryo rusange;

iii. Guteza imbere amakoperative hubakwa inzego zitandukanye zayo

no gushyiraho ikigo kigenzura imikorere yayo;

iv. Kongera ifumbire n’imbuto za kijyambere mu buhinzi hamwe no

gutera intanga z’ubwoko bwa kijyambere mu matungo;

v. Gukomeza gahunda yo kongera umusaruro ku bihingwa by’ibanze

(priority crops intensification programme);

vi. Kuhira imyaka hamwe no gukora ingomero z’amazi imusozi (hillside

irrigation);

Page 9: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

8

vii. Gukomeza gahunda yo guha buri muryango utishoboye inka yo

korora;

11. Gutezimbere ubizima, ubumenyi hamwe n’imibereho myiza

y’abaturage (Human Development & Social Sectors) byateganirijwe

amafaranga angana na miliyari RwF 121.3 hakaba hazitabwaho cyane

cyane ibikorwa by’ingenzi bikurikira:

i. Hazitabwaho cyane cyane amashuri yigisha imyuga ndetse

n’ubumenyingiro (Technical Vocational Education Training) no

gushyira mu bikorwa gahunda yuko buri mwana yakwigira Ubuntu

imyaka itanu y’amashuri abanza ndetse no kunoza imyigishirize muri

za kaminuza;

ii. Gukumira indwara, korohereza abanyarwanda kubona serivisi

z’ubuvuzi ndetse no kunoza serivisi z’ubuvuzi twongerera ubushobozi

ibitaro cyane cyane ibikoresho hamwe n’abaganga;

iii. Guteza imbere gahunda z’urubyiruko harimo no gutegura imikino

y’igikombe cy’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 (U20-CAN).

12. Guteza imbere Imiyoborere myiza no kurinda ubusugire

bw’Igihugu (Governance and sovereignty) byagenewe miliyari RwF

136.7: Gahunda z’ingenzi zizitabwaho n’izi zikurikira:

i. Gutera inkunga Ikigega cy’Abacitse kw’Icumu (FARG);

ii. Gukomeza ibikorwa byo gusubiza ingabo mu buzima busanzwe;

iii. Gukomeza gahunda yo gufasha mu gutanga umusanzu mu kugarura

amahoro hanze y’U Rwanda (Peace Keeping Missions);

iv. Kwegereza ubushobozi inzego z’ibanze;

Page 10: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

9

v. Guha ubushobozi Inzego za Leta;

vi. Gutunga abagororwa no kwita ku micungire y’amagereza;

Ba Nyakubahwa Ba Senateri,

Ba Nyakubahwa Badepite,

Tugereranije n’ingengo y’imari y’amezi atandatu ya koreshejwe mu mwaka wa

2008, Ingengo y’Imari y’amezi atandatu y’umwaka wa 2009 yiyongereyeho

miliyari RwF 89 bingana na 30.7%;

Ingengo y’imari isanzwe yiyongereyeho miliyari RwF 37.5 bingana na 20%

naho ingengo y’Imari izakoreshwa mu bikorwa by’imishinga y’amajyambere

yiyongereyeho miliyari RwF 51 bihwanye na 51.4%.

Page 11: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

10

Nyakubahwa Perezidaw’Inteko ishinga amatgeko, Umutwe na Sena,

Nyakubahwa Perezidaw’Inteko ishinga amatgeko, Umutwe

w’Abadepite,

Ba Nyakubahwa Ba Senateri,

Ba Nyakubahwa Badepite,

VII. GUSOZA

13. Mbere yo gusoza, nagira ngo mbamenyeshe ko hari ibyo amategeko

ateganya biherekeza uyu mushinga w’Ingengo y’Imari bivugwa mu

ngingo ya 68 hamwe n’iya 73 y’Itegeko Ngenga ryerekeye Imari

n’Umutungo bya Leta nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu kugira ngo

bibafashe kuyisuzuma muri komisiyo.

14. Ibi birareba cyane cyane raporo y’imikoreshereze y’ingengo y’Imari

y’igice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2008. Hari ibindi kandi biteganwa

n’ingingo ya 41 hamwe ni iya 72 y’iryo tegeko twavuze haruguru nabyo

biherekeje uyu mushinga. Ibyo ni ibi bikurikira:

i. Incamake zerekana amafaranga ateganywa kwinjira no

gukoreshwa mu bigo bya Leta;

ii. Incamake ihuriza hamwe amafaranga yinjira n’asohoka mu

ngengo z’imari z’uturere;

iii. Incamake igaragaza ishusho rusange y’umwenda w’Igihugu;

iv. Incamake igaragaza ishusho rusange y’imiterere y’ingwate

zatanzwe ku myenda yafashwe na Leta muri rusange;

Page 12: MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI · 2015-04-18 · JAMES MUSONI RIGEZA KU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO IBIKUBIYE MU NGENGO Y’IMARI YA LETA Y’IGIHE GICIRIRITSE CY’UMWAKA WA 2009

11

15. Mboneyeho umwanya wo kubashimira kandi mbasaba ko uyu mushinga

w’Itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’igihe giciriritse cy’amezi

atandatu y’umwaka wa 2009 Guverinoma yabashyikirije mwakwemeza

ishingiro ryawo, hanyuma ibiganiro birambuye bikazakomereza muri

Komisiyo nk’uko bisanzwe bigenda.

NDABASHIMIYE –MUGIRE AMAHORO