reproduction and animal improvment
TRANSCRIPT
IMYOROROKERE
Y’AMATUNGO (INKA)
Byateguwe na
Dr. Gervais HABARUGIRA
BIMWE MU BY’INGENZI TOGOMBA KUMENYA
1. Ni iby’ingenzi kumenya ubuzima bw’imyorokere;
2. Hari indwara nyinshi zishingiye ku myororokere;
3. Umusaruro mwimnshi ushingiye ku myororokere;
4. Hari uburyo bwinshi twavugurura amatungo yacu.
Ibice (Imiterere) by’imyanya myororokere y’inka
AKAMARO KO KUMENYA KUMENYA INKA YARINZE
1. Inka igomba gutanga inyana 1 ku mwaka;
2. Inka ihaka iminsi 282 (amezi icyenda arenga gato);
3. Inka igomba gukamwa iminsi 305.
KUGIRA NGO TUBIGEREHO
1. Inka igomba kwima (guterwa intanga) iminsi 60 nyuma
y’uko ibyara;
2. Nyuma y’uko inka yima, igomba kumenyekana niba
yarafashe bitarenze iminsi 70;
3. Inka zifite ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere
zigomba gukurwa mu bworozi.
NI GUTE TWAMENYA INKA YARINZE?
Ibimenyetso biranga inka yarinze
1. Gutukura inda y’amaganga no Kuzana izimwe kandi
byiyongera uko igihe cyiyongera. Iki kimenyetso cyonine
ntigihagije kwemeza ko inka yarinze ;
2. Kumosa kw’inka;
3. Kwikubanaho kw’inka (iyarinze yikuba ku zindi);
4. Kurirana (Inka yarinze yurira izindi)
5. Kurirana (Inka yarinze ireka izindi zikayurira) [Iki ni
ikimenyetso cy’ingenzi kigaragaza ko inka yimye icyo
gihe yafata].
Inka ita izimwe
Inka yurira ngenzi yayo
NI GUTE TWAMENYA KO INKA YAFASHE?
Ibimenyetso biranga inka yafashe (Ifite amezi)
1. Kuba inka idasibiyeyo (itongeye kurinda) nyuma y’iminsi
21 yimye;
2. Kugira umucyo no kunoga ku ruhu (Ubwoya
bubengerana);
3. Kwiyongera kw’inda mu bunini;
4. Kwiyongera kw’icebe (Inka iri hafi kubyara);
5. Gucura kw’inyana munda (mu minsi ya nyuma hafi yo
kubyara), kuzana izimwe hafi cyane yo kubyara.
UKO TWAFATA NEZA INKA IHAKA
1. Kuyigaburira neza (indyo yuzuye;
ibinyamahundo, ibinyamisogwe, kuyongera
imyunyu ngugu;
2. Kuyiha amazi ku buryo buhagije;
3. Kuyirinda indwara (Uko twabibonye
haruguru);
4. Kuyituza heza no kuyirinda umunaniro.
IBIBAZO BIMWE NA BIMWE BY’IMYOROROKERE?
1. Kwimagura: Iki ni ikibazo gikunda kubaho bitewe n’uko
inka iba itafashe. Kudafata kw’inka nabyo biterwa
n’impamvu nyinshi nko kuba inka yatewe intanga
yarindutse, kuba inka yarimye nyuma ikaramburura,
kuba inka idafata kubera imirire mibi
2. Ubugumba: Bivuga ko inka ari ingumba igihe itabyara.
Ishobora kuba irinda ikima nyifate cyangwa se ikaba
itanarinda.
Ubugumba buterwa n’impamvu nyinshi. Muri zo
twavuga: Imirire mibi, Indwara zimwe na zimwe,
n’ibindi …..
KUBYAZA INKA
Kugira ngo kubyaza bigende neza hari ibintu
by’ingezi ugomba kumenya:
1. Ibinyetso by’inka igiye kubyara;
2. Uko twakwita ku nyana imaze kuvuka;
3. Uko twakwita kuri nyina (Imbyeyi imaze
kubyara).
1. Ibinyetso by’inka igiye kubyara
1. Ibimenyetso by’inka yafashe yegereje kubyara
(Haruguru) [Kwiyongera kw’icebe, gutukura inda
y’amaganga, kurekura kw’inda y’amaganga, kuzana
izimwe: Koza inda y’amaganga, n’ibindi];
2. Ku munsi wo kubyara [kubuya, kugaragaza
umunairo cyane, kwikama: ku nka zimwe na
zimwe, n’ibindi];
3. Iri hafi kubyara: Kuzana inkoni, kuryama, kubyara
bya nyabyo
2. Uko twakwita ku nyana imaze kuvuka
1. Kuyikura ivata mu kanwa;
2. Kuyireka ikonka umuhondo mu masaha
yambere;
3. Kuyirinda ubukonje cyangwa izuba
ryinshi;
4. Kuyiha amazi mu minsi ikurikiraho
(Guhera ku munsi wa kabiri).
3. Uko twakwita kuri nyina (Imbyeyi imaze kubyara)
1. Kuyigaburira neza (Ubwatsi n’imvange
y’igiheri);
2. Kuyiha amazi ku buryo buhagije [Ingaruka
ku mukamo];
3. Kuyigirira isuku [Ubwayo n’aho iba];
4. N’ibindi ….
KUVUGURURA UBWOROZI BWACU (AMATUNGO YACU)
Uburyo bukoreshwa mu kuvugurura
ubworozi bw’inka:
1. Gutoranya (Selection) inka mu ishyo;
2. Kwimanya (Croisement=Kubona
ibyimanyi).
KUVUGURURA UBWOROZI BWACU (AMATUNGO YACU)
1. Gutoranya (Selection) inka mu ishyo
Mu gutoranya inka hasingirwa ku ntego (objectifs)
umworozi aba afite.
Zimwe mu ntego:
1. Kongera umukamo (umusaroro w’amata);
2. Kongera umusaruro w’inyama.
1. Gutoranya (Selection) inka mu ishyo(Birakomeza)
Gutoranya inka bishingira kuri ibi bikurikira:
1. Inkomoko yayo (Se na Nyina);
2. Izo bivukana (Basaza bayo na Bashiki
bayo);
3. Uko inka ubwayo iteye (amafoto hasi);
4. Umukamo itanga;
5. Ikigamijwe (Inyama cyangwa Amata).
Inka y’ubwoko butanga inyama
Inka y’ubwoko butanga inyama
Inka y’ubwoko butanga Amata
Inka y’ubwoko butanga Amata
KUVUGURURA UBWOROZI BWACU (AMATUNGO YACU)
2. Kwimanya (Croisement=Kubona ibyimanyi)
Kwimanya bikorwa hakurikijwe ikigamijwe (Kongera umukamo: Umusaruro w’amata cyangwa se uw’inyama)
Bikorwa hafatwa inka y’inyarwanda bakayibangurira ku nka y’inzungu (Itanga Inyama nyinshi cyangwa amata menshi bitewe n’ikigamijwe)