repubulika y’u rwanda...amoko y’ibiyobyabwenge dushingiye ku rutonde rw’ ibiyobyabwenge...

2
RWANDA BIOMEDICAL CENTER A Healthy People. A Wealthy Nation REPUBULIKA Y’U RWANDA MINISITERI Y’UBUZIMA kinini cy’umwanya we wa buri munsi ku ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge, Gukomeza gukoresha ikiyobyabwenge n’igihe azi neza ingorane cyamuteje ningaruka ashobora guhura nazo. 6. Uburyo ibiyobyabwenge bikoreshwa Uburyo bukunze gukoreshwa twavuga nko: gutumura, kunywa binyuze mu kanwa, kwitera inshinge, guhumeka cyangwa gushoreza. 7. Ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, k’umurimo cyangwa umwuga umuntu yarasanzwe akora. Izindi ngaruka ziba kw’ejo hazaza h’umuntu. Hakaba ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko. Hejuru y’ingaruka tumaze kuvuga, ku mugore utwite, inzoga itambuka ingobyi y’umwana ku buryo umwana ashobora kuvukana ibimenyetso byo kuzahazwa n’inzoga. Ingaruka ku mubiri Mu ndwara z’umubiri twavuga nk’uburwayi bw’umwijima, ubw’umutima, ubwonko n’imyakura ndetse n’ubumuga bushobora kubikomokaho, uburwayi bw’urwungano ngogozi, indwara z’ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara, SIDA, n’ibindi… Ingaruka ku buzima bwo mu mutwe Ibibazo byo mu mutwe birushaho kuba urusobe, ndetse kera na bwangu abantu bakagira indwara zikomeye zirimo: Gutakaza ubushake bwo gukora, ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura, ndetse n’ uburwayi bukomeye bwo mu mutwe (biboneka cyane ku bantu bavanga ubwoko bwinshi bw’ibiyobyabwenge). Ingaruka ku mibanire n’abandi, ku murimo n’ejo hazaza h’umuntu Muri zo twavuga: guhorana imyenda (amadeni), impagarara n’amahane mu muryango, impushya za hato na hato ndetse no gusiba akazi, kwirukanwa mu mashuri cyangwa ku kazi, ubukene, kwiyandarika kugirango ubone ibiyobyabwenge n’ibindi. Ingaruka zijyanye n’amategeko Gukoresha ibiyobyabwenge, kubikora, kubicuruza ni icyaha gihanwa n’amategeko. Gukoresha ibiyobyabwenge bishobora kuvamo ingorane; twavuga nk’impanuka mu muhanda, kwiba, guhohotera abandi nko gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa. 8. Uburyo bwo gufasha uwahuye n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge Ubufasha bugomba gutangwa hibandwa cyane cyane ku mpamvu zitera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge: Gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, Gushishikariza urubyiruko kwirinda agakungu/ibigare bibakurura mw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Mu gihe umuntu yaba afite ibibazo bijyanye n’amarangamutima cyangwa n’imitekerereze, akegera abashinzwe ku mufasha aho kugira ngo yirohe mw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Mu gihe umuntu yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, amaze guhura na zimwe mu ngaruka twavuze hejuru nko kunanirwa kubihagarika we ubwe, kurwara indwara zo mu mutwe cyangwa z’umubiri, Abamuri hafi basabwa kumenyesha inzego zibishinzwe (uburezi, police n’umuryango muri rusange) akagezwa kwa muganga kugirango abone ubufasha, byaba ngombwa n’abo bafatanya gukoresha ibiyobyabwenge bakagenerwa n’izo nzego gahunda z’ubufasha zitandukanye zirimo kugororwa no gufashwa kureka ibiyobyabwenge. Umwanzuro Gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ni inshingano ya buri wese: urubyiruko, ababyeyi, abarezi, inzego z’umutekano, abajyanama b’ubuzima ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange. Gufasha uwahuye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zaryo birahenda kandi bisaba ubumenyi n’imbaraga nyinshi. Birumvikana rero ko biri mu nshingano za buri wese kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo. Ni byiza ko abanyarwanda bose bafatikanya mu gukumira no guca burundu icuruzwa n’ ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kwita kubabaye imbata yabyo. IBIYOBYABWENGE BIRICA DUHITEMO UBUZIMA

Upload: others

Post on 25-Oct-2020

87 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: REPUBULIKA Y’U RWANDA...Amoko y’ibiyobyabwenge Dushingiye ku rutonde rw’ ibiyobyabwenge ruteganywa n’ amategeko igihugu cyacu kigenderaho, ibikunze kugaragara ni: urumogi,

RWANDABIOMEDICALCENTER

A healthy people. A ealthy NationA H

RWANDABIOMEDICALCENTER

A Healthy People. A Wealthy Nation

REPUBULIKA Y’U RWANDA

MINISITERI Y’UBUZIMA

kinini cy’umwanya we wa buri munsi ku ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge,Gukomeza gukoresha ikiyobyabwenge n’igihe azi neza ingorane cyamuteje ningaruka ashobora guhura nazo.

6. Uburyo ibiyobyabwenge bikoreshwa

Uburyo bukunze gukoreshwa twavuga nko: gutumura, kunywa binyuze mu kanwa, kwitera inshinge, guhumeka cyangwa gushoreza.7. Ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, k’umurimo cyangwa umwuga umuntu yarasanzwe akora. Izindi ngaruka ziba kw’ejo hazaza h’umuntu. Hakaba ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko.Hejuru y’ingaruka tumaze kuvuga, ku mugore utwite, inzoga itambuka ingobyi y’umwana ku buryo umwana ashobora kuvukana ibimenyetso byo kuzahazwa n’inzoga.

• Ingaruka ku mubiriMu ndwara z’umubiri twavuga nk’uburwayi bw’umwijima, ubw’umutima, ubwonko n’imyakura ndetse n’ubumuga bushobora kubikomokaho, uburwayi bw’urwungano ngogozi, indwara z’ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara, SIDA, n’ibindi…

• Ingaruka ku buzima bwo mu mutweIbibazo byo mu mutwe birushaho kuba urusobe, ndetse kera na bwangu abantu bakagira indwara zikomeye zirimo: Gutakaza ubushake bwo gukora, ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura, ndetse n’ uburwayi bukomeye bwo mu mutwe (biboneka cyane ku bantu bavanga ubwoko bwinshi bw’ibiyobyabwenge).

• Ingaruka ku mibanire n’abandi, ku murimo n’ejo hazaza h’umuntuMuri zo twavuga: guhorana imyenda (amadeni), impagarara n’amahane mu muryango, impushya za hato na hato ndetse no gusiba akazi, kwirukanwa mu mashuri cyangwa ku kazi, ubukene, kwiyandarika kugirango ubone ibiyobyabwenge n’ibindi.

• Ingaruka zijyanye n’amategeko

Gukoresha ibiyobyabwenge, kubikora, kubicuruza ni icyaha gihanwa n’amategeko. Gukoresha ibiyobyabwenge bishobora kuvamo ingorane; twavuga nk’impanuka mu muhanda, kwiba, guhohotera abandi nko gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa.

8. Uburyo bwo gufasha uwahuye n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Ubufasha bugomba gutangwa hibandwa cyane cyane ku mpamvu zitera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge:

• Gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, • Gushishikariza urubyiruko kwirinda agakungu/ibigare

bibakurura mw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, • Mu gihe umuntu yaba afi te ibibazo bijyanye n’amarangamutima

cyangwa n’imitekerereze, akegera abashinzwe ku mufasha aho kugira ngo yirohe mw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,

• Mu gihe umuntu yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, amaze guhura na zimwe mu ngaruka twavuze hejuru nko kunanirwa kubihagarika we ubwe, kurwara indwara zo mu mutwe cyangwa z’umubiri, Abamuri hafi basabwa kumenyesha inzego zibishinzwe (uburezi, police n’umuryango muri rusange) akagezwa kwa muganga kugirango abone ubufasha, byaba ngombwa n’abo bafatanya gukoresha ibiyobyabwenge bakagenerwa n’izo nzego gahunda z’ubufasha zitandukanye zirimo kugororwa no gufashwa kureka ibiyobyabwenge.

Umwanzuro Gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ni inshingano ya buri wese:urubyiruko, ababyeyi, abarezi, inzego z’umutekano, abajyanama b’ubuzima ndetse n’abaturarwanda bose muri rusange. Gufasha uwahuye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zaryo birahenda kandi bisaba ubumenyi n’imbaraga nyinshi. Birumvikana rero ko biri mu nshingano za buri wese kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo. Ni byiza ko abanyarwanda bose bafatikanya mu gukumira no guca burundu icuruzwa n’ ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kwita kubabaye imbata yabyo.

IBIYOBYABWENGE BIRICADUHITEMO UBUZIMA

Page 2: REPUBULIKA Y’U RWANDA...Amoko y’ibiyobyabwenge Dushingiye ku rutonde rw’ ibiyobyabwenge ruteganywa n’ amategeko igihugu cyacu kigenderaho, ibikunze kugaragara ni: urumogi,

UBUTUMWA BUJYANYE NO KURWANYA IBIYOBYABWENGE

1. IriburiroIkoreshwa ry’itabi n’ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomereye isi n’abayituye. Niyo mpamvu hashyizwe imbaraga mu nzego nyinshi mu kurwanya iki kibazo. Igice kinini kibasiwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kikaba ari urubyiruko.

Ikiyobyabwenge ni iki?

Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo kinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe bwo gutekereza, gufata ibyemezo, ndetse kikanahindura imikorere y’umubiri we.

Urugero: Kugira akanyamuneza cyangwa ibyishimo bidafite aho bishingiye, gutinyuka cyangwa kugira akanyabugabo ko gukora ibyo utatinyuka uri muzima, kutumva ububabare bw’umubiri cyangwa bwo kumutima, kugira imbaraga zirenze izisanzwe, n’ibindi…

2. Amoko y’ibiyobyabwenge

Dushingiye ku rutonde rw’ ibiyobyabwenge ruteganywa n’ amategeko igihugu cyacu kigenderaho, ibikunze kugaragara ni: urumogi, kanyanga, mayirungi, Mugo (Heroin), lisansi, kole, chief waragi, suzie waragi, cocaine, muriture n’ibinini byo kwa muganga bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge nka Rohypinol, Diazepam na Morphine.

3. Uko ikibazo gihagaze mu RwandaMu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu, byagaragaye ko umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge ugenda ufata intera nini.

Urugero : Mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera, umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe batewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

wavuye 994 muri 2010, ugera kuri 1432 muri 2015, 2804 muri 2016 naho muri 2017 ni abantu 1960. Huye Isange Rehabiliattaion Center yo muri 2017 yakiriye abantu 209 bafite ibibazo bituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge; naho bivurije mu bitaro by’uturere ni abantu 448.

Duhereye mu mwaka wa 2016 imibare itwereka ko hafashwe abantu banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge 4818, hafatwa ibiro 4,571,389 by’Urumogi, litiro 182,381 za Kanyanga ndetse n’ibiro 4,1 bya Heroin n’ibiro 6 bya mayirungi.

Abafashwe batagejeje ku myaka 18 ni abana 55. Ni ukuvuga ko abarengeje imyaka 18 bari 4763. Mu mezi ane abanza y’umwaka wa 2017 mu Rwanda hafashwe ibiro 1887 by’urumogi; na litiro 3299 bya kanyanga ndetse hanafatwa ibiro 4 bya Mugo(heroin).

Imibare y’abantu bagiye baregwa mu nkiko ibyaha bijyanye n’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge bahamijwe ibyaha bagafu-ngwa yariyongereye. Muri 2012 bari 2,196; muri 2014 bari 3,534; muri 2015 bari 3,809, 2016 bari 4053 naho 2017 bari 5,584.

Imibare y’abantu bagiye baregwa mu nkiko ibyaha bijyanye n’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge bahamijwe ibyaha bagafungwa yariyongereye. Muri 2012 bari 2,196; muri 2014 bari 3,534; muri 2015 bari 3,809, 2016 bari 4053 naho 2017 bari 5,584.

Mu Rwanda ibiyobyabwenge bihakoreshwa cyane cyane bituruka ku bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Ikarita ikurikira yerekana neza aho u Rwanda rwerekeye ndetse n’ubwoko bw’ibiyobyabwenge biboneka mu bihugu bihana imbibi.

4. Impamvu zitera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Mu mpamvu zikunze kuvugwa kw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge twavuga izi zikurikira:

Ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (byorohereza ababiko-resha),Icyo bitanga mu mubiri w’ababikoresha,Agakungu/ikigare,Ibibazo bijyanye n’amaranga mutima, ibitekerezo,Ubumenyi buke ku ngaruka zikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,Umwuga, aho umuntu atuye, abo abana nabo (hagaragara ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge),Uburwayi bwo mu mutwe.

5. Ni ryari bavuga ko umuntu ari imbata y’ikiyobyabwenge?

Bavuga ko kugira ngo umuntu yitwe imbata y’ikiyobyabwenge agomba kuba afite bitatu mu bimenyetso bikurikira:

Irari ridashira ryo gufata ikiyobyabwenge,Kugira ububabare cyangwa ibindi bimenyetso iyo ikiyobyabwenge cyagabanutse cyangwa cyabuze mu mubiri,Gukenera kongera ingano y’ikiyobyabwenge kugirango yumve amerewe neza uko abishaka (tolerance),Gutakaza ishyaka ryo gukora ibindi bintu bitari ikoresha ry’ikiyobyabwenge, mbese gukoresha igihe

SIMBA WARAGI

HEROIN, CANNABIS

KANYANGA, HEROIN, SUZIEWARAGI, CHIEF WARAGI,

ZEBRA, KITOKO, BLUE SKY...

CANNABIS