icyizere - cnlg › fileadmin › templates › documents › icyizere_no_… · rwazengurutse i...

31
I cyizere Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi Kwibuka Twiyubaka-Remember-Unite-Renew Gisohoka buri kwezi, Nimero 70 Gicurasi 2019 www.cnlg.gov.rw / Po Box 7035 Kigali / Email: [email protected] Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Commune Rouge

Upload: others

Post on 28-Jun-2020

16 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Icyizere Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi Kwibuka Twiyubaka-Remember-Unite-Renew

G i s o h o k a b u r i k w e z i , N i m e r o 7 0 G i c u r a s i 2 0 1 9

www.cnlg.gov.rw / Po Box 7035 Kigali / Email: [email protected]

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Maj Gen Albert Murasira yunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Commune Rouge

Page 2: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 2 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Ibirimo

Kwibuka25: Hibutswe imiryango yazimye

muri Jenoside ..urup3&4

Minisitiri w’Ingabo yahamagariye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside..urup5&6

Kwibuka25: Akarere Ka Gisagara kibutse abagore n’abana bazize Jenoside:urup 7

BDF yaremeye abacitse ku icumu mu Murenge wa Kiziguro urup 8

Kwibuka25: Hibutswe Abatutsi baroshywe muri Nyabarongo...urup 9

Nyamagabe: hibutswe abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi....urup 10

Kamonyi: Hibutswe abana biciwe i Nyarubaka muri Jenoside.....urup 11

Isomo tugomba kuvana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ububi bw’amacakubiri, n’ingengabitekezo ya Jenoside, Hon.Makuza .....urup 12

Rutsiro: hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 12 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.....urup 13Nyamasheke: imibiri 15629 y’abazizie Jenoside yashyinguwe mucyubahiro mu rwibutso rwa Gashirabwoba......urup 14-16Imibiri 84439 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyanza ya KicukiroKomeza usome n’izindi nkuru nyinshi zijyanye no

kwibuka25

Gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizafasha mu kurwanya abayihakana

Ku itariki ya 26 Mutarama Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro

wo gukosora inyito wari warahaye itariki ya 7 Mata, ukitwa “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda”, aho kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside mu Rwanda” nk’uko byari byaremejwe mu mwanzuro umwanzuro 58/234 wo kuwa 23 Ukuboza 2003.

Ibi bizafasha mu guhangana n’abajyaga bishingikiriza inyito irimo urujijo bagakomeza umugambi wabo mubisha wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha inyito zipfobya .

Hari abajyaga bitwaza iyi nyito itagaragaza abakorewe Jenoside abo ari bo ugasanga barabeshya ngo habayeho jenoside ebyiri cyangwa bamwe ugasanga bavuga ngo ni isubiranamo ry’amoko ,ubwicanyi hagati y’Abahutu n’Abatutsi ndetse n’izindi nyito zigamije gupfobya ndetse no guhakana ko mu Rwanda habaye Jenoside mu 1994 kandi igakorerwa Abatutsi nk’uko byanemejwe n’urugereko rw’ubujurire muri TPIR kuwa 16 Kamena 2006.

Ibimenyetso byinshi bigaragaza neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire ikanageragezwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu bihe bitandukanye nko mu Bugesera (1992), Gisenyi (Kibirira 1990), Ruhengeri (Abagogwe mu 1991). Ni ngombwa rero gukoresha inyito nyayo igaragaza abakorewe jenoside kugira ngo abirirwa babunza ibinyoma bahakana ndetse banapfobya jenoside yakorewe Abatutsi badakomeza gufatira ku nyito iteje urujijo bagakomeza gukwirakwiza ibinyoma byabo mu badafite amakuru ahagije ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi

Kwibuka 25: www.kwibuka.rwKwibuka Twiyubaka Remember-Unite-Renew@RwandaRemebers

Page 3: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 3 of 44 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Kwibuka25: Hibutswe imiryango yazimye muri Jenoside

Kwibuka imiryango yazimye byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka

Kuwa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, mu

Karere ka Nyanza habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa by’umwihariko imiryango yzazimye burundu.Umuryango wazimye burundu ni umuryango wishwe wose muri Jenoside ntihagire n’umwe urokoka.

Guhera mu 2009 kugeza ubu, GAERG imaze kubarura imiryango yazimye 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru

ya Leta , Busingye Johnson, yasabye ko hakomeza kwandikwa ibitabo byinshi bavuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakanakomeza gikorwa ubushakashatsi bugaragaza imiryango yazimye .Yasabye urubyiruko kugira ibitekerezo bitandukanye n’ibyo abandi bariho kuri Leta za kera bagize bakabiba urwango mu Banyarwanda.

Umuryango wa GAERG umaze kubarura miryango yazimye 15 593 igizwe n’abantu ibihumbi 68. Mu Karere ka Nyanza ho habarurwa imiryango yazimye 662 igizwe n’abantu 2 871.

Mu butumwa yahatangiye, Minisitiri Busingye yagize ati “Iki ni igikorwa gikomeye cyo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza ubukana yakoranywe.”

Yakomeje avuga ko kuba urubyiruko rwa GAERG rwarafashe iya mbere mu gukangurira abakuru kwibuka imiryango yazimye ari intambwe ikomeye. Ati “Ni kigaragaza ko urubyiruko rufite intumbero y’igihe kizaza yo kubungabunga amateka.”

Asaba urubyiruko kugira

Page 4: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 4 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

ibitekerezo bizima bitandukanye n’ibyo bagenzi babo bari bafite muri Leta za kera, bakabiba urwando ndetse abandi bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kuba GAERG yarabaruye imiryango yazimye ni intangiriro itegura ubushakashatsi kuri iyo miryango mu gihe kizaza, buzaba bureba imiryango yazimye burundu.”

Ngo bitewe n’uburyo n’igihe amakuru ku miryango yazimye y a k u s a n y i r i j w e , hari henshi amazina y’imiryango yibagiranye cyangwa hakaboneka amakuru atuzuye, asaba ko hakomezwa gushakishwa amakuru kugira ngo amazina y’abataramenyekana aboneke mu rwego rwo kubungabunga amateka.

Kayumba Usia umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na we avuga ko hagakwiye kubaho uburyo imiryango yazimye yandikwa mu gitabo kimwe.Yagize ati “Tukabika amateka kuko uko imyaka ishira tugenda

twibagirwa amazina yabo.”

Umuyobozi wa GAERG, Egide Gatari avuga ko imiryango yazimye ari igihombo igihugu cyagize.Yashimiye Leta ko yabahaye urubuga rwo gukoreramo nk’imiryango y’abarokotse, ayizeza ko batazigera barukoreramo ikindi kitari ugushaka amahoro n’iterambere abishwe bavukijwe.

Mu kiganiro kibanze ku mateka ya Perefegitura ya Butare, Nyanza yabagamo U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène yagaragaje uburyo aka gace kabayemo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeye.

Yagize ati “Butare ni ho hantu hatangiriye i n g e n g a b i t e k e r e z o y’urwango. Butare ni ho hatangiriye icyo bise “Komite y’Agakiza ka Rubanda.”

Yunzemo ati “Abitwaga intiti bo muri Butare bari barangajwe imbere na Laurent Bizeyimana uba mu Bufarana yanditse, mu 1989, ko Abatutsi bari mu

mashuri ari benshi ndetse bagomba kugabanywa.”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perefegitura ya Butare yahawe imyanya myinshi muri Guverinoma. Uwari Perezida Théodore Sindikubwabo na Minisitiri w’Intebe Jean Kambana bakomokaga muri Butare.

Ku bijyanye n’imiryango yazimye, Dr Bizimana yavuze ko bitoroshye kuyimemya yose.

Ati “Ntibyoroshye kumenya imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ahanini abantu bavuga abo bazi, mu gihe hari n’abo abantu batamenye baguye ahantu hatandukanye.”

U b u s h a k a s h a t s i bwakozwe bugaragaza ko 25% by’Abatutsi bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomokaga muri Perefegitura ya Butare.

Igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye ni ku nshuro ya 11 kibaye, aho kiba kirangajwe imbere na GAERG.

Page 5: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 5 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Minisitiri w’Ingabo yahamagariye urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

Minisitiri w’ingabo Maj Gen Albert Murasira yunamira inzirakarengene zishyinguye mu rwibutso rwa Commune Rouge

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Jenerali Majoro Murasira Albert yasabye urubyiruko gufata iyambere mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bitekerezo bigamije gusubiza inyuma Abanyarwanda.

Yagize ati “ndagira ngo nibutse ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mubikorwa n’Abanyarwanda, cyane

cyane urubyiruko. Nanone kandi yahagaritswe n’abandi Banyarwanda, abenshi muri bo bari urubyiruko dushima kandi tuzahora dushima. Reka mfate uyu mwanya nsabe buri wese kwitandukanya n’ikibi kuko ntikizigera gitsinda icyiza; buri munyarwanda wese rero asabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayikwirakwiza aho baba bari hose.

Ni mureke twese dusigasire ubumwe bwacu, dufatanye

kubaka u Igihugu buri Munyarwanda wese yishimira, Igihugu kitagira amacakubiri, Igihugu abana bacu bazishimira kubamo”.

Ibi yabigarutse kuwa kabiri tariki 30 Mata 2019 mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Gisenyi ruzwi nka Commune Rouge

Page 6: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 6 of31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

rushyinguyemo imibiri isaga 4613 y’Aazize Jenoside. Gen. Kabarebe James, umujyanama mukuru mu biro bya perezida wa repubulika mubirebana n’umutekano, mu kiganiro yatanze yashimangiye ko ntawashyira imbere amacakubiri ngo agire icyo ageraho, avuga ko umutima urwanira icyiza ari wo utsinda iteka.Gen Kabarebe avuga ko kuba hakiri abakibiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ngo bongerera imbaraga Abanyarwanda kurushaho kubarwanya no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Atanga urugero ku basize bakoze Jenoside, agaragaza ko abatangiye bitwaga FDRL bagenda bacikamo ibice bashingiye ku macakubiri abarimo.

Yagize ati “Batangiye ari FDLR, haza kuvuka FDLR FOCA na FDLR RUD Urunana, noneho byabaye gufata abicanyi abavanga n’ibisambo bya RNC ya Kayumba! Ibyo ni ukuvanga amaraso n’abajura.Bazabanza baryanire hakurya hariya nibarangiza

bagweyo. Ivangura ni yo gahunda yabo bashyize imbere, ntacyo bamarira u Rwanda, nta bwoba baduteye.”

Gen Kabarebe avuga ko uko abashyize imbere amacakubiri bishyize hamwe, ari na ko baba batanze amahirwe yo kurangira.Ati “Igihe cyose bishyize hamwe baduha umwanya wo kubarangiza kuko bituma tubegera neza tukagabanya imbaraga zabo, kwirundanya kwabo kwadufashije kubarangiza.”

Gen Kabarebe ahamagarira Abanyarwanda bafite bene wabo bakoze Jenoside bagahunga kubabwiza ukuri no kubasaba kugaruka mu Rwanda kuko aho baba batunzwe no gutuka u Rwanda.

Yagize ati “Abari i Burayi babiba ingengabitekerezo ya Jenoside babeshejweho n’u Rwanda kuko iyo batutse u Rwanda nibwo babona amaramuko. Bivuze ko tubatunze badutuka, tudahari ntibabaho, aho kubaho batuka u Rwanda mubabwize ukuri batahe mu gihugu cyabo.”

Twagiramungu Hussein watanze ubuhamya, yagarutse ku bugome bukabije abakozi Jenoside bakoresheje i Gisenyi ndetse n’ibizazane yaciyemo muri Jenoside kugeza abonye uko asanga umubyeyi we wari waragiye gutura muri Zayire mbere y’uko Jenoside itangira.

Nkuranga Egide Visi Perezida wa Ibuka mu Rwanda asaba Abanyarwanda guharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bihereye mu miryango, ababyeyi bagafata umwanya wo kuganiriza abana bababwiza ukuri ku byabaye.

Ati “Nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, dufite byinshi bikitubabaza nko kuba hari abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyabaye ntibikwiye kubaho ukundi. Icyo dusaba ababyeyi by’umwihariko bakwiye kubwiza ukuri abana, bizatuma bakura neza.”

Page 7: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 7 of 31 wibuke.Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Kwibuka25: Akarere Ka Gisagara kibutse abagore n’abana bazize Jenoside

Kuwa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019,

mu Murenge wa Kibilizi, Akarere ka Gisagara habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa by’umwihariko abagore n’abana.

Igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi.

U m u n y a m a b a n g a N s h i n g w a b i k o r w a w’Umurenge wa Kibilizi, Nkurunziza Ange yavuze ko abishe abagore n’abana bishe imbaraga ndetse n’ejo hazaza h’igihugu. Yibukije ko aba bicanyi birengagije kirazira z’umuco Nyarwanda kuko cyaraziraga kwica abagore n’abana. Yashimiye

ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika bwagaruriye Abanyarwanda icyzere cyo kubaho bukanateza imbere Igihugu.Uwera Deborah, umwana wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko abana b’Abatutsi babuzwaga uburenganzira bwabo, bagatotezwa, bakicwa cyangwa bakagirwa imfubyi, ashimira ubuyobozi buriho ubu kuko butavangura abana kandi bukarinda uburenganzira bwabo.

Yavuze ko nk’abana biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Mukamwiza Anysie watanze ubuhamya, yagarutse ku buzima bushaririye yahuye nabwo muri Jenoside kugeza

ayirokotse. Umubyeyi we ni umwe mu Magana y’abagore biciwe i Kibilizi.

Uwizeyimana Françoise wari uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), yasabye abagore kuba umusemburo w’amahoro. Yasabye ababyeyi kubwiza abana babo ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubaka Igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Depite Mbakeshimana Chantal wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa,yihanganishije abitabiriye iki gikorwa. Yavuze ko nk’Abanyarwanda tugomba guhangana n’amateka yacu nubwo ari mabi. Yavuze ko tugomba kuyakuramo isomo rituma duharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yanenze abagore bagize uruhare muri Jenoside,kandi byari bizwi ko mu muco nyarwanda umugore arangwa n’impuhwe.

Yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse na bamwe mu batarahigwaga bagize ubutwari bwo guhisha no kurokora Abatutsi.

Page 8: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 8 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro

ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, abakozi b’ikigega BDF baremeye abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Kiziguro.babahaye inka umunane zifite agaciro ka 4,640,000Frw.

Banatanze kandi inkunga yo kwita kuri uru rwibutso no kurubungabunga.

Bakiriwe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubukungu, Manzi Théogène.

Gasangwa Dismas , warokotse Jenoside mu cyahoze ari Komine Murambi yayoborwaga na ruharwa, Burugumesitiri Gatete Jean-Baptiste,yabahaye ubuhamya bugaragaza uko Jenoside yateguwe n’uko yakozwe mu cyahoze ari Komine Murambi, n’uburyo Abatutsi bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bishwe mu gihe gito, tariki ya 11 Mata 1994.

Bahawe kandi ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuyobozi mukuru wa BDF, Bulindi Innocent, yihanganishije abacitse ku icumu abasaba kudaheranwa n’agahinda kuko hari Icyizere cy’ubuzima.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe ubukungu, Manzi Théogène, yashimiye BDF kuba baratekereje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro no kuba baremeye abacitse ku icumu mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka.

BDF yaremeye abacitse ku icumu mu Murenge wa Kiziguro

Abakozi ba BDF bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro

Page 9: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 9 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Kwibuka25: Hibutswe Abatutsi baroshywe muri Nyabarongo

Kuwa gatandatu mu Karere ka Bugesera, mu

Murenge wa Mwogo bibutse ku nshuro ya 25 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo, abandi bakagwa mu rufunzo rw’uwo mugezi no mu Kiyaga cyitwaga Kiruhura.

Akaniwabo Collete umubyeyi w’imyaka 43 mu buhamya yatanze yavuze ko Jenoside yabaye muri Mwogo ifite umwihariko wo kuba yaratwaye ubuzima bw’Abatutsi bari batuye hariya n’abaturutse hirya no hino za Masaka, i Gahanga n’ahandi.

Ati “Twageraga ku 10 000, Jenoside itangiye twahise tuva hakurya mu Rugunga dukoresha inzira y’urufunzo dukomeza twerekeza ku musozi wa Kayumba niho narokokeye, twari benshi hanyuma Interahamwe zitugabanyamo kabiri, abandi basigara inyuma abandi imbere. Igice narimo kimaze

kujya imbere muri Centre ya Kaboshya, abandi babicira aho, twe bajya kutwicira ku ruzi rwa Nyabarongo.”

Akaniwabo avuga ko aho bashyize indabo mu Kiyaga kitwa Kiruhura, hari abo Interahamwe zamanuraga ku musozi wa Kagasa zikabatamo.

Jenoside yabaye Akaniwabo Collete afite umugabo bashakanye, bari bamaranye amezi atandatu gusa, yitwaga Karemera Blaise ntabwo yarokotse we, muri iyo nzira y’umusaraba yaciyemo yari atwit. Avuga ko Imana yamurinze umwana yari atwite aramubyara aramurera ubu ari kurangiza Kaminuza.

Akaniwabo asaba abarokotse Jenoside kugira ibyiringiro kuko ngo batagomba guheranwa n’agahinda.

Ati “Niba ari umwana

wabyaye ugomba guharanira ko yiga tugomba guharanira kwigira tukabaho.”Ubu Akaniwabo yongeye gushaka undi mugabo.

Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera yahumurije abarokotse Jenoside, akangurira Abanyarwanda bose kwitabira gahunda za Leta bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Jenoside ni ishyano ryagwiriye u Rwanda, ingaruka zayo zikomeza kugaragara. Ibyo muvuga nibyo, Jenoside yabaye urubyiruko rwari rutaravuka ngo rumenye amateka, rugomba kwigishwa kuko ntabwo rwabaye muri aya mateka.”

Mutabazi Richard avuga ko umuntu wakoze Jenoside akaba atarafunzwe kuko atamenyekanye bigoye kumenya ibyo yigisha umwana we.

Yavuze ko bagomba kwigisha urubyiruko ibyiza, bakamenya amateka nyayo, bakajya mu ntumbero nshya yo kubana mu mahoro no kunga Abanyarwanda.

Page 10: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 10 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Nyamagabe: hibutswe abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka no gushyira indabo kukimenyetso kiri mukigo nderabuzima cya Mushubi.

ho Jenoside yahise itangira tariki ya 07 Mata 1994 kandi ko Abatutsi baho batotejwe bakanicwa na mbere ya 1994. Yasabye urubyiruko kwihatira kumenya ayo mateka ndetse n’ay’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe ,Uwamahoro Bonaventure yashimiye abacitse ku icumu umurava bakomeje kugira baharanira kubaho. Yavuze ko Igihe cyo kwibuka ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma tukagaya ubutegetsi bubi bwaranzwe n’ingengabitecyerezo ya Jenoside no gutsemba Abatutsi.

Depite Uwumuremyi Marie Claire wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano kuko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma kubyabaye n gufata ingamba zo guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Yavuze ko ari n’inshingano ku bagize uruhare muri Jenoside kugira ngo basabe Imbabazi ku bubwa n’ubugome bagize bwo kwica Abatutsi.Mu gusoza iki gikorwa habayeho kuremera uwacitse ku icumu, Mukarurega Appolinarie wahawe inka.

Tariki 19 Gicurasi 2019, mu Murenge

wa Mushubi, Akarere ka Nyamagabe habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa abagore n’abana bishwe muri iyi Jenoside.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka no gushyira indabo kukimenyetso kiri mukigo nderabuzima cya Mushubi.

Humviswe kandi ubuhamya bwa Mukagashema Agnes warokokeye muri uyu Murenge ndetse hanasomwa amazina y’ababyeyi n’ abana biciwe i Mushubi kuri Komini no mukigo nderabuzima cya Mushubi.

Uwari hagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Nyirantagorama Thérèse yihanganishije abafite ababo biciwe i Mushubi by’umwihariko abagore n’abana bishwe.

Yasabye abacitse ku icumu kudacika intege ngo baheranwe n’agahinda abasaba gushyira hamwe kuko ari byo bica intege abakozi Jenoside.

Mu kigo nderabuzima cya Mushubi hiciwe abagore n’abana bagera kuri 500 .Yavuze ko mu bihe byo kwibuka ari ngombwa kwibanda ku Rubyiruko kugira ngo ruzakomeze kubaka igihugu cyiza kitameeze nk’icyo abateguye Jenoside basize.

Jean Claude Ndorimana wavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguye i M u s h u b i , y a s h i m i y e ubuyobozi bwashyizeho umwanya wo kwibuka no gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko mu cyahoze ari Komini Mushubi na Musebeya ari hamwe mu

Page 11: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 11 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Kuwa 28 Mata, abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka

mu Karere ka Kamonyi, bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hazirikanwa by’umwihariko abana bishwe muri Jenoside.

Ku wa 28 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga ahitwa ku Gitega, (ubu ni mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ruyanza mu Murenge wa Nyarubaka) nibwo abana b’abahungu basaga 80 bishwe bambuwe ababyeyi babo.Igikorwa cyo kubazirikana cyahuriranye no kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no gushyira indabo ahakuwe imibiri y’aba abana 80 ikajyanwa mu rwibutso gushyingurwa mu cyubahiro.Hirya no hino mu Rwanda

abana bibasiwe mu buryo bwihariye, kugeza ubwo hari aho Interahamwe zabicaga zivuga ko zidashaka abandi ba ‘Rwigema’.

Abagabo b’Abatutsi bamaze kwicirwa i Musambira, ku Gitega hari bariyeri ari naho Interahamwe zazanye ababyeyi n’abana b’abahungu.

Babagejeje ku Gitega bahasanze umugore witwaga Mukangango ari na we wategetse ko abo bana b’abahungu bicwa.

Uwitwa Kinyebuye Aloys warokokeye muri uyu Murenge wa Nyarubaka yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvénal, batangiye kugabwaho ibitero biyobowe n’uwitwa Setiba.

Ibitero byarazaga bakirwanaho

bakoresheje amabuye kubw’amahirwe bigasubirayo.Yasobanuye ibizazane yanyuzemo mu gihe cya Jenoside kuva i Musambira kugeza i Kabgayi ari naho Inkotanyi zabasanze zirabarokora.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi ,Murenzi Pacifique, yavuze ko n’ubwo Jenoside yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe, hari abandi barokowe n’Inkotanyi ari nayo mpamvu zikwiye gushimwa.

Yashimye kandi abakomeje gufasha mu rugendo rwo gusana imitima no komora ibikomere by’abarokotse Jenoside.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu, Tuyizere Thaddée yashimye abacitse ku icumu bahaye imbabazi ababahekuye avuga ko badakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo bakwiye gukomeza gutwaza gitwari mu rugamba rwo kwiyubaka.

Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi abenshi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 47.

Kamonyi: Hibutswe abana biciwe i Nyarubaka muri Jenoside

Igikorwa cyo kwibuka aba bana cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no gushyira indabo ahakuwe imibiri y’aba abana 80 ikajyanwa mu rwibutso gushyingurwa mu cyubahiro.

Page 12: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 12 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Isomo tugomba kuvana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ububi bw’amacakubiri, n’ingengabitekezo ya Jenoside, Hon.Makuza

Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu

Murenge wa Busanze, Akarere ka Nyaruguru mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard yavuze ko Isomo tugomba kuvana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ububi bw’amacakubiri, n’ingengabitekezo ya Jenoside.

Yagize ati “Babyeyi, B a v a n d i m w e , Rubyiruko,nk’Abanyarwanda, isomo tugomba kuvana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,ni ububi bw’amacakubiri, ivangura n’ingengabitekezo ya Jenoside; tugakuramo inshingano yo kurinda Umuryango Nyarwanda ikibi, ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yongeyeho ko “Mu buhamya twahawe, twumvise abayobozi bayoboye Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Murenge wa Busanze no mu yindi Mirenge byeregeranye. Ayo ni amateka tugomba kuzirikana, kugira ngo twibuke, dushimangira amahitamo y’ubuyobozi bushyira Abanyarwanda hamwe, aho kubatanya”.

Rutabagisaha Gaspard watanze ubuhamya yagartse ku bizazane Abatutsi bari batuye muri Komini Nshili banyuzemo,cyane cyane mu Murenge wa Busanze. Yavuze uko babonaga ibimenyetso byo gutegura Jenoside, harimo gutoteza Abatutsi no kubafunga babita ibyitso.

Yashimiye abitanze bagahisha Abatutsi, bakabarokora bamwe bakaba banabizira ndetse anashimira Inkotanyi

zahagaritse Jenoside zikongera guhuza Abanyarwanda.

M U K A M A Z I M P A K A Immaculée na we watanze ubuhamya yasobanuye uburyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatotejwe n’uwari Burugumesitiri n’umupolisi wamurindaga,agaya bamwe mu baturage bazi neza ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakaba batahavuga ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin yavuze ko amaso y’abarokotse Jenoside yabonye byinshi, bityo bazaba aba mbere mu kwibuka,no mu gukorera igihugu kuko amateka babayemo yabigishije byinshi.

Page 13: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 13 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Rutsiro: hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 121 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019, mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango ku rwibutso rwa Congo Nil habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 121 y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse mu murima w’umuturage.

Igikorwa cyabereye ahahoze Komine ya Rutsiro hakaba hafite amateka yihariye y’Abatutsi b’Abagogwe bahungiye ku nzu y’ubukorikori ya Komine Rutsiro (ahubatse Urwibutso rwa Congo Nil uyu munsi) bakahicirwa hakoreshejwe essence, gerenadi, ibyotsi byihumanya, imipanga n’amahiri.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ubukungu, Gakuru Innocent,yavuze ko I Congo Nil

hafite amateka akomeye kuko guhera mu 1992 Abagogwe bahungiye hano mu nzu y’ubukorikori aho bahamaze imyaka ibiri nk’impunzi kandi bari muri Komine yabo ndetse bakaza no kuhicirwa mu 1994.

Yasabye kandi abitabiriye iki gikorwa gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha neza abana babo amateka ya Jenoside.

Mu buhamya yatanze, BIGIRIMANA Elysé yagarutse ku buryo Abatutsi bo muri Rutsiro, kimwe n’ahandi hose mugihugu batotejwe mbere ya jenoside. Yanagarutse kandi ku bizazane byose aciyemo kugeza arokotse. Yashimiye abamufashije bose mu nzira ye kugira ngo arokoke ndetse na leta y’Ubumwe

bw’Abanyarwanda yagaruye amahoro.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe yanenze abakozi Jenoside batagaragaza ahajunywe imibiri kandi bahazi, avuga ko imbabazi basaba ziba ari iza nyirarureshwa kuko baba bahishe ukuri. Yanavuze kandi ko uhisha amakuru ku hari imibiri y’abazize Jenoside nta musanzu aba atanga mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Yasabye ko hakubakwa ikimenyetso ku kiyaga cya Kivu cyibutsa amateka ya Jenoside y’Abatutsi bajugunywemo n’abandi bakeya cyafashije kurokoka. Depite Uwiringiyimana Philbert wari umushyitsi mukuru muri iki g i k o r w a , y a s h i m i y e abarokotse Jenoside bagize ubutwari Bukomeye bwo Gutanga Imbabazi. Yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Yasabye urubyiruko gufatira urugero ku banyeshuri b’i Nyange bagaragaje ubutwari ubwo bari bagabweho igitero n’abacengezi bakabasaba kwitandukanya bashingie ku moko. Asaba ko rwaba urugero kuri bo rwo kwimakaza ubumwe.

Igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Congo Nil imibiri 121 y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse mu murima w’umuturage

Page 14: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 14 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Nyamasheke: imibiri 15629 y’abazizie Jenoside yashyinguwe mucyubahiro mu rwibutso rwa Gashirabwoba

Imibiri 15629 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwaJenoside rwa Gashirabwoba

Kucyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019,

imibiri 15629 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba mu Murenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke.

Iyi mibiri Iyi yimuwe ahantu hatandukanye mu rwego rwo guhuza inzibutso. imibiri 13,577 yari ishyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba, 1,039 mu rwibutso rwa Giheke, 675 mu rwibutso rwa Muyange, 268 mu rwibutso rwa Kidashira naho 70 yari

igishyinguye mu Murenge wa Bushenge.Igikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro izi nzirakarengane cyabanjirijwe n’umugoroba wo Kwibuka kuwa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019 ukaba warabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Murenge wa Giheke rugana ku rwibutso rwa Gashirabwoba.

Mu buhamya bwatanzwe na Uwimana Gaspard yagarutse ku bugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe mu cyahoze ari Cyangugu, by’umwihariko hano I Gashirabwoba. Yagarutse kandi ku bizazane yahuye

nabyo muri Jenoside kugeza ayirokotse.

U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean-Damascène, mu kiganiro yatanze ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , yifashishije ingero agaragaza uko ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’urwango ku Batutsi byagiye byigishwa .

Page 15: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 15 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean-Damascène,atanga ikiganiro

Yagarutse ku matariki amwe n’amwe yagiye abaho ibikorwa byagize uruhare runini mu kubiba urwango ku Batutsi no kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside. Aha twavuga nko kuwa 23/01/1953 ubwo hasohotse icyiswe manifesto y’Abahutu iri muri bimwe byabaye intangiriro yo kwigisha no kubiba urwango ku Batutsi no gutegura Jenoside.

Urundi Rugero ni ku itariki ya 08/07/1959 ubwo Gitera Joseph Habyarimana wayoboraga APROSOMA, wananditse amategeko 10 y’Abahutu mu 1957, yanditse kukibazo cy’Abahutu n’Abatutsi akavuga ko kizakemurwa n’imenwa ry’Amaraso.

Kuwa 21/05/1963 hatowe itegeko ryambere rivuga ko umuhutu wishe Abatutsi mucyiiswe Revolution atazakurikiranwa, iyi ikaba yari iyiswe Revolution Muyaga, naho Umututsi wishe Umuhutu mu kwirwanaho we agakurikiranwa.

Kuwa 05/02/1962 hatangijwe igikorwa cyo kwambura Abatutsi amasambu yabo ndetse n’imitungo yabo, ibi byakozwe hirya no hino mu gihugu.

Uwari burugumestre wa Komine Kimbogo witwaga Sarukondo yarandikiwe bamubaza impamvu adaha imitungo y’Abatutsi Abahutu kuko beneyo bari barahunze. Muri Mata 1962 Perefe wa Cyangugu yandikiye ba burugumesitiri abasaba gutanga imitungo y’Abatutsi bahunze igahabwa Abahutu.

Mu 1966 President Kayibanda yashyizeho iteka rya President rivuga ko Umututsi wahunze atemerewe guhunguka ngo akurikirane imitungo yabo yari yarahawe Abahutu. Kuwa 25/10/1973 President Habyarimana akimara gufata ubutegetsi hashyizweho itegeko ko imitungo y’Abatutsi bari barahunze igihugu kubera ubwoba bwabo ko ntawabwishingira, ko iyo mitungo igomba kuba inkunga ya Leta.

Mu 1975 Habyarimana yandikiye Amakomine yose yo mugihugu ayasaba kugurisha Imitungo y’Abatutsi bahunze ikaba imitungo ya Leta.

Dr Bizimana kandi yagarutse ku bagize uruhare runini mu itegurwa rya Jenoside m u cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu arimo Bagambiki Emmanuel wari perefe, Jenerali Gratien Kabiligi,Superefe Munyangabe Théodore, Superefe Kamonyo Emmanuel, Superefe Terebura Gérard, Munyakazi Yussuf wari umucuruzi, Nshamihigo Simeon wari umushinjacyaha, Lt Imanishimwe Samuel wayoboraga ingabo muri Cyangugu, bandetse Edouard,Nyandwi Christophe, Bareberaho Bantari Ripa, majoro Munyarugerero, Ndorimana Paul wari Umushinjacyaha wa Cyangugu, Remesha Simeon, Andreya Ntagerura wari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu, Depite Baligira Felisiyani,Sewabeza Jean-Pierre wabaye Burugumesitiri wa komine Kagano kugeza mu 1993, Nkubito Jean-Chysostom wari Burugumesitiri wa Komine Gishoma, Mubiligi Jean-Napoléon wari Burugumesitiri wa Komine Kamembe, Karorero Charles wari Burugumesitiri wa Komine Gafunzo, Sinzabakwira Straton wari Burugumesitiri wa Komine Karengera, Mayira Mathias wari Burugumesitiri wa komine Kirambo, Padiri Aimé Mategeko, Padiri Laurent Ntimugura na Marcel Sebatware wari Umuyobozi wa CIMERWA.

Yavuze ko Mugihe twibuka amateka nk’aya tujye dushimira ubuyobozi bwiza dufite ubu butavangura Abanyarwanda duharanira kurinda ibyo bumaze kutugezaho.

Page 16: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 16 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyamasheke , Bagirishya JMV, yashimiye intambwe urubyiruko rumaze gutera mu kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka.

Yashimiye Leta y’Ubumwe kuruhare ikorera Abarokotse, asaba buri wese kutarangazwa n’ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo uyu munsi, Kayisire Aristarque, yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside,zikabarokora zikanabohora Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba , Munyamtwali Alphonse yihanganishije kandi akomeza Abarokotse.

Yavuze ko kwibuka ari ukwirengera kuko tutabikoze ngo tugire n’Ubuyobozi bwiza Jenoside yakongera igakorwa. Yasabye

Abanyarwanda guhagurukire rimwe tukarwanya umwe wese ushaka kudusubiza mumateka mabi yaranze iki gihugu anagaya by’umwihariko ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Fatou Harelimana, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yihanganishije abarokotse Jenoside bose by’umwihariko abo mu miryango ifite ababo bashyinguyehano i

Gashirabwoba.Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo gusubira inyuma tukibuka amateka mabi yaranze igihugu cyacu, harimo Jenoside yakorewe Abatutsi, itotezwa, no gutwikirwa bityo tugafata ingamba zo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Yavuze kandi ko a b a k i g a r a g a r a h o ingengabitekerezo ya

Jenoside no kuyihakana amategeko abahana ahari, kandi ko batagomba kudukereza twumva ibyo birirwa bavuga kuko ibyo bakora byose ari uguta umwanya.Yasabye ko mu gihe twibuke dukomeza kuba abanyakuri, tubwiza abana bacu ukuri ku mateka yaranze igihugu cyacu.

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Fatou Harelimana ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba , Munyamtwali Alphonse yihanganishije kandi akomeza Abarokotse.

Page 17: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 17 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Imibiri 84439 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Kuwa gatandatu tariki ya 05 Gicurasi 2019, nibwo

ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 80 y’Abatutsi bazize Jenoside, yabonetse mu Mirenge itandukanye igize Uturere twa Gasabo na Kicukiro.

Imibiri yashyinguwe ni 84,439 yose yabonetse mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo n’uwa Masaka mu Karere ka Kicukiro (mu Gahoromani)

n’ahandi.

Balisa Dennis wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yasabye Leta guta muri yombi abishe Abatutsi bacyidegemba hirya no hino.

Ati “Abishe abacu turi kumwe uyu munsi kuko abenshi bidegembya mu Ruhengeri aho bavuka. Bazanywe gutuzwa mu Gahoromani no bice bigize Rusororo mu 1985 kubera umugambi wa Jenoside wategurwaga n’ubutegetsi

bwariho icyo gihe.”

“Ibyobo byajugunywemo abacu byacukuwe mu mpera za 1993 mu ibanga rikomeye mu ngo z’Abahutu bamwe na bamwe. Imyaka 25 yari ishize duhora tubaririza imibiri y’abacu ariko ntihagire uvuga aho babajugunye.”U m u n y m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko i Kabuga hari

Page 18: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 18 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

harashyizwe bariyeri eshanu zikomeye zicirwagaho Abatutsi baturutse hirya no hino.

Ati “Izi bariyeri zashyirwaga imbere y’amazu y’abacuruzi bakomeye, hari iyari yarashyizwe ku witwa Mbambanyi, Maisha, hari iyari kwa Gatarama n’indi yari kwa Sibomana Faustin.”

Imodoka z’aba bacuruzi nazo ngo zakoreshwaga mu gutwara Interahamwe zijya kwica Abatutsi, zikanakoreshwa mu gutwara imibiri y’abishwe ijya kujugunwa mu byobo byari byaracukuwe.

Perezida w’umuryango Ibuka urengera inyungu z’abarokotse Jenoside, Prof Jean Pierre Dusingizemungu akomeza avuga ko uretse abatarafatwa, ngo n’abari bafungiwe Jenoside barimo kurekurwa nabo bateye impungenge.Ati” ntabwo bateguwe bihagije ngo bagere ku rwego rwo gusubizwa mu muryango nyarwanda, ntabwo bicujije baracyafite imigambi yo kwica, inka z’abarokotse Jenoside ziratemwa hirya no hino mu gihugu,.

Prof Dusingizemungu avuga ko muri iyi myaka itanu kuva muri uyu wa 2019 kugera muri 2023 Leta iteganya kurekura abafungiwe Jenoside 8,857 bazaba barangije ibihano byabo.

Umuyobozi wa Ibuka akaba asaba

Leta guteganya ubushobozi buhagije bwo kubanza kuganiriza abo bantu mbere yo kubana n’abo baciye ababo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko abagize uruhare muri Jenoside kimwe n’abakomeje kuyipfobya no kuyihakana, byanga bikunda mategeko azabibabaza.

Ati “Ibikorwa byo guhakana, gupfobya no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biracyariho cyane cyane mu mahanga, abagize uruhare muri Jenoside, mu gucura ingengabitekerezo yayo n’ababakomokaho bemeye kugirwa ingwate z’ababyeyi babo, ingaruka z’imigambi yabo mibisha zituma badasinzira, igihe bakakimarira mu kwiyenza cyangwa kuvuga ko atari bo bagize nabi bonyine ngo babone ibitotsi n’ amaramuko.”

“Hifashishijwe inzego za Leta zibishinzwe, ku bufatanye bw’Imiryango itari iya Leta n’Inshuti z’u Rwanda ndetse n’abaturage b’inyangamugayo, u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,

harimo n’abagoreka amakuru yerekeye ibyobo byajugunywemo abatutsi i Kabuga na Rusororo, bakurikiranwe.”

Yagaye cyane abakomeje guhisha amakuru y’ahajugunwe imibiri y’Abatutsi bishwe, cyane ko imibiri yabonetse yasazwe ahantu hari hatuwe, bigaragara ko aho yari iri hari hazwi.

Yakomeje ashimira abatanze amakuru yatumye iyi mibiri iboneka barimo Sumwiza Jeanette wari utuye i Kabuga mu gihe cya Jenoside hamwe na Habimana Antoine wagize uruhare muri Jenoside, akaba yarireze akanemera icyaha.

Rwanda Remembers

@RwandaRemembers

CNLG Rwanda

CNLG Rwanda

www.cnlg.gov.rw

Page 19: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 19 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Kuwa gatandatu tariki 04 Gicurasi 2019, mu gikorwa

cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa jenoside rwa Mayunzwe, mu Murenge wa Mbuye,Akarere ka Ruhango, abarokotse basabye Leta gushyira imbaraga mu gukurikirana abari impunzi z’Abarundi bishe ababo muri Jenoside.

Uhagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Mayunzwe, Iragena Jean-Baptiste, yagaragaje ko bagifite ikibazo cy’uko abari impunzi z’Abarundi zari zikambitse i Ntongwe zishe ababo ariko bakaba batarabona ubutabera kugeza ubu.

Ibi kandi byashimangiwe na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse, wasabye ko mu bihe byo kwibuka, bajya bahabwa

amakuru y’aho gukurikirana abo Barundi bigeze.

Yagize ati “Turacyafite ikibazo ku butabera bw’Abarundi batwiciye abavandimwe hano mu Karere kacu. Tuzi neza ko Leta yacu ishoboye byinshi kandi ko n’ibi bitazabananira. Dufite icyizere ko hari icyo Leta ibikoraho tugize amahirwe mu bihe nk’ibi tukamenya ah0 gahunda yo kuduha ubutabera ku Barundi bishe Abanyaruhango, A b a n y e n t o n g w e , A b a n y a m a y u n z w e byadufasha tukumva muri bwa bufasha dukeneye niba hari intambwe yatewe”.

Jenoside yakorewe Abatutsi i Mayunzwe yatangiye ahagana ku wa 18 Mata 1994. Icyo gihe Interahamwe zafatanyije n’Abarundi

bahigishaga Abatutsi imbwa. Ibitero byinshi byaturukaga i Mayunzwe biyobowe n’Interahamwe yitwaga Sebuhuku.Mayunzwe ni agace gafite amateka ahambaye kuko hari umusozi witwa Nzaratsi wahimbwe ‘Kaluvariyo’ kubera umusaza witwaga Sebuyonde Léonard, wishwe akahabambwa nkuko Yezu yamanitswe i Gologota. Benshi bazamurwaga kuri uwo musozi akaba ariho bicirwa.

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Nduhungirehe Olivier, yijije ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukurikirana abo Barundi bahekuye u Rwanda .

Yagize ati “Leta yiyemeje kuzakurikirana ikibazo cy’Abarundi b’i Kinazi n’ahandi bagaragaje ubukana mu kwica Abatutsi muri aka Karere n’ahandi.”

Ikibazo cy’Abarundi bishe Abatutsi mu 1994, Abanyamayunzwe bagihuriyeho n’abandi bo mu bice bya Nyakizu, Ntongwe, Kinazi muri Ruhango, Mugina muri Kamonyi, Rilima mu Bugesera no mu bice bya Gisagara ahahoze ari amakomini ya Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi.

Kwibuka25 : basabye ko Abarundi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranwa

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Nduhungirehe Olivier, hamwe n’abandi bari bitabiriye iki gikorwa bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso

Page 20: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Umuryango IBUKA uharanira inyungu

z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wasabye inzego z’ubutabera n’izindi guhuza imbaraga mu gukemura ikibazo cy’imanza za Gacaca zigera ku 149209 z’abakoze Jenoside zitarangizwa bitavanwaho.

Ibi byasabwe na Valèrie Mukabayire usanzwe ayobora AVEGA ariko akaba yari yari intumwa ya IBUKA mu gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana b’Abatutsi bishwe muri Jenoside ahitwa ku Ibambiro muri Kibirizi.

Kugeza ubu mu Rwanda hose hari imanza 149 209 z’abakoze Jenoside zitararangizwa. Muri zo 93 690 hari ibintu zibura

kugira ngo zibe zujuje ibisabwa ngo zirangizwe. Izujuje ibisabwa zaburanishijwe zikarangira ni 55 519.

Mu manza zose ziri mu Rwanda iziri mu Ntara y’Amajyepfo zingana na 28 581 bikayigira Intara ya kabiri Mu Rwanda irimo imanza za Jenoside zitararangizwa.

Yasabye abashinzwe gukurikirana ziriya manza kureba niba imbogamizi zituma zitatangizwa zitavanwaho.

Avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye ubutabera uko byagenda

kose.Yagize ati: “ Reka nkore ubuvugizi. Hakenewe kurangiza imanza cyane cyane iz’imitungo yangijwe muri Jenoside Ikindi kandi nkoraho ubuvugizi nk’uko IBUKA yabintumye ni uko abahamwe n’icyaha cya Jenoside bagakatirwa gukora igihano nsimburagifungo bagombye kugikora koko kuko hari abo tubona batagikora ahubwo bidegembya.”

Yasabye kandi ko ingoboka yajya igera ku barokotse ku gihe kugira ngo bitazasubiza inyuma gahunda yo kwiyubaka batangiyeYasabye kandi abayobozi bo mu nzego z’ibanze gucunga imitungo y’ababyeyi basigaye ari incike biswe Intwaza baba mu ngo zitwa Impinganzima kugira ngo imitungo yabo itigarurirwa n’abahasigaye barimo wenda n’ababahekuye.

Yavuze ko kuba abicanyi barahisemo kwica abagore n’abana bakabicira aho bise ku Ibambiro byerekana umugambi bari bafite wo kurimbura Abatutsi ntihazagire n’umwe usigara.Ariko ashimira Inkotanyi

Page 20 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

IBUKA irasaba ko hahuzwa ingufu mu gukemuria ikibazo cy’imanza149209 zaciwe na Gacaca zitararangizwa

Perezidante w’Inteko ishinga amategeko, Donatila Mukabalisa yavuze ko inteko ishinga amategeko na yo irajwe ishinga no kugira ngo ibibazo by’imanza za Gacaca zitararangizwa bicyemuke

Page 21: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 21 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

zakoze ibyo zari zishoboye byose zirokora Abatutsi, zibasubiza ubuzima ubu bakaba biyubaka.

Umuhango wo kwibuka abiciwe ku Ibambiro wari witabiriwe n’abantu benshi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana, na Perezidante w’Inteko ishinga amategeko, Donatila Mukabalisa wari umushyitsi mukuru.

I Kibirizi ku rusengero rwa ADEPR hiciwemo abana n’abagore b’Abatutsi 454.

Aha i Kibirizi mu Karere ka Nyanza hiciwe abana barimo abahungu n’abakobwa hamwe n’abagore bari bahahungiye bahawe icyizere ko bazasubira iwabo amahoro ariko abicanyi babicira mu ishuri ryari aho babanje kubacuza utwo bari bafite no kubafata ku ngufu.Imiryango yaburiye ababo hano ku Ibambiro, yasabye ko urusengero rwa ADEPR Bambiro rwiciwemo aba bagore n’abana rwahindurwamo urwibutso mu rwego rwo kurwanya ihakana rya Jenoside.

Janvier Forongo wari uhagarariye imiryango yaburiye ababo ku Bambiro yagize ati “turamutse tudafite urwibutso,amateka ya Jenoside muri kano

gace aramutse atanditswe mu bitabo, nta bimenyetso twaba dufitebyo kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Perezidante Perezidante w’Inteko ishinga amategeko, Donatila Mukabalisa yavuze ko inteko ishinga amategeko na yo irajwe ishinga no kugira ngo ibibazo by’imanza za Gacaca zitararangizwa bicyemuke kandi ko yasabye inzego bireba kubyinjiramo.Yasabye urubyiruko g u f a t a n y i r i z a hamwe bakamagana ingengabitekerezo ya Jenoside bakanayirwanya.

Yagize ati “Rubyiruko, nimwe bayobozi b’ejo hazaza b’iki gihugu, nimwe muzafata ibyemezo. Mufite ibyangombwa byose mukeneye kugira ngo mukomeze guteza imbere iki gihugu.

Mukomeze kubakira ku byagezweho, murwanye ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari byo byagejeje u Rwanda ku icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Yabasabye gukomeza kwitangira Igihugu kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. Minisitiri w’Uburinganire

n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina yavuze ko mu rwego rwo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside ari ngombwakwigisha no kwamagana ivangura biherewe mu muryango, ku ishuri n’igihugu muri rusange.

Rwanda Remembers

@RwandaRemembers

CNLG Rwanda

CNLG Rwanda

www.cnlg.gov.rw

Page 22: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Ku c y u m w e r u tariki 26 Gicurasi

2019, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze habereye igikorwa cyo kwibyka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa by’umwihariko abagera ku 136 bashyinguye muri uru rwibutso bishwe mu igeragezwa rya Jenoside mbere ya 1994.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo ndetse n’umugoroba wo kwibuka kuwa gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019.Abacitse ku icumu bo

muri aka gace kahoze ari Komini kinigi bemeza ko Abatutsi batangiye kwicwa mu mwaka wa 1991, bababeshyera kuba ibyitso by’inkotanyi.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Rwasibo Pierre, yavuze ko aka gace kari muri tumwe t w a t a n g i r i j w e m o igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko ubwo bwicanyi bwatewe n’ubuyobozi bubi

Page 22 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

bwaranze iyahoze ari Komini Kinigi, burangajwe imbere na Burugumesitiri Gasana Thaddée.

Ati “Uru ni uwributso rw’umwihariko, nta Mututsi numwe ushyinguye hano wishwe muri 1994, bose bishwe mbere yaho, hari Burugumesitiri Gasana, yari umuntu wanga Abatutsi cyane, rimwe na rimwe bavugaga ko yabyawe n’umuntu w’Umututsi, kugira ngo agaragaze ko atabyawe nawe, niwe wabarimbuye cyane”.

Kwibuka25: hibutswe Abatutsi bo mu Kinigi bishwe mu igeragezwa rya jenoside

Abari bitabiriye iki gikorwa bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa kinigi rushyinguyemo abishwe mu igerageza ryayo

Page 23: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Rwasibo yavuze ko Umututsi wa mbere yishwe mu mwaka wa 1991, afunguwe n’Inkotanyi mu bari bafungiye muri Gereza ya Ruhengeri bafatwaga nk’ibyitso.

Yavuze ko yishwe n’abagore nyuma y’uko Interahamwe zari zamusuzuguye kubera ko yari afite igihagararo gito, zimushumuriza abagore bamwicisha amabuye.

Ati “Umututsi wa mbere yishwe ku itariki 26 Mutarama 1991, yitwaga Bagayindiro Ndagijimana Samuel, yari umugabo mugufi, muto muto,yari mugufi cyane.

Yari amaze gufungurwa mu byitso by’Inkotanyi, ajya kwa muramu we ahitwaga muri IDR, Interahamwe zanga kumwica kuko yari muto, ngo ntibashaka gukoresha intoki zabo ku muntu muto nk’uwo, bamushumuriza abagore ngo abe ari bo bamwica. Abagore bamuteraniyeho bamwicisha amabuye kugeza ashizemo umwuka.

Mu kiganiro yatanze ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu cyahoze ari Ruhengeri, Dr Bideri Diogène, U m u n y a m a t e g e k o mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko jenoside muri aka gace yateguwe i k a n a g e r a g e z w a bigizwemo uruhare n ’ a b a y o b o z i batandukanye barimo Zigiranyirazo Protais wahoze ari Perefe wa Ruhengeri, burugumesitiri wa komini Kinigi, Gasana Thadée, burugumesitiri wa Komini Kigombe ,Maniragaba Fabien, Nzirorera Joseph wabaye Minisitiri, abayobozi b’ibigo bya gisirikare bya Mukamira na Bigogwe, a b a j a n d a r u m e n’abandi.Yavuze ko mu cyahoze ari Ruhengeri hashinzwe kandi hagatozwa imitwe yitwara g i s i r i k a r e , n d e t s e

hakanatangwa imbunda mu baturage. Iyi mitwe ikaba yaragize uruhare rukomeye mu guhotera Abatutsi no gukora Jenoside.Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean-Marie Vianney wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abaturage kwigira ku mateka ya Jenoside, birinda uwo ari we wese waza abashora mu macakubiri, abasaba kugendana na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ababyeyi batoza abana babo imico myiza y’urukundo.

Page 23 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Rwanda Remembers

@RwandaRemembers

CNLG Rwanda

CNLG Rwanda

www.cnlg.gov.rw

Page 24: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Kucyumweru tariki 19 Gicurasi 2019,

ku rwibutso rwa jenoside rwa Rukumberi mu Karerer ka Ngoma, Intara y’uburasirazuba habereye igikorwa cyo kwibuka no gushyingura mucyubahiro imibiri igera ku 40000 y’Abatutsi bazize Jenoside.

Iyi mibiri irimo iyabonetse bwambere n’indi yari ishyinguwe mu mva zavuguruwe kubera ko zinjiragamo amazi

akangiza imibiri.Perezidante w’inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yavuze ko “nifatanyije n’imiryango ifite ababo bajugunwe mu biyaga n’imigezi…. By’umwihariko uyu ni umwanya ko kwibuka abacu no kuzirikana ku muhate bagiraga ndetse n’ibyo bakoreye igihugu”.

Yavuze ko Rukumberi ari urugero rwerekana uko ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mubikorwa

Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yashimiye abacitse ku icumu umuhate bakomeje kugaragaza mu kwiyubaka no kubaka Igihugu.

Yongeyeho ko “urubyiruko rugamba guharanira kwigira no gushyira imbaraga mu kurwanya

Page24 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Rukumberi: imibiri 40,000 y’Abazize Jenoside yashyinguwe mucyubahiro

Imibiri igera ku 40000 y’Abatutsi bazize Jenosideyashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwa Rukumberi

Page 25: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 25 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

ingengabitekerezo ya Jenoside. Haracyari abahakana Jenoside bagitekereza ko Jenoside ishobora kongera kubaho;urubyiruko rero rukwiye gufata iyambere mu kurandura iyo ngengabitekerezo”. Muri iki gikorwa, abacitse ku icumu bo mu miryango yashyinguye ababo uyu munsi, basomye ubutumwa bugenewe abavandimwe babo bashyinguwe uyu munsi.

U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean-Damascène,yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni imwe yari yarateguwe kuva cyera.

Abatutsi bishwe kuva mu 1959.

Yavuze ko mu 1960, Abatutsi benshi birukanwe mubyabo bakajyanwa gutuzwa mu Bugesera kugira ngo bazicirweyo n’isazi ya Tsetse.

Mu kiganiro, yasobanuye ko ubuyobozi bubi bwakoresheje amashyaka ashingiye ku ivangura,

Abahanzi ndetse n’ibitangazamakuru mu gukwirakwiza umugambi wa Jenoside.

Yavuze ko kugeza ubu ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, cyane cyane mu bakoze Jenoside bagikomeje gushaka kwihisha ubutabera.

Yasabye urubyiruko gusobanukirwa amateka y ’ i g i h u , b a k a m e n y a ko cyavuye kure bityo bagaharanira kurinda no gusigasira ibyagezweho.

Rutagarama Protais watanze ubuhamya,yavuze ko Rukumberi yaciye mu bihe bibi by’ubwoba n’akarengane mbere ndetse no mugihe cya Jenoside.

Yavuze uburyo ingabo za Habyarimana zajyaga ziza kumanywa y’ihangu zigatwara Abatutsi zikajya kubica.

Yavuze ko Rukumberi ari hamwe mu duce Jenoside yageragerejwemo mbere y’uko ikorwa mu 1994.

Yagize ati “Abatutsi barafatwaga bagafungwa nta mpamvu. Nanjye ubwanjye narafashwe mfungirwa icyumweru cyose mu biro bishinzwe

iperereza byakoreraga muri perezidansi ya Repubulika, bavuga ko turi ibyitso. Ni Imana yankijiji kukoabandi twari dufunganwe barishwe”.

Rwanda Remembers

@RwandaRemembers

CNLG Rwanda

CNLG Rwanda

www.cnlg.gov.rw

Page 26: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Pag26 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Kuwa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019,

ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru bikorera mu Turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru byibutse abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw’intara, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Nemba, aho Guverineri Gatabazi jean-Marie Vianney yifatanyije n’abanyeshuri n’abarezi bo mu bigo 8 by’Amashuri abanza n’ayisumbuye byo muri uyu Murenge.

Mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyaruguru, iki gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka, ikiganiro ku mateka ya jenoside, ibihangano bikubiyemo ubutumwa bijyanye no kwibuka, n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, yasabye abanyeshuri kwanga ikibi ndetse n’uwabashora mu bibi ibyo aribyo byose , kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gutanga amakuru ku washaka kuyibigisha.

Yasabye abaturage kurinda abana ingengabitekerezo ya Jenoside, gukomeza guhangana na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Muhire Louis Antoine, yasabye abaturage kumenya ukuri ku mateka yaranze Igihugu cyacu, anasaba urubyiruko kwitandukanya n’ikibi bakita kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”Yasabye kandi urubyiruko kubwira abarimu babo kubigisha amateka yaranze Igihugu cyacu mbere y’abakoroni, mu gihe

Amajyaruguru: Hibutswe abanyeshuri n’abarimu bazize jenoside yakorewe Abatutsi

Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru bifatanyije n’abarezi n’abanyeshuri mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside

Page 27: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page27 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

cy’ubukoroni na nyuma yabwo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, Dunia Sa’ad yasabye abaturage kubohoka bagatanga amakuru y’ahantu hajugunywe imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro .

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi jean-Marie Vianney, yasabye abanyeshuri kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri no guharanira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura.

Yabasabye kandi guhaguruka bagahangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije cyane cyane imbuga nkoranyambaga no kubakira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bashyira imbere Ubunyarwanda no gukunda Igihugu.

Yavuze ko iyi gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri yose y’Intara y’Amajyaruguru yakozwe uyu munsi igiye kuba gahunda ngarukamwaka.

Kuwa kane tariki ya 9 Gicurasi 2019, abayobozi

mu nzego za Leta n’iz’abikorera mu Karere ka Huye bifatanyije n’ishuri ry’ubumenyingiro rya Huye (IPRC) mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’umugoroba wo kwibuka kuwa gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2019. Kuwa kane tariki ya 9 Gicurasi 2019, ibikorwa byo kwibuka byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka no gushyira indabo ku mva zo ku rwibutso rwa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Umuyobozi mukuru wa IPRC-Huye, Maj. Dr Twabagira Barnabe yavuze ko iri shuri rikorera mu nyubako z’icyahoze ari ishuri ry’aba ofisiye bato mu ngabo za Habyarimana bagize uruhare runini mu gukora Jenoside mu Mujyi wa Butare. Yavuze ko iyo bigisha babwira abanyeshuri ubugwari bwaranze aba basirikare bigaga muri iri shuri ndetse n’abayobozi babo, ndetse n’ubutwari bwaranze ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, bakabasaba kwigira ku butwari bw’izi ngabo.

Mbaraga Clément watanze ubuhamya bwo kurokoka kwe, yavuze ko muri iki kigo hiciwe imiryango myinshi y’Abatutsi bazanwagamo bakaraswa. Ubwo jenosiede yabaga yari afite imyaka 17. Mu buhamya bwe yagarutse ku buryo we

n’abandi banyeshuri b’Abatutsi birukanwe mu ishuri bazira gusa ko ari Abatutsi. Yagarutse ku bugome abakoze Jenoside i Butare bakoresheje ndetse n’ibizazane yaciyemo kugeza arokotse.

Dr Havugimana Emmanuel, Perezida w’inama y’abakomiseri muri Komisyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatanze ikiganiro cyibanze ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yifashishije ingero zifatika, yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango ku Batutsi byagiye bihemberwa kuva mu 1957 ubwo Habyarimana Joseph Gitera yatangazaga icyiswe amategeko 1 y’Abahutu.

Yagarutse kandi no ku ruhare abamisiyoneri bagize mu kwigisha amacakubiri n’urwango.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’Imyuga mu Rwanda (Rwanda Polytechnic), Dr James Gashumaba wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yagaye abarimu n’abanyeshuri bishe bagenzi babo muri Jenoside. Yasabye urubyiruko kwima amatwi abashaka kubigisha ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagaharanira iterambere rirambye.

IPRC Huye yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Page 28: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Kwibuka25: kwibuka Abatutsi baroshywe mu mazi

Kuwa gatandatu tariki ya 04 Gicurasi 2019,

mu Karere ka Bugesera ku kiyaga cya Mirayi, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mazi.

Ni ku nshuro ya 13 igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi gikozwe, kikaba gitegurwa n’Umuryango Dukundane Family.

Umuyobozi wa Dukundane Family yateguye iki gikorwa, Niwemwungeri Epaphrodite, yavuze ko kwibuka abishwe bajugunywe mu mazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa biyemeje kujya bakora buri mwaka.

Visi perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide, yavuze ko kuva kera Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi, birushaho kuba bibi muri Bugesera ubwo igice kinini cy’aka Karere na Rukumberi hatuzwaga Abatutsi mu kubaheza no kugira ngo bicwe n’isazi ya tsé-tsé.

Ati “Ntabwo Abatutsi bajugunywe mu mazi mu 1994 gusa ahubwo kuva 1959 ubwo batotezwaga, bagiye bajugunywa mu mazi hirya no hino mu gihugu.”

Yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo bakababwira amateka batayagoreka ngo kuko bizabafasha kuba mu Rwanda rutarangwamo amacakubiri.

Ati “Mu gihe twibuka nk’ubu ngubu mujye mubazana bumve ibiganiro bitangirwa hano kandi

nimunataha mubabwize ukuri ntimukababeshye.”Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko abishe Abatutsi muri Jenoside mu 1994 bahinyuje Imana, kuko yaremye umuntu ngo akore ibyiza ku Isi aho kuba ibibi.

Guverineri Mufulukye yagize ati “Ndizera ko Imana ari nayo yaremye umuntu, yamuremye kugira ngo ayiheshe icyubahiro ndetse anaguke. Kuba rero hari abaje guhinyuza uwo mugambi w’Imana, ubwo turabirekera uwo muntu n’Imana ye gusa icyo tuzi ni uko yayihinyuje.”

“Bikwiye kutubera isomo kuko icyo Imana yaremeye umuntu ni ukwaguka no gutera imbere ntabwo yamuremeye ubugome no kwicana.”

Yakomeje avuga ko abateguye bakanakora Jenoside ari abaswa kuko mu gihe ibindi bihugu byari birajwe ishinga no gusoza ikinyejana cya 19 bafite ubukungu bukomeye no kuvumbura ibyo abandi batazi, abanyarwanda barangizaga ikinyejana batemana.

Page28 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Guverineri W’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred ashyira indabo ku mazi y’ikiyaga cya Mirayi mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bishwe baroshywe mu mazi

Page 29: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page 29of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Madamu Jeannette Kagame yasabye

imbaraga z’abikorera mu guhangana n’ihungabana abarokotse Jenoside bahura naryo rishingiye ku ngaruka z’ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho atangiza Inama y’iminsi ibiri ku Ihungabana, ihuriyemo abashakashatsi mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, iteraniye i Kigali kuva ku wa 8 Gicurasi 2019.Iyi nama iri mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside, ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Kubakira ku byakozwe mu guhangana n’ihungabana duhereye ku buryo gakondo kugera ku bufasha

bw’umwuga.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu guhangana n’ihungabana dukwiye kwita ku mwihariko w’amateka y’igihugu.Jenoside yakoranywe ubukana kugeza aho ababyeyi bicishije abana babo, bamwe babajyana guhiga Abatutsi mu gihe abandi basizwe ari ba nyakamwe.

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu buryo bw’umwihariko. Ni nayo mpamvu ibikomere n’ihungabana biyikomokaho, bigomba kumvikana muri uwo mwihariko maze ubumenyi n ’ u b u s h a k a s h a t s i

bikatwunganira.’’

Yakomeje avuga ko mu guhangana n’ihungabana ry’abarokotse Jenoside habanza gushakishwa ibisubizo ku buzima bw’ibanze, kugira ngo ubufasha umuntu ahabwa bumugirire umumaro.

Yagize ati ‘‘Abarokoye iki gihugu n’ubwo nta wakwirengagiza ibikomere bubakiyeho, byabasabye kwirenga ngo abantu babone iby’ibanze byo kubaho. Ni nayo mpamvu nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda bishatsemo imbaraga zo kwivura.’’

Mu guhangana n’ihungabana bigizwemo uruhare n’abanyamwuga, hari abantu 2000 bahawe ubumenyi bwo kwita ku bafite ihungabana.

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko ubwo bunyamwuga bwifashisha gahunda zashyizweho, ziha abantu umwanya wo kuganira ku mateka.

Yavuze ko nubwo umuco w’Abanyarwanda uterekana amarangamutima yabo binagaragarira mu mvugo ko “Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda’, hakwiye uburyo budufasha guhangana

Jeannette Kagame yasabye uruhare rwa buri wese mu guhangana n’ingaruka z’ihungabana rikomoka kuri Jenoside

Madamu Jeannette Kagame agaragiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick (ibumoso); Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana, ARCT-Ruhuka, Kaligirwa Annonciata n’Uyobora Umuryango w’Abahanga mu by’Imitekerereze (Rwanda Psychological Society-RPS) batanze ubutumwa bushimangira ko ihungabana rivurwa rigakira

Page 30: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

Page30 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

n’ihungabana burenze ubuvuzi bushingiye ku miti.Yagize ati “Iwacu muri Imbuto Foundation, tuvuga ko “Iyo akabuto gatewe mu butaka buteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy ’ inganzamarumbo kitanyeganyezwa n’icyo ari cyo cyose.”ndetse hakaba harashyizweho gahunda zitandukanye zirimo iz’ubujynama bugenerwa urubyiruko, mu kubafasha kuganira no gukira ibikomere.

Yavuze ko kuvura ihungabana ari ugutegurira abana bakomoka muri bya bikomere gukura bazirikana ndetse bagaharanira gukumira

Jenoside n’icyago cyose.Muri uru rugendo, Umuryango wa Imbuto Foundation watangije Mentorship Programme, ihuriro riha abana urubuga rwo kuvuga no gukira ibikomere bafite. Madamu Jeannette yavuze ko kimwe n’urugamba rwo kwibohora n’urwo gukira ibikomere ntawe ukwiye kurwitambika.Ati “Ku bize ibijyanye no guhangana n’ihungabana, igihugu kibakeneyeho umusanzu ukomeye. Mu buryo mukoresha mu gufasha abafite ihungabana, mwibuke umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwubake umuntu ku giti cye, mu muryango wuzuye

kuzikuraho.N y u m a y ’ i m y a k a 25 Jenoside i h a g a r i t s w e hari abagihura n’ingaruka za Jenoside. Mu buhamya bwe Umumararungu Diane wavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri J e n o s i d e yavuze ubuzima b u s h a r i r a yanyuzemo.Yavuze uko y a b a j i j w e amazina ya se, nyina akamubeshya b i t e w e n ’ i p f u n w e yagiraga.Uyu mubyeyi w ’ u m w a n a umwe yakuze a t i s h i m i w e n ’umuryango kubera uburyo yavutse.

ibindi bikomere ufite inshingano yo kubaka igihugu.’’Yasabye abikorera gushyira hamwe harebwa ishyirwaho r y ’ a m a v u r i r o n’ibigo byigenga bifasha mu g u h a n g a n a n’ihungabana.Yavuze ko “Mu muco wacu hakenewe gahunda zihariye zituma abantu bumva, b a g a k u n d a serivisi mutanga.Uwize kuvura ihungabana aba afite umuhamagaro wo gutega amatwi abantu, kubika ibanga no guharanira gusana imitima yashengutse.’’Yashimangiye ko hakenewe kurebwa uko “Ahantu bahurira abantu benshi nko mu mashuri, mu kazi, haba ushinzwe ihungabana.’’Iyi nama igamije g u s e s e n g u r a u r u g e n d o rw’imyaka 25 rwo guhangana n ’ i n g a r u k a z ’ i h u n g a b a n a , i m b o g a m i z i zigihari n’ibisubizo biboneye mu

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye hafatwa umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Page 31: Icyizere - CNLG › fileadmin › templates › documents › Icyizere_no_… · rwazengurutse I Centre ya Kibilizi yiciwemo abagore n’abana benshi. U m u n y a m a b a n g a N

G i s o h o k a b u r i k w e z i , N i m e r o 7 0 G i c u r a s i 2 0 1 9

www.cnlg.gov.rw / Po Box 7035 Kigali / Email: [email protected]

Page 31of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Umushoramari akaba n’impuguke mu bwirinzi

bw’ikoranabuhanga, Eugene Kaspersky, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, avuga ko yababajwe n’amahano yabaye mu 1994.

Nyuma yo gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikaza no gushyirwa mu bikorwa, Kaspersky yagize ati “Imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ubu nishimiye kubona iki gihugu kimaze kugera kure nubwo cyatakaje abantu batari bake.”

Yavuze ko uru rwibutso rwibutsa icyaha cy’indengakamere cyaranze amateka y’Isi ariko bikanibutsa ko hadakwiye kwibagirwa

Jenoside yakorewe abatutsi, anashimira imiyoborere myiza ya leta y’u Rwanda nyuma y’aya mahano.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, Eugene Kaspersky, yasuye Ingoro y’amateka ku guhagarika Jenoside asobanurirwa ibice biyigize.

Yasuye ibi bice ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Lt.Col Patrick Nyirishema.

Kaspersky ni umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Kaspersky Lab, ikigo cya mbere ku Isi cyigenga gicuruza ubwirinzi bw’ikoranabuhanga.

Rwanda Remembers

@RwandaRemembers

CNLG Rwanda

CNLG Rwanda

www.cnlg.gov.rw

Eugene Kaspersky n’abamuherekeje bunamira inzirakarengane zisaga 250000 zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Design and Layout by Théogène B Nsengimana