icyizere - cnlg · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri jenoside iherereye mu kagari ka...

31
I cyizere Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi Kwibuka Twiyubaka-Remember-Unite-Renew Gisohoka buri kwezi, Nimero 71 Kamena 2019 www.cnlg.gov.rw / Po Box 7035 Kigali / Email: [email protected] Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène, Nyakubahwa Jeannette Kagame n’Umujyanama we Ladegonde Ndejuru n’Umunyamabanga wa Leta muri Minijust bari bitabiriye imurika ry’igitabo Les Collines se Souviennent cya Dr Oscar Gasana

Upload: others

Post on 28-Jun-2020

8 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Icyizere Ikinyamakuru cya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)

Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi Kwibuka Twiyubaka-Remember-Unite-Renew

G i s o h o k a b u r i k w e z i , N i m e r o 7 1 K a m e n a 2 0 1 9

www.cnlg.gov.rw / Po Box 7035 Kigali / Email: [email protected]

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène, Nyakubahwa Jeannette Kagame n’Umujyanama we Ladegonde Ndejuru n’Umunyamabanga wa Leta muri Minijust bari bitabiriye imurika ry’igitabo Les Collines se Souviennent cya Dr Oscar Gasana

Page 2: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 2 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Ibirimo

Hatangijwe ikigega kizafasha mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ..urup3&4

CNLG yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Mémorial de la Shoah..urup5&6

Ruhango: Hibutswe abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi:urup 7

Gatsibo : ibigo by’amashuri byibutse Jenoside yakorewe Abatutsi... urup 8

Guverineri Munyantwali yasabye ko amateka ya Jenoside ashyirwa mu nzibutso mu rwego rwo kuyabungabungabunga..urup 9-11

Rotary Club International yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro...urup 12&13

Hamuritswe igitabo kivuga ku kwirwanaho kw’Abasesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi.....urup 11&15

Karongi: Hashyinguwe imibiri isaga 15000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi .....urup 16-19

Dutewe ishema no kwitwa abana banyu- Madamu Jeannette Kagame abwira ababyeyi b’Intwazaa......urup 20-21Abarokotse Jenoside b’i Nyaruguru bashimiwe ubutwari bwabo mu kurwanya ibitero by’Interahamwe.....urup 22-23

Komeza usome n’izindi nkuru nyinshi zijyanye no

kwibuka25

Gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizafasha mu kurwanya abayihakana

Ku itariki ya 26 Mutarama Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro

wo gukosora inyito wari warahaye itariki ya 7 Mata, ukitwa “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda”, aho kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside mu Rwanda” nk’uko byari byaremejwe mu mwanzuro umwanzuro 58/234 wo kuwa 23 Ukuboza 2003.

Ibi bizafasha mu guhangana n’abajyaga bishingikiriza inyito irimo urujijo bagakomeza umugambi wabo mubisha wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha inyito zipfobya .

Hari abajyaga bitwaza iyi nyito itagaragaza abakorewe Jenoside abo ari bo ugasanga barabeshya ngo habayeho jenoside ebyiri cyangwa bamwe ugasanga bavuga ngo ni isubiranamo ry’amoko ,ubwicanyi hagati y’Abahutu n’Abatutsi ndetse n’izindi nyito zigamije gupfobya ndetse no guhakana ko mu Rwanda habaye Jenoside mu 1994 kandi igakorerwa Abatutsi nk’uko byanemejwe n’urugereko rw’ubujurire muri TPIR kuwa 16 Kamena 2006.

Ibimenyetso byinshi bigaragaza neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire ikanageragezwa mu bice bitandukanye by’igihugu mu bihe bitandukanye nko mu Bugesera (1992), Gisenyi (Kibirira 1990), Ruhengeri (Abagogwe mu 1991). Ni ngombwa rero gukoresha inyito nyayo igaragaza abakorewe jenoside kugira ngo abirirwa babunza ibinyoma bahakana ndetse banapfobya jenoside yakorewe Abatutsi badakomeza gufatira ku nyito iteje urujijo bagakomeza gukwirakwiza ibinyoma byabo mu badafite amakuru ahagije ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi

Kwibuka 25: www.kwibuka.rwKwibuka Twiyubaka Remember-Unite-Renew@RwandaRemebers

Page 3: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 3 of 44 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Hatangijwe ikigega kizafasha mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean-Damascène n Umuyobozi wa Agaciro Generation, Kagabo Jacques ubwo hatangizwaga Umurinzi Support Fund

Abanyarwanda bahuriye mu muryango Agaciro Generation, batangije ikigega cyiswe Umurinzi Support Fund, kigiye kujya gifasha mu gukurikirana no kugeza mu nkiko abakora ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umusanzu uzajya uva muri iki kigega uzajya utera inkunga abakurikirana mu butabera abakora ibi bikorwa bishaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Umuyobozi wa Agaciro Generation, Kagabo Jacques, yavuze ko n k ’ a b a n y a r w a n d a bishyize hamwe kugira ngo guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bireke guharirwa leta gusa.

Yavuze ko bari basanzwe bahangana n’aba bantu bari hirya no hino ku Isi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubasubiza, ariko ko ubu ubona ko aba bantu bakomeje gukaza umurego ku buryo badatinya no kuvuga ko mu Rwanda

habaye Jenoside ebyiri.

Yagize ati “Nitwe twatangije iki kigega gifasha abahangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ubundi twandikaga dukoresheje imbuga nkorambaga ariko ubu turashaka kubageza mu nkiko. Umuntu arabyuka agatangira gupfobya ariko ubu kubera ko bakajije umurergo aho usanga bavuga ko habaye Jenoside ebyiri abandi bakavuga ko ingabo za FPR-Inkotanyi

Page 4: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 4 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

zitahagaritse Jenoside ahubwo zayikoze, tugomba kubageza mu nkiko aho bari hose ku Isi.”

Yavuze ko ubusanzwe hari abari basanzwe babikora bakabarega ariko ubu bashaka kubafasha. Ati “Aho yaba ari hose ku Isi tuzahamusanga tumushyire mu nkiko, turakangurira buri munyarwanda ukunda igihugu cye ko umuntu wese ushaka kugobeka amateka tugomba kumurikirana.”

Yavuze ko batangije uyu muryango ari abantu 300 batangiranye amafaranga miliyoni zirenga 20, ariko buri

munyarwanda wese wumva afite umukoro wo guhangana n’iki kibazo yakwitanga uko ashoboye.

Ingabire Marie Immaculée watorewe kuyobora iki kigega, yavuze ko buri munyarwanda wese wumva ko a h a n g a y i k i s h i j w e n’iki kibazo cy’abantu bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakwitanga ndetse akaba yajya muri iri shyirahamwe kugira ngo bireke guharirwa leta gusa.

Ingabire yagaragaje ko mu gihe hazaba hari urubanza runaka rukurikiranwemo abapfobya Jenoside,

amikoro azajya avanwa muri iki kigega.

U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yashimye abatangije uyu muryango wo guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bisaba ubufatanye bwa buri wese.

Yagaragaje ko “Kugeza ubu abakoze Jenoside bari hirya no hino ku Isi, basigaye bakoresha abakiri bato mu gupfobya, ibi bakabikora bashaka kugaragaza ko nta ruhare bo bagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda, ibi bikaba bisaba ko abantu bagomba gushyira hamwe kandi ko bazabatsinda.”

Konti y’ikigega Umurinzi Support Fund ni 000496503694182 ikaba iri muri Banki ya Kigali (BK).

Ingabire Marie Imaculée niwe watorewe kuyobora Umurinzi Support Fund

Page 5: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 5 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

CNLG yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Mémorial de la Shoah

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène na Jacques Fredj, Umuyobozi wa Mémorial de la Shoah basinya amasezerano y’ubufatanye.

Kuwambere tariki ya 03 Kamena

2 0 1 9 , K o m i s i y o y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo ndangamateka ya Jenoside y’Abayahudi (Mémorial de la Shoah) gikorera mu Bufaransa.

U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana

Jean-Damascène yavuze ko ubwo bufatanye bwitezweho umusaruro mu kubungabunga ibimenyetso biri ku nzibutso, kubika ubuhamya bujyanye n’amateka ya Jenoside, kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi.

Yagize ati « Aya masezerano CNLG yasinyanye na Mémorial

de la Shoah agamije ibintu byinshi. Kimwe muri byo ni ukugira ngo tugire ubufatanye mu kumenyekanishsa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twemeranyije ko inyandiko dufite zerekana uko Jenoside yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa,-Inyinshi ziri mu Kinyarwanda

Page 6: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 6 of31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

ariko hari n’iziri mu gifaransa, izo nyandiko rero ziracyenewe kugira ngo abashakashatsi bose bashobore kuzigeraho,kuzifashisha.

Tuzafatanya kuzihuza no kuzibungabunga kuburyo buhoraho, ariko no kuziherekanya kuko nko mu manza za Jenoside zibera mu mahanga hacyenerwa bene izo nyandiko. Imiryango nk’iyi rero ifasha mu kugira ngo abacyeneye ibimenyetso nk’ibi zaba inkiko, baba abarimu, baba abashakashatsi bashobore kuzigeraho ».

Yavuze ko kandi bafite ubumenyi buhagije mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside bityo bakazigisha abakozi ba CNLG.

Umuyobozi mukuru wa Mémorial de la Shoah, Jacques Fredj yavuze ko nyuma yo gusinya aya masezerano hagiye guhita hakurikiraho ibikorwa birimo gukusanya inyandiko no kuzishyingura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yavuze ko bagiye gusangiza CNLG ubunararibonye bafite mu myaka igera kuri 75 bakora ibijyanye no kubungabunga amateka ya Jenoside.

Yavuze ko usibye kubika neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari na ngombwa kuyigisha kugira ngo ababyiruka haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga bayasobanukirwe kuko nubwo ari Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari icyaha ndengakamere cyakorewe inyokomuntu muri rusange.

Mbere yo gusinya aya Masezerano, abahagarariye Mémorial de la Shoah, bari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, Umuyobozi w’Umujyi wa Strasbourg Roland Ries, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal, U m u n y a m a b n g a Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean-Damascène hamwe n’abandi bayobozi

batandukanye, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigalii ku Gisozi bunamira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga 250000 bahashyinguye.

Rwanda Remembers

@RwandaRemembers

CNLG Rwanda

CNLG Rwanda

www.cnlg.gov.rw

Page 7: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 7 of 31 wibuke.Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Ruhango: Hibutswe abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka waturutse ku nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane

Tariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge

wa Bweramana, Akarere ka Ruhango habereye igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka waturutse ku nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane.

Karasaira Jean Marie Vianney, warokokeye Jenoside aha kuri Duane, yasobanuye uburyo abagore n’abana biciwe muri iyi nzu ku itariki 20 Gicurasi 1994 aho abana

bicwaga bakubiswe kubikuta bakajugunywa mubyobo hamwe n’abagore babaga bamaze kwicwa.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse yavuze ko bibabaje kuba abagore n’abana barishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside kandi nyamara mu muco Nyarwanda cyaraziraga kwica umugore n’umwana.

Yasabye ko iyi nzu yiciwemo abagore n’abana yahindurwa inzu y’amateka

Umuyobozi wungirije

w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza , Mukangenzi A lphonsine,yihanganishije abacitse ku icumu, by’umwihariko abafite ababo biciwe aha kuri Duwane. Yasabye ababyeyi kujya babwira abana amateka ya Jenoside kugira ngo bayamenye banayakuremo isomo.

Yavuze ko ubutegetsi bwateguye Jenoside bwari bushishikajwe no kwigisha urwango ku Batutsi aho kwigisha Abanyarwanda ibibateza imbere.

Yasabye abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mucyubahiro.

Page 8: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 8 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Tariki ya 14 kamena 2019, ibigo by’amashuri

byo mu Karere ka Gatsibo birimo GS Muhura, GS Muhura Taba na Lycée Muhura, byihurije hamwe byibukira muri GS Muhura mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa byo kwibuka byatangijwe n’ urugendo rwo kwibuka , isengesho no gucana urumuri rw’Icyizere.

Prezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhura, Kalisa Christophe yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri Munyarwanda wese, kandi ko urubyiruko rukwiriye kubigiramo

uruhare cyane kugira ngo rukuremo amasomo arufasha gutegura ejo hazaza hazira amacakubiri n’ivangura.

Mu buhamya bwatanzwe na Jeanne Mukamunana,wavukiye i Muhura, yagarutse ku buryo Abatutsi batotezwaga ndetse nagaruka ku bizazane yahuye nabyo muri Jenoside aho yabonye se umubyara yicwa ndetse n’uko we yakomeje gugenda yihisha kugeza Inkotanyi zije zikabarokora.

Hatanzwe kandi ikiganiro ku mateka ya Jenoside.

Kamondo Gaetan wagitanze yagarutse ku buryo mbere y’umwaduko w’abakoloni abanyarwanda babanaga neza, nyuma abakoloni bakaza kubacamo ibice muri gahunda yabo ya mbatanye mbategeke, aho bafashe ibyiciro by’imibereho y’abantu bakabihinduramo amoko.

Yagarutse kandi ku buryo ubutegetsi bwagiyeho nyuma y’ubwienge bw’igihugu bwananiwe kugarura ubumwe bwari bwarashenywe n’abakoloni ahubwo bagakomereza mu murongo w’urwango, amacakubiri n’ivangura byabibwe n’abakoloni kugeza bigejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu Tureer twa Gatsibo na Nyagatare, Uwamariya Pascasie yasabye uruyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyagezweho.

Gatsibo : ibigo by’amashuri byibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu banyeshuri bo muri Gatsibo mu gikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Page 9: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 9 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Guverineri Munyantwali yasabye ko amateka ya Jenoside ashyirwa mu nzibutso mu rwego rwo kuyabungabungabunga

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse ashyira indabo ku mva rusange mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba,

Munyantwali Alphonse yasabye ko amateka ya Jenoside yo mu duce inzibutso za Jenoside ziherereyemo yajya yandikwa agashyirwa muri izo nzibutso mu rwego rwo kuyasigasira no kuyabungabunga.

Yavuze ko kandi Intara yateganyije ingengo y’Imali yo gukora iki gikorwa. Ibi yabivuze kuwa kane mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi ahazwi

nko mu (Bisesero) ahashyinguwe imibiri yabonetse mu Mirenge itandukanye igera kuri 49.

Yasabye abacitse ku icumu gukomeza gukotanira u Rwanda, gukundana, abakiri bato abasaba kwirinda icyasubiza u Rwanda mu macakubiri.

Nkuranga Egide wari uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside (IBUKA)

yateguje Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubana neza na benshi bakatiwe n’inkiko Gacaca barangije ibihano ubu bagiye kuzarekurwa bagataha.Benshi mu bagiye bakatirwa n’Inkiko Gacaca bagiye bahabwa ibihano bitandukanye kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abakatiwe imyaka 25

Page 10: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 10 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Hanashyinguwe imibiri igera kuri 49 yabonetse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Karongi

bakaba barafashwe mu 1994 bagiye kurangiza ibihano byabo, n’aho abakatiwe imyaka 30 mu myuka itanu benshi bazaba bayirangije.

Nkuranga Egide Visi Perezida wa IBUKA, yagize ati “Ndagira ngo nsabe Abacitse ku icumu kuzihangana kuko abo bagiye kurekurwa abenshi ni bo babahekuye, bagiye kongera kuza muturane igihugu ni icyacu twese nta kundi bizagenda.”

Yasabye abayobozi kuzabanza kuganiriza abagiye kurekurwa kugira ngo babereke uko igihugu gisigaye kimeze.

Ati “Muzabaganirize mubereke ko sosiyete nyarwanda yahindutse kuko atari yo basize.”

Abagiye kurekurwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi na bo yavuze

ko nibasohoka muri gereza bakongera kwica abantu bazasubizwayo, kandi bagakanirwa urubakwiye bikitwa insubiracyaha.

Nkuranga yavuze ko kuba mu myaka 25 hakiboneka imibiri ahantu hatandukanye mu bice binyuranye by’igihugu bibabaje ko atari ko byari bikwiye kugenga.

Page 11: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 11 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Ati “Nka IBUKA ntabwo tuzongera kubasaba izo mbabazi ngo mutubabarire mutubwire ahantu abantu bacu biciwe, ibyo byararangiye. Mu gihe gishize twabasabaga ibyo ariko tukanabasabira impushya muri gereza, baza bakirirwa batwirukansa imisozi katiripurari ikamara umusozi ishakisha ahiciwe abantu bikarangira ibabuze.”

Twayigize Innocent warokokeye mu Bisesero afite imyaka itanu yavuze ko ahantu yihishe mu

ishyamba rya pinusi bahatwitse hose ariko akagira amahirwe akarokoka.Yavuze ukuntu Abafaransa bagiye mu Bisesero abana bamwe babatwara i Goma abanshi ari inkomere.

Bikorimana Augustin wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye yashimye ko nyuma y’imkaka 25 bagize amahirwe yo guherekeza ababyeyi babo.

Yavuze ko iyo ushyinguye umuntu wumva uruhutse ku

mutima. Yasabye abandi bantu bazi ahantu hiciwe ‘Abasesero’ gutanga amakuru y’aho biciwe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Mu Bisesero igikorwa cyo Kwibuka kitabiriwe n’umubare munini w’abana n’abanyeshuri, cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka n’urugendo. Urwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 50.

Imiryango ifite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero yashyize indabo ku mva rusange mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro izo nzirakarengane

Page 12: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 12 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Rotary Club International yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

Abagize Rotary Club International

mu Karere ka 9150 gahuriramo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, bakoze urugendo rwo kwibuka banunamira i n z i r a k a r e n g a n e zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, aho abagize Rotary Club bahagurukiye kuri IPRC

Kicukiro berekeza ku rwibutso rwa Nyanza, bakora urugendo rwo kwibuka.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri muri uru rwibutso no kuyunamira, habayeho umwanya w’ikiganiro cyari kigamije gusobanura byinshi bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abiganjemo urubyiruko bari bahari

babashe kugenda bunguka byinshi bijyanye n’uko Jenoside yateguwe ndetse banabonereho gufata ingambo zo kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène wari umushyitsi mukuru muri

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène mu ifoto y’urwibutso n’abagize Rotary Club International mu Karere ka 9150 gahuriramo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda

Page 13: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 13 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

iki gikorwa, yasobanuye uburyo Jenoside yateguwe kuva mu 1959 kugeza umugambi wayo ushyizwe mu bikorwa mu 1994, miliyoni y’Abatutsi ikahatikirira.

Asoza yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko ubu hakaba hasigaye kurwana urwo kuvuga ukuri ku byabaye kuko hari abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ati “Urugamba rukomeye rusigaye ni urwo kuvuga ukuri ku byabaye kuko hari abagipfobya Jenoside.”

Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yavuze ko iki gikorwa

cyakozwe mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’abanyarwanda mu bihe byo kwibuka nk’uko basanzwe babikora buri mwaka.

Ati “Twaje hano uyu munsi, kwibuka ku nshuro ya 25. Iki akaba ari igikorwa ngarukamwaka cya Rotary. Uyu mwaka twaje ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kubera amateka yihariye ahari kuko ubundi twajyaga tujya ku rwibutso rwa Gisozi. Uyu mwaka twashatse kuza hano kubera ko hari amateka yihariye kandi ababaje.”

Muri iki gikorwa bari bazanye n’abiganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30,

bazwi nka Rotaract, barimo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza ndetse n’abari hagati y’imyaka 12 na 18 bitwa aba- Interact, kugira ngo bakomeza kumenya byinshi ku mateka yaranze u Rwanda.Rotary Clubs zifasha guhangana n’ibibazo Isi ifite, kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa binyuze mu gutanga urukingo no gufasha abababaye.

Rotary International yita ku gufasha abatishoboye n’abafite ibibazo bikomeye yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa 23 Gashyantare 1905.

Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 mu ma Rotary Clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 220.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana yavuze ko urugamba rusigaye ari uguhangana n’abapfobya Jenoside

Page 14: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 14 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Hamuritswe igitabo kivuga ku kwirwanaho kw’Abasesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuwa kane tariki 20 Kamena 2019,

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry’igitabo “Les collines se souviennent : les rescapés de Bisesero racontent leur résistance,deux décenies après le génocide des Tutsi du Rwanda” cya Dr Gasana Oscar, kigaruka ku butwari bw’Abanyabisesero

muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva mu 1959 ubwo Abatutsi bicwaga, bagatwikirwa, bagahohoterwa hirya no hino mu gihugu, abo mu Bisesero [mu yahoze ari Komini Gishyita, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi] bo birwanagaho ku buryo no muri Jenoside bagerageje guhangana n’umwanzi ariko bakaganzwa benshi

bakahasiga ubuzima.

U b u h a m y a b w ’ a b a h a r o k o k e y e bugaragaza uko bagerageje kwishyira hamwe bagamije gusubiza inyuma Interahamwe n’Ingabo za leta yariho bakoresheje ibirimo amacumu, imiheto n’amabuye.

Hari n’aho batakambiye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana, Nyakubahwa Jeannette Kagame n’Umujyanama we Ladegonde Ndejuru n’Umunyamabanga wa Leta muri Minijust bari bitabiriye imurika ry’iki gitabo

Page 15: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 15 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Ingabo z’u Bufaransa [zari mu cyiswe Opération Turquoise] ngo zibakize Interahamwe n’abasirikare bari bamaze kubicamo abarenga 40 000, zikabatererana kugeza hishwe abandi basaga 4000 mu minsi itatu.

Mu rwego rwo gusangiza amahanga, ubutwari bw’abo mu Bisesero, Dr Gasana Oscar, wahavukiye yegeranyije ubuhamya bw’abantu 33 baharokokeye, abubumbira mu gitabo yise “Les collines se souviennent.’’

Cyamurikiwe mu gikorwa cyiswe “Café Littéraire’’ mu nyubako mberabyombi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura, ku wa 20 Kamena 2019.

Iki gitabo cyanditse mu Gifaransa kigizwe n’ibice 18 by’ingenzi, gifite amapaji 390. Kibara inkuru z’ubuhamya ku butwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero muri Jenoside n’imibereho yabo nyuma y’imyaka 20 [ubwo ubushakashatsi bwakorwaga.]

Dr Gasana yakoze ubu bushakashatsi ubwo yakoreraga I m p a m y a b u m e n y i y’Ikirenga (thèses de doctorat) muri kaminuza yo muri Canada, mbere yo gutangira umushinga wo kucyandika.

Izina ryacyo ni imvugo ishushe igereranya imisozi n’abayituye. Yagize ati ‘‘Nashakaga kuvuga imisozi ya Bisesero, nakunze kuvuga Muyira [umusozi aho Birara wayoboraga abaturage yari atuye]. Si imisozi nashakaga kuvuga ahubwo ni abari bayituyeho, uko bibuka ibyabaye, uko barwanye, uko bishwe, uko abacitse ku icumu bameze mu mubiri n’umutwe. Ese baricuza ibyo bakoze cyangwa bibateye ishema?’’

Mu Bisesero habereye ubwicanyi bukaze kuko mu basaga 60 000 bari bahatuye, abagera kuri 800 ni bo barokotse Jenoside yamaze amezi atatu.

Iki gitabo kiva imuzi uko Abanyabisesero

barwanaga, uko baganiraga hagati yabo, ibiganiro bagiranye n’abashakaga kubica n’ubundi buhamya.

Dr Gasana yavuze ko ukwishyira hamwe no kwihagararaho kw’Abanyabisesero byatanze isomo ko ‘nta kiruta agaciro k’umuntu kandi ko bibaye ngombwa wagapfira.’

Yakomeje avuga ko ‘‘Ubutwari tuvuga si ubw’Abanyabisesero gusa ahubwo ni ukugira amahame arinda umuntu, yubaha ubuzima, aha ubwisanzure umuntu wese. Akumva ko nta burenganzira afite bwo kubuza undi kubaho.’’

Dr Gasana yakuriye mu buhungiro kuko yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo afite imyaka icyenda, aho yatangiriye amasomo mbere yo gukomereza i Addis Abeba na Londres.

Page 16: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 16 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Imibiri isaga 15000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

biciwe muri Stade Gatwaro, muri perefegitura ya Kibuye yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwa Gatwaro mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi kuwa mbere tariki ya mbere Nyakanga 2019.

Perefegitura ya Kibuye yari ituwe n’Abatutsi benshi cyane cyane mu makomine ya Gitesi, Rwamatamu, Gishyita, Mabanza, Bwakira n’ahandi, ari nayo mpamvu yari yarasigajwe inyuma mu majyamberena na

Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana.Mu gihe cya Jenoside, kugirango abicanyi babashe kwica Abatutsi muri Kibuye babanje kubarundanya, hagati ya 7-14 Mata 1994. Bagejejwe muri Stade Gatwaro, habanje ibikorwa byo kubicisha inyota n’inzara kuko babanje guca amatiyo ku itegeko ryatanzwe na Perefe Clement Kayishema.

U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo

Kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana J e a n - D a m a s c è n e , yavuze ko ubuyobozi bwa mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi bwagiye bugerageza gushakira andi mazina ibyakorwaga, hagamijwe kuyobya abaturage nubwo hari abayobozi bagiye bagaragaza ukuri.

Yavuze ko Jenoside

Imibiri isaga 15000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe muri Stade Gatwaro, muri perefegitura ya Kibuye yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwa Gatwaro mu Murenge wa Bwishyura

Karongi: Hashyinguwe imibiri isaga 15000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Page 17: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 17 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

yakorewe abatutsi, mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye yagize umwihariko bitewe n’impamvu zirimo ko yari ituwe n’Abatutsi benshi. Mu byatije umurindi Jenoside harimo abayobozi bo hejuru bashyigikiraga abo mu nzego zo hasi, bari bashishkajwe no kwica Abatutsi.

Yatanze urugero rwo mu 1963 ubwo uwari Minisitiri w’ubucamanza, Callixte Habamenshi yagiye ku Kibuye agasanga Mpamo wari Burugumesitiri hari abantu yiciye mu buroko, akandikira Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Bicamumpaka Balthazar, ko “perefe Mpamo yarenze mu mabwiriza ya guverinoma kuko yiciye abantu mu buroko kandi guverinoma yari yaratanze amabwiriza ko nta Mututsi uzongera kwicwa, ahubwo abatutsi bazajya bafungwa, kandi boye gusurwa.”

Aha yanongeyeho ko icyo gikorwa Mpamo yakoze kibabaje, “kuko cyanababaje na Musenyeri Perraudin.” Musenyeri Perraudin na we ngo yari “umu Parmehutu w’umuzungu” nk’uko Dr Bizimana abivuga.

Icyo gihe abatutsi bo ku Kibuye nko mu misozi ya Bisesero bagiye birwanaho banga kwicwa, kugeza aho leta ishyigikiwe n’ababiligi bajyanyeyo za kajugujugu zo

kubarasa.

Dr Bizimana yavuze ko mu 1990, muri za perefegitura hashyizweho ‘commites de crise’ zashakishaga abitwaga ibyico by’Inkotanyi bakicwa.’

Mu 1992 naho ngo habaye ubwicanyi bubi muri komini Gishyita na Rwamatamu, aho raporo zigaragaza ko inzu z’abatutsi zirenga 500 zatwitswe, abarenga 5000 bagahungira kuri paruwasi Mubuga na Kibingo.

Dr Augustin Iyamuremye uri mu rwego rw’inararibonye, icyo gihe yari akuriye Urwego rw’iperereza imbere mu gihugu rwakoreraga mu biro bya Minisitiri w’Intebe, akaba yaranditse raporo ku wa 24 Kanama 1992.

Dr Bizimana ati “Ariko tubyumwe neza Dr Iyamuremye, iyo usomye inyandiko yagiye yandika muri aka kazi ke, ntabwo usanga yaragiye abogama, yandikaga ibintu uko byagenze, ukabona arabyandika atyo, ntiyongereho ibitekerezo bye nk’uko abandi babikoze.”

“Hano Iyamuremye icyo yavugaga, yavugaga ko muri Kibuye habayemo isubiranamo ry’amoko. Wenda iryo ni ryo kosa umuntu yamushinja

kuko ntabwo amoko yari yasubiranyemo, hari hishwe abatutsi ariko ni yo mvugo yariho icyo gihe. Byibura we yavuze ko habayemo isubiranamo ry’amoko, kandi icyiza kirimo, akanavuga ko inzego z’ubucamanza na Parike zidashaka gukurikirana abo bantu. Yandikira iyo nyandiko Minisitiri w’ubucamanza.”

Kuba ngo Iyamuremye yarabyandikiye ushinzwe urwego rw’ubucamanza nk’ushinzwe urwego rw’iperereza, bigaragara ko we yifuzaga ko abo bantu bakurikiranwa.

Yanagarutse ku nyandiko ebyiri za Gendarmerie, harimo inyandikomvugo y’inama nkuru y’uru rwego yari ikuriwe na Gen Ndindiliyimara yo ku wa 29 Kanama 1992, yarimo n’abandi barimo Major Rwarakabije (ubu ni Rtd General Major), Capt Ngendahimana Jerome (Rtd General Major) n’abandi. Iyo nama ngo yasuzumye ubwicanyi bwri bumaze iminsi bubereye ku Kibuye.

Iyo nama ngo yemeje ko “basanze amashyamba yaratwitswe, abahutu n’abatutsi basubiranamo, bamwe batwikira abandi, ariko Abatutsi bakaba aribo bibasiwe cyane.”

Page 18: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 18 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Buri gihe abatutsi baricwaga ariko bikitwa ko basubiranyemo n’abahutu. Dr Bizimana avuga ko Gendarmerie yabyitaga gutyo yanga kugira uwo yakurikirana.Dr Bizimana avuga ko igitangaje ari impamvu zatanzwe n’inama ya Gendarmerie iyobowe na Ndindiriyimana, ku cyatumye habaho icyo bitaga isubiranamo ry’amoko.

Ati “Impamvu ya mbere yatanzwe ni uko habayeho imbabazi za Perezida wa Repubulika, zigatuma hari amabandi menshi yafunguwe, noneho ayo mabandi yafunguwe n’izo mfungwa bakaba bakorana na FPR, kandi banagiye hirya no hino mu gihugu. Ubwo kwari ukugira ngo asobanure n’impamvu nihagira n’abandi batutsi bicwa n’ahandi, nabyo bizumvikane ko ari abangaba bakorana na FPR, barekuwe na Perezida wabo.”

Ibyo ngo byabaga ari ukwitirira ubwicanyi bwabo Inkotanyi zitaragera no ku Kibuye, ahubwo nyamara bashaka kwikiza abo bitaga ibyitso byazo.

Ndindiliyimana ngo yongeyeho ko abakora ibyo babifashwamo n’abatutsi bo muri Parti Liberale (PL), ngo bakongeza umuriro bakihungira, ku buryo ibikorwa byo kwirengera no kwirwanaho aribyo bijya ahabona byonyine. Gen Ndindiliyimana ngo yanavuze ko “bigaragara ko abatutsi batagishaka guturana n’AbahutuDr Bizimana ati “Iki kintu cyo gutoza abahutu kwica

babyita ko ari ukwirengera, cyarakoreshejwe cyane. Barababwiraga bati nimwice, nimutica abatutsi ni bo bazababanza.”

Yakomeje ati “Nubwo dushyingura aba babyeyi, aba bavandimwe, abana bacu, barumuna bacu, tugire n’akantu gato k’ibyishimo tugira, kuko bamwe mu bateguye kwicwa kwabo hano muri Kibuye barahanwe. Iyi perefegitura ya Kibuye ni yo ku rwego mpuzamahanga ifite abicanyi benshi bahanwe n’ubutabera mpuzamahanga. Mu bantu 63 urukiko mpuzamahanga rwa Arudha rwahamijwe ibyaha, 11 bakomoka hano.”

Kayishema wakatiwe burundu wanaguye muri gereza, Minisitiri Eliezel Niyitegeka wakatiwe burundu anagwa muri gereza, Alfred Musema wayoboye uruganda rwa Gisozu ufungiwe burundu, Karemera Eduard wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’abandi.

Abandi bakiriho nabo, Suede iheruka gukatira Eng Stanislas Mbanenande wakatiwe burundu, Joseph Mpambara wakatiwe mu Buholandi gufungwa burundu na Dr Twagira Charles uri mu Bufaransa.

Ati “Ntabwo abajenosideri tuzabaha amahumeko,

tuzakomeza guhangana nabo uko bishoboka, turizera ko ubutabera buzakorwa uko bishoboka. Hari n’undi mwicanyi uri mu Bufaransa nizera ko u Bufaransa buzamuburanisha vuba, Claude Muhayimana na we warimbuye abantu ahangaha ku Kibuye.”

Mu buhamya butangwa n’abarokoye muri aka gace, bavuga ko Bagirishema Ignace wari burugumesitiri wa Komine Mabanza, yagize uruhare rukomeye mu kwegeranya Abatutsi abajyana kuri Stade Gatwaro; Urukiko rwa Arusha rwamugize umwere tariki ya 7 Kamena 2001, ubu aba mu Bufaransa.

Tariki ya 18 mata 1994 nibwo ubwicanyi ku bari bahungiye muri Stade Gatwaro bwatangijwe na Perefe Kayishema, arasa uwitwaga Munyakaragwe Ezechiel.

Minisitiri Busingye yavuze ko ubuzima abantu babayemo muri biriya bihe, badakwiye kuvuga ko bari bafite igihugu.Ati “Nta gihugu twari dufite twari dufite amabandi y’abicanyi kuko nta kindi akora, imihigo yabo n’iterambere byari ukwica abantu, warangiza

Page 19: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 19 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

ukabishyira muri raporo. Twabonye mu rwibutso raporo zose zakorwaga, zari iza bariyeri, abagomba kwicwa.”

“Abatutsi batotejwe mu bihe bitandukanye kugeza ubwo barimbuwe mu 1994, iki kintu iyo kigarutsweho tujye tugiha umwanya kandi tugitekerezeho buri gihe, ubuzima bw’iriya myaka bwari ubuzima bubi. Iriya myaka 35 abanyarwanda tujye tuyitekerezaho cyane. Byashobokaga gute ko abantu bagira uburenganzira bwo kwica abandi? Dukomere twese kuko ntabwo bizongera kuba muri iki gihugu.”

Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yashimye ko muri uru rwibutso harimo igice cyashyizwemo aba bantu bose bagize uruhare rwo kurimbura Abatutsi, ku buryo umuntu wese uzajya ahaza azababona.

Ambasaderi Mukangira Jacqueline warokokeye muri aka gace, yashimiye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zabarokoye, ko iyo batahaba na we yagombye kuba yarapfuye.Ati “Tuzirikana ibigunda mwatuvanyemo, urukundo n’ibindi, iyo sura yanyu ntabwo twayibagirwa, ubuyobozi bukuru kandi bwadufashije kubana n’abatwiciye kandi harimo n’abataradusabye

Gakenke: hibutswe imiryango yazimye

Ku cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019,

ku rwibutso rwa Buranga mu Murenge wa Kivuruga habereye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Karere ka Gakenke habarurwa imiryango 121 yazimye muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 igizwe n’abantu 521.Umuyobozi wakarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yasabye abitabiriye uyu mubango wo kwibuka imiryango yazimye gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nimukuze Devotha utuye mu Karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ahahoze ari muri Komine Gatonde muri Segiteri Mugandu ,ubu ni mu Kagari ka Karukungu mu Murenge wa Janja yatanze ubuhamya bw’ibizazane yanyuzemo muri Jenoside kugeza arokotse anashimira Inkotanyi zahagaritse

Jenoside .

Yanashimiye kandi Leta y’Ubumwe yita ku bacitse ku icumu, ikaba yaramufashije kwiga amashuri yisumbuye, kuri ubu akaba ari kwiga na Kaminuza.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke Dunia Saadi yavuze ko bifuza ko imitungo y’imiryango yazimye yagaragazwa ndetse igahabwa imiryango irengera inyungu z’abacitse ku icumu.

Senateri Uwimana Consolée wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abacyinangiye imitima bataratinyuka gusaba imbabazi kuzisaba kubera ko ariyo nzira yonyine y’amahoro y’umutima. Yavuze ko ntakwiyubaka gushoboka igihe umutima ugucira urubanza.

Page 20: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 20 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Dutewe ishema no kwitwa abana banyu- Madamu Jeannette Kagame abwira ababyeyi b’Intwaza

Madame Jeannette Kagame aganira n’Intwaza zo mu mpinganzima ya Nyanza n’iya Huye

Madamu Jeannette Kagame yashimiye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahawe izina ry’Intwaza, uburyo bakomeje kwiremamo icyizere cyo kubaho, ababwira ko abanyarwanda batewe ishema no kwitwa abana babo kandi bazakomeza kubaba hafi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, aho yifatanyije n’ababyeyi batujwe mu nzu yiswe ‘Impinganzima’ yatujwemo intwaza 100 barimo abasaza umunani, ikaba yarubatswe n’Umuryango

Unity Club ‘Intwararumuri’ n ’ a b a f a t a n y a b i k o r w a batandukanye.Byari mu gikorwa cyo kwifatanya nabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club, yabwiye aba babyeyi ko ubwo uyu muryango uherukayo mu birori byo gusoza umwaka, babatumyeho kandi ubwo butumwa bwabagezeho, ibi bikaba biri mu byatumye baza kubasura uyu munsi no kwifatanyo na bo.

Ati “Nyuma y’ibikomere byinshi mwahuye nabyo byaba ibyo ku mubiri n’ibyo tutabona, mwiremyemo icyizere cyo kongera kubaho kandi mwabigezeho. Duhora tubashimira ko mwakomeje ubuzima mukabaho kandi tukongera kugira umuryango n’igihugu.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye aba babyeyi ko abanyarwanda bishimira kwitwa abana babo.Ati “Dutewe ishema no kwitwa

Page 21: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 21 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Rwanda Remembers

@RwandaRemembers

CNLG Rwanda

CNLG Rwanda

www.cnlg.gov.rw

abana banyu mukomeze kutubera urugero rwiza, babyeyi bacu turabasabira iteka ryose, u Rwanda duhekeye rukomeze kugira Intwari zimwe zibasha kwirenga zikitangira u Rwanda ngo tutazongera kugira ibyago bihogoza ababyeyi beza nkamwe.”

Yavuze ko aba babyeyi bibutsa igisobanuro cy’umubyeyi, ariyo mpamvu abanyarwanda bagombaga kubabera aho ababo batari, bakabaganiriza nk’uko ababo bari bubigenze.

Madamu Jeannette Kagame kandi yashimiye ababitaho umunsi ku munsi mu gukira ibikomere no kongera kwiyubaka, avuga ko bazakomeza kubaba hafi, avuga ko ubuzima bw’aba babyeyi bureba buri munyarwanda.

U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène, yabanje kwihanganisha Intwaza ababwira ko nubwo bari mu bihe bikomeye bakwiye gukomera kuko igihugu bafite kibakunda.

Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo, Mukabayire Valérie, yihanganishije ababyeyi b’Intwaza muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomeza kugaragaza ubutwari.

Yashimiye leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabashyirireho uburyo bwo kwibuka kuko bifasha gusubiza agaciro n’icyubahiro abishwe mu gihe cya Jenoside.

Ati “Iyo twibuka Jenoside, twibuka ubutwari bw’Inkotanyi zayihagaritse ziyobowe na Perezida Paul Kagame, wayoboye urwo rugamba agakomeza n’urugamba rwo gushakira abanyarwanda imibereho myiza muri rusange, n’abarokotse Jenoside by’umwihariko. Abanyamuryango ba AVEGA, barabashimira ko mwahagaritse Jenoside mukadusiza agaciro n’ubuzima.”

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko kubera uburyo Ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zakoze akazi gakomeye zikabarokora, byatumye bagirana igihango badateze gutatira.

Umubyeyi Azela Nyirangirumwami, umwe mu ntwaza zituye mu rugo Impinganzima ya Huye yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, ubuhamya bwe. Umubyeyi Azela watujwe muri uru rugo aturutse mu karere ka Ruhango, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yari afite umugabo n’abana bane ariko bose bishwe kandi kugeza uyu munsi akaba atazi nimba barashyinguwe mu cyubahiro.

Yavuze ko nubwo we na bagenzi bari babayeho mu buzima bubi, bakomeje gutwaza, anashimira

Madamu Jeannette Kagame wabise izina ‘Intwaza, kuko yabise zina rijyanye n’uko bakomeje gutwaza nubwo bahuye n’ibibazo bikomeye.Agira ati “Ubu aho turi turateteshwa, batwitaho, bamenya uko twaramutse, duhabwa ibitwubaka umubiri byose.”

Iyi nzu y’Impinganzima ya Huye, yatwaye arenga miliyoni 406 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yuzure.

Page 22: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside

yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru kuwa gatandatu tariki 22 Kamena 2019, abasaza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaragaje ubutwari bakarwanya ibitero by’Interahamwe m mu Kibaya cya Bitare bashimiwe ubutwari bwabaranze.

Basobanuye ibizazane bahuye naby ndetse n’uburyo barwanyije ibitero by’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Uhagaze Venuste, umwe muri abo basaza yagize ati « Twishyize

hamwe kugira ngo turwanye ibitero by’Interahamwe. Twari twarahiye ko tuzarwana kugeza ku munota wanyuma. Buri gihe bagiraga ubwoba bwo kuzamuka umusozi wa Bitare ngo batwice kubera ko twabaga dufite amacumu, imiheto n’imyambi byo kubarwanya ».

Aba bagize ubutwari bwo guhangana n’ibitero mu gihe kirenze ibyumweru bitatu nibo babaye inzira yo kurokoka kwa benshi. Yagize ati«twafataga abagore ,abana n’amatungo tukabashyira hagati nk’abagabo kugira ngo

Page 22 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

tubone uko tubarinda tugenda twiteguye kurwana n’Interahamwe inzira yose ubwo twageragezaga guhungira i Burundi. T w a r i d u f i t e imihe to , imyambi ,amacumu, inkoni n’izindi ntwaro gakondo ».

Bakomeje kurwana kugeza igihe Abatutsi bahunganga baturutse mu tundi duce bababwiriye ko Interahamwe zahawe imbunda ko badashobora guhangana n’imbunda bo bakoresha amacumu n’imiheto.

«Nibwo twafashe umwanzuro wo

Abarokotse Jenoside b’i Nyaruguru bashimiwe ubutwari bwabo mu kurwanya ibitero by’Interahamwe

Page 23: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 23 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

bwo guhangana n’ibitero by’Interahamwe kuko babaye inzira yo kurokoka kwa benshi binatuma umugambi wa Jenoside wo gutsemba Abatutsi utagerwaho nk’uko abateguye Jenoside babyifuzaga.

Yavuze ko ubutwari bwabo buzi ,akaba ari na yo mpamvu bwashyizwe mu ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Yavuze kandi ko gukunda igihugu n’ubutwari ari byo bigize ibuye fatizo ryo kwiyubaka kw’igihugu. Yanasobanuye ko hari abagishaka gusenya igihugu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bifashishije imbuga

nkoranyambaga, bityo urubyiruko rukaba rusabwa kugira uruhare mu kubarwanya. Ndahigwa Jean-Louis, umujyanama mukuru mu by’amategeko muri CNLG yavuze ko aya mateka agomba kujya yegeranywa agasigasirwa.

Yagize ati «Dukomeje gushishikariza urubyiruko kwitabira ibkorwa byo kwibuka, gukora ubushakashatsi no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce dutandukanye kugira ngo ibi byifashishwe nk’intwaro mu kurwanya abahakana Jenoside.

guhungira i Burundi tugenda turwa n’Interahamwe inzra yose ».

Museruka Innocent, undi musaza nawe wari muri aba bahanganye n’ibitero by’Interahamwe,yasabye ko Leta yajya ishyiraho uburryo bwo guhuza urubyiruko n’abakuze barokotse Jenoside kugira ngo baganire ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi banafatire hamwe ingamba zo gutuma ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

CG Emmanuel Gasana, guverineri w’Intara y’Amajyepfo yashimye Abatutsi bagize ubutwari

Kibogora Polytechnic yibutse Jenoside yakorewe AbatutsiKuwa gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019, Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, Kibogora Polytechnic ruherereye mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke ryibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabanjirijwe nu’rugendo rwo kwibuka rwaturutse muri Centre ya Kabuga rugana ku rwibutso rwa Kibogora ahafashwe umwanya wo kunamira no gushyira indabo kumva mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside bahashyinguye.

HABIMANA Saidi ,umunyeshuri muri Kibogora Polytechnic yatanze ubuhamya aho yagarutse ku bizazane yahuye nabyo muri Jenoside kugeza arokotse.

Yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanamurokora avuga ko atazatatira igihango cy’Abahagaritse Jenoside.

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Irené Nkeramugabe yasabye buri wese kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Yavuze ko abishwe muri Jenoside badusigiye umurage udusaba kuba abagabo tukanga umugayo tugakunda icyiza turangwa no kubabarira.

Umuyobozi mukuru wa Kibogora Polytechnic Dr Mukamusoni Dalie, yavuze ko abateguye Jenoside bari bafite ubumenyi butagira ubwenge, kuko iyo baza kugira ubwenge batari gucura umugambi wo kurimbura Abatutsi kandi bose

ari Abanyarwnda.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Claudette, yasabye abanyeshuri bo muri AERG guharanira kuba abagabo bakazusa ikivi cy’ababyeyi babo.

Yashimiye Ikigega FARG ku buryo cyita ku bacitse ku icumu batishoboye ndetse na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside kubera uruhare rwayo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gutegura ibikorwa byo kwibuka bigamije guha agaciro abazizie Jenoside.

Yasabye urubyiruko kwirinda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kutarangazwa n’ibyandikwa n’abasebya u rwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Page 24: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page24 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Nibura 11% by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo baguye mu nsengero, ubushakashatsi bwa CNLG

Ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, bugaragaza ko 11% by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Perefegitura baguye muri za Kiliziya n’insengero.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu zahoze ari Komine 11 zari zigeze icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, bugaragaza ko mur aya makomine uko ari 11 ,Jenoside yahitanye abasaga ibihumbi 182 mu byumweru bitatu.

Kibungo yari igizwe na Komini 11 zirimo Muhazi, Kayonza, Rutonde, Kabarondo, Rukara, Kigarama, Birenga, Sake, Bugesera, Rukira na Rusumo, ubu ni mu turere twa Kirehe,

Gacaca, inkiko zisanzwe z’u Rwanda n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko muri Kibungo hari umwihariko w’uko imitwe yitwara gisirikare yari yarateguwe kandi yaratojwe ku bwinshi, irimo Interahamwe n’Impuzamugambi, Simba Batallion.Hari kandi umutwe w’Abazayire washyizweho na Depite Mutabaruka Sylvan, Abayisiraheli bitwaraga gikomando, Abakaceri n’Abandi.Bugaragaza kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibungo yatangiye tariki 7 Mata irangira tariki 26 Mata, kuko Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kibungo yose ku wa 27 Mata 1994.

Abagize uruhare muri Jenoside ni abategetsi bo ku rwego rwo hejuru n’abo mu nzego za gisirikare barimo Col Pierre Celestin Rwagafirita wanayoboye Jandarumori (Gendarmerie), Mugenzi Justin na Mugiraneza Prosper bigeze kuba abaminisitiri, Tito Barahira, Octavien Ngenzi bayoboye Komini Kabarondo n’abandi.

Aba bose baburanishijwe n’Inkiko zitandukanye.

Ngoma, Kayonza, n’igice cya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubu bushakashatsi bufite ibice bitanu birimo ikivuga uko Abatutsi bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu bajyanwa gutuzwa i Kibungo na Bugesera, amacakubiri yabibwaga mu baturage kuva ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda wigeze no kuvuga ko “u Rwanda ni urwa Gahutu” n’ibindi.

Bwamuritswe kuwa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, bukaba bwarayobowe n’umushakashatsi muri CNLG, Hitimana Justine.

Bugaragaza uko abayobozi bateguye Jenoside n’uko abayikoze bari hirya no hino bakatiwe n’inkiko

Page 25: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 25 of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Ubushakashatsi kuri Jenoside muri Kibungo bwakozwe hifashishije a b a t a n g a b u h a m y a bagera ku 110 bafite nibura imyaka 40 y’amavuko kandi mu gihe cya mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi babaga muri ako gace; barimo abarokotse Jenoside, abarokoye abahigwaga, abakoze jenoside n’abakatiwe n’inkiko bafungiye hirya no hino muri za gereza.

Hifashishijwe kandi inyandiko zifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi z’Inkiko Gacaca, Urukiko Mpanabyaha M p u z a m a h a n g a Rwashyiriweho u Rwanda, inyandiko za Auditorat Militaire n’izagiye zivanwa mu biro by’Uturere.

CNLG yahisemo gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hakurikijwe uko inzego z’ubutegetsi zari zimeze. Kuri ubu hamazegukorwa ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside mu zahoze ari Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri na Kibungo.

Kwibuka 25: Hibutswe Abatutsi biciwe i Kabgayi muri Jenoside

Kucyumweru tariki ya 02 Kamena 2019,

i Kabgayi mu Karere ka Muhanga habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Kabgayi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, uwamariya Béatrice, yavuze ko muri Jenoside Abatutsi besnhi bahungiye i Kabgayi bahizeye amakiriro nubwo atariko byagenze kuko hiciwe umubare munini wabo mbere y’uko ingabo zahoze ari iza RPA –Inkotanyi zihagera zikarokora bacye bari basigaye.

Muri iki gikorwa kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 17 y’Abatutsi bazizie Jenoside yavanywe mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango no mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean-Damascène, mu kiganiro yatanze, yanenze bamwe mubabyeyi bigisha abana babo i n g e n g a b i t e k e r e z o y’urwango anasaba ko babicikaho kuko ingaruka zabyo zibageraho.

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gutegurwa cyera, aho mu cyahoze

ari Gitarama Abatutsi benshi bishwe, abicanyi bitwaje urushyi rwari rwakubiswe Mboyumutwa bica Gashagaza wari umushefu ku Ndiza a n’Abatutsi bagera kuri 20.

Nyuma yabyo hagabwe kandi n’ibindi bitero bitandukanye bigamije kwica Abatutsi. Ibitero byarakomeje biva muri Gitarama bijya mu gihugu cyose.

Yagarutse kandi kuri bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ubwo bwicanyi bwari bushyigikiwe na Leta, aho mu 1963 hatowe itegeko rivuga ko hatanzwe imbabazi rusange ku bishe Abatutsi mu cyiswe “Revolution” nyamara Umututsi waba yarishe Umuhutu mu kugerageza kwirwanaho we akaba atarebwa n’izo mbabazi.

Yagarutse no ku mategeko yatowe yari agamije kubuza impunzi gutahuka ndetse n’uburenganzira ku mitungo yabo, aho hatowe itegeko rivuga ko imitungo y’Abatutsi bari barahunze igomba kugurishwa ikaba inkunga ya Leta cyangwa igahabwa abandi.

Yasabye ababyeyi bafite inshingano yo kurerera igihugu kwitandukanya n’iyo mitekerereze bagaha abana uburere bukwiye babarinda urwango kuko aribo rwokama rukabamerera nabi.Shumbusho Emmanuel watanze ubuhamya yagarutse ku itotezwa ry’Abatutsi bakomeje gukurikiranwa

n’aho bari bahungiye i Kabgayi agaragaza uburyo abicanyi bazaga gufata bamwe bakajya kubaroha muri Nyabarongo babatwaye mu muri za bisi.

Gusa agaragaza ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 1994 aribwo aba mbere batabawe n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi zibasha kurokora abari bakiriho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Dr Uwera Claudine avuga ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe ari urugero rw’ikizere cy’ejo heza hazaza h’u Rwanda.

Yagize ati: “Ni ngombwa rero ko tugomba guhangana n’ ingengabi tekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi, muri ubwo bufatanye turasaba umuntu wese uzajya abona aho iyo ngengabitekerezo iri ajye yihutira kuyigaragaza.”

Taliki ya 02 Kamena 19 94 nibwo ingabo zari iza RPA Inkotanyi zatabaye bamwe mu Batutsi bagera ku bihumbi 15 bari barahungiye i Kabgayi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Page 26: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Pag26 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

“La Couleur d’un Génocide”, igitabo ku buhamya ku iyicwa ry’Abatutsi

Igitabo la couleur d’un génocide na Dr Bideri Diogène wacyanditse

Dr Bideri Diogène yanditse igitabo yise ‘La Couleur d’un Génocide’ cyangwa ‘Ibara rya Jenoside’ ugenekereje mu Kinyarwanda, gikubiyemo ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi kugeza muri Jenoside yo mu 1994.

Ni igitabo cyasohokeye muri ‘Edition Harmattan’ iherereye i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro za Gicurasi 2019.

Dr. Bideri yavuze ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari intwaro yo kuyasigasira no kwerekana ububi bw’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, ngo bibere isomo urubyiruko n’abandi bityo ntibizongere kubaho.

Dr. Bideri yagize amahirwe yo kuva mu Rwanda mu 1993, nyuma y’igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi iraba, ihitana batandatu bo mu muryango we

barimo abavandimwe be bane n’ababyeyi be bombi.

N’ubwo atari mu Rwanda, yagaragaje ubuhamya bw’uko bishwe, aha umwanya abarokotse b’iwabo.

Inyito y’igitabo cye ‘Ibara rya Jenoside’ ntishatse kuvuga ibara risanzwe nk’umutuku, umukara cyangwa umweru ahubwo ni ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Icyo nashakaga kuvuga ni uko ubwayo Jenoside ari ikintu gikomeye …ibara mu Kinyarwanda bivuga ngo ‘ibara ryaguye’, ni ikintu gikomeye cyane gitwara ubuzima bw’abantu, batarwaye kandi ntisibangana mu buzima bw’abantu mu mateka yabo.”

Muri icyo gitabo Dr. Bideri

akomeza ati “Urupfu rw’ababyeyi banjye, abana tuvukana, byose ndabizi, yemwe hari n’abakoze ubwo bwicanyi bambwiye uko byagenze.”

“Ababyeyi banjye babiciye ku Gisenyi mu mujyi rwagati, babatwikishije gerenade.”

Dr. Bideri anavugamo mushiki we wari utuye mu Kiyovu i Kigali, warashwe n’abasirikare ariko ku bw’amahirwe isasu rica hejuru y’umutima ntiyapfa, bamujugunya mu kimoteri bazi ko yapfuye.

Yaje kwisangamo na bagenzi be batangiye kuribwa n’imbwa, ahungira ku Muryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (CICR) ubu akaba ari umubyeyi.

Dr. Bideri wavukiye muri Komine Mukingo - ubu ni mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze - nk’umwana w’imfura avuga ko se yamubwiraga amateka y’uko Abatutsi batotejwe kuva kera mu 1959.

Yamubwiye uko yafungiwe muri Gereza ya Ruhengeri mu 1963, amwereka tumwe mu duce Abatutsi babiciragamo ndetse amubwira uko batotezwaga mu Bugesera n’ahandi habaye ubwicanyi bukaze hagati ya 1962 -1973.

Page 27: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page27 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Si amateka yo kwicwa k’umuryango we n’abandi batutsi avuga muri icyo gitabo gusa, yanashyizemo igice cyerekana uburyo Abahutu benshi bahunze mu 1994, babwirwa ko bahunga ‘Inyenzi’.

A b a t a n g a b u h a m y a bamubwiye ko abahungaga batari bazi icyo bahunze, ko hari abahuye n’Inkotanyi, umusirikare abaza umwe ati ‘Iyo Nyenzi yagutwaye iki?’ ariko ntiyabona igisubizo.

Umusirikare yaramuhumurije amugaragariza ko Inkotanyi zitica, amuha ibisuguti, abadashobora kugenda bahekwa mu ngobyi y’ibiti n’ibiringiti, bacyurwa mu gihugu cyabo.

Nyuma ya Jenoside, Dr. Bideri yerekana ko mu bayirokotse, bamwe babayeho neza ariko hari n’abagezweho n’ingaruka zikomeye z’ihungabana ndetse babiri bo mu muryango we baje gupfa, umwe mu 2001 undi mu 2010.

Dr Bideri yashimangiye ko iki gitabo yifuza ko kizaba umusanzu ukomeye ku rubyiruko rutazi amateka ya Jenoside, amasomo bazavomamo akazabafasha guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.Umwihariko wacyo ni ukuntu

gitanga ishusho y’umuco warangaga Abanyarwanda, kikerekana amateka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko abantu babanaga n’ibyo bakundaga.

IPRC Huye yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Rwanda Remembers

@RwandaRemembers

CNLG Rwanda

CNLG Rwanda

www.cnlg.gov.rw

Dr. Bideri avuga ko bigeze mu 1973 amaze guca akenge, yiboneye aho Abatutsi batwikirwa, bahungira kuri Misiyoni ya Ruhengeri. Yibazaga icyabaye kugira ngo Jenoside yibasire Abatutsi, akerekana ko batotejwe kuva kera kubera cyane cyane politiki mbi y’ivangura, amacakubiri n’urwango.

Amateka akubiye muri icyo gitabo agaragaza neza ko itotezwa ry’Abatutsi ryakozwe kuva kera leta irihagarikiye, bigatizwa umurindi n’ibitangazamakuru nka Radio RTLM n’ikinyamakuru Kangura byakwirakwizaga politiki mbi.

Ati “Muri iki gitabo kuva ku mutwe wa mbere kugera ku wa nyuma, harangwamo ubwoba ku bantu mvuga, kuva mu 1959 babaye mu bwoba baterwaga na leta zagiye zisimburana, abantu bafungwa, bakicwa rubozo, abandi ntacyo bibabwiye.”

Asobanura ko kwandika ku mateka y’umuryango we ari uburyo bwo kuvuga ibyiza abaziho n’umurage bamusigiye kugira ngo n ’ a b a z a b a k o m o k a h o bazayasome, ariko akanavugamo n’abandi Batutsi bishwe.

Page 28: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu

Mu gihe u Rwanda rusoza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi runitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 rumaze rwibohoye, kuwa gatanu tariki 28 Kamena 2019, Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yabwiye urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi rwahuriye b’abandi bari baturage mu bihugu by’Africa icyenda ko iyo umuntu akoresheje neza bike afite ashobora kubibyaza byinshi. Ngo iki ni kimwe mu byaranze ababohoye u Rwanda. Kiriya kiganiro yakibahereye mu murenge wa Kaniga, Akagari ka Murindi.

Ni Abo mu karere bari bagenewe kiriya kiganiro babahuza n’urundi rubyiruko ruvuye mu bihugu ikenda.Minisitiri Rosemary Mbabazi yabwiye urubyiruko rwari rumuteze amatwi ko kumenya

amateka yaranze kubohora u Rwanda byazarufasha kwirinda ko hari uwarushuka ngo rurusenye cyangwa ngo rurebere uwaba ari kurusenya.

Ati: “Kwibohora ni isoko yo kwigira. Rubyiruko musabwa kwigira ku mateka yaranze kubohora igihugu, mwirinde kandi mwibohore ababashuka , mukoreshe bike mufite bishobora kuzabafasha kugera kuri byinshi, gutanga ibyo ushoboye, gutfganya icyakorwa kugira igihugu kirusheho gutera imbere.”

Yabagiriye inama yo kujya basura ingoro z’amateka y’u Rwanda bakiga indangagaciro zaranze abakurambere kandi by’umwihariko bagasura ingoro z’amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Kubera ko urubyiruko arirwo

mbaraga igihugu kizakoresha ngo gitere imbere, Minisitiri Mbabazi yabasabye kwihatira kumenya gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora byose haba mu kwiga, mu buhinzi n’ubworozi n’ahandi.Ati: “Mwabishaka mutabishaka ikoranabuhanga rirakenewe kugira isi itazabasiga.”

Urubyiruko rwabajije impamvu hakiri abantu bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 25 ihagaritswe, basubijwe ko ibi ari ingaruka z’ibyabaye mu Rwanda ariko basabwa gukomeza guhangana nabo, ntibabahe urwaho.

Uhagarariye inama yigihugu y’urubyiruko mu Karere ka gicumbi Ahishakiye Damascène, yatanze ikizere ko biyemeje gukomereza aho ababohoye u Rwanda bagejeje kandi ngo ibi bazabikora bateza u Rwanda imbere.

Yavuze ko bazakomeza gufasha inzego z’umutekano guhangana n’abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda byambukiye ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Urubyiruko rwo muri Africa rwaganiriye na bagenzi barwo bo muRwanda muri Gicumbi rwaturutse muri Liberia, Nigeria, Ghana, Somalia, Sierra Leone, Kenya, Africa y’epfo, Zimbabwe na Cameroun.

Page28 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

L-R Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine,Umuyobozi w’Ingabo muri Rulindo, Gicumbi na Burera Col Sam K baguma, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri Gicumbi Ahishakiye Jean-Damascène n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana Jean-Damascène mu kiganiro

Page 29: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page 29of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Kuwakabiri tariki 18 Kamena 2019, kuri

Noblezza Hotel mu Karere ka Kicukiro, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yamuritse ibitabo bibiri bivuga ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe mbere ya 1994.

Ibyo bitabo birimo icyitwa De la deconstruction du Rwanda aux massacres de Tutsi en 1959: Témoignage d’un proche collaborateur du Roi Mutara III Rudahigwa bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo Kuva ku isenyuka ry’u Rwanda kugeza ku iyicwa ry’Abatutsi mu 1959:ubuhamya bw’uwakoranye bya hafi n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa cyanditswe na nyakwigendera Kimenyi Jean-Berchimas wari

U m u n y a m a b a n g a w’umwami Mutara wa III Rudahigwa. Iki gitabo kigaragaza uburyo umuryango nyarwanda waciwemo ibice ndetse n’uburyo i n g e n g a b i t e k e r e z o yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagiye yigishwa.

Iki gitabo cyasobanuwe na Taratibu Théodore, umwe mu bagize umuryango mugari wa nyakwigendera Kimenyi.

Ikindi gitabo cyamuritswe ni icyitwa “Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo mu Bategetsi n’Abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali (1990-1994), kigaragaza uburyo ingengabitekerezo ya

Jenoside yahawe intebe mu bategetsi n’abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali kuva yatangira kuyoborwa na Lt Col Renzaho Tharcisse watangiye kuyiyobora tariki 05 Ukwakira 1990.

Iki gitabo cyanditswe na Dusabemungu Gervais wari superefe muri iyi Perefegitura muri icyo gihe, yagaragaje uburyo Renzaho yabibye amacakubiri n’urwango mubakozi aho yatotezaga akanirukana abakozi b’Abatutsi abahora gusa ko ari Abatutsi.

Abitabiriye imurika ry’ibi bitabo byombi, bashimiye ababyanditse kuko ari umusanzu mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banasabwa ko hashyirweho uburyo bwo kugira ngo urubyiruko rujye rusobanukirwa n’aya mateka.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya CNLG cy’ubushakashatsi n’ububikoshakiro kuri Jenoside, Dr Gasanabo Jean-Damascène, yavuze ko CNLG izakomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo hakomeze handikwe ibitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kuyasigasira.

Hamuritswe ibitabo bibiri bavuga ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe mbere ya 1994

Ibi bitabo bivuga ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe mbere ya 1994

Page 30: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

Page30 of 31 Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Nyanza: hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 85 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019,ku rwibutso

rwo mu Mayaga mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isagaibihumbi 85 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri irenga ibihumbi 85 yakuwe aho yari ishyinguye mu buryo butameze neza mu nzibutso 47

Gakuru Appollinarie uvuka ku Mayaga mu buhamya yatanze bw’inzira yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi . Yagaragaje ko Jenoside yari yarateguwe mbere kuko no muri kariya gace hari harakozwe inama zo kuyitegura.

Yavuze ko muri Jenoside bagerageje kwirwanaho ariko birangira babishe. Visi Perezida wa IBUKA, Nkuranga Egide yashimiye Leta ko iha umwanya abacitse ku icumu bakavuga agahinda

kabo. Ibi bikaba ari uburyo bumwe bwo gukira.

Uwayezu Jean Fidèle wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo yavuze ko nyuma ya Jenoside Abatutsi biciwe mu Mayaga bari bashyinguye nabi ku misozi, abandi bashyinguye ku mihanda.

U m u n y a m a b a n g a Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko ingengabitekerezo yayo yigishijwe izanywe n’abakoroni, avuga ko ubwo Kayibanda yashingaga ishyaka Parmehutu yari mu murongo umwe n’uw’abakoroni.

Yagize ati : “Ubutumwa bwa Musenyeri Perraudin burimo ingengabitekezo ya Jenoside kandi imyumvire ya Kayibanda ashinga Parmehutu yari mu murongo umwe n’uw’abakoroni kuko bwuzuyemo kwanga Abatutsi kuko yafataga Umututsi nk’ufite imico mibi gusa”.Yavuze ko imyaka 25 ishize ariko iyo urebye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ari abo mu gisekuruza cya Parmehutu bakuranye ibitekerezo by’urwango.

U Rwanda rwasubiranye ubwigenge mu 1962 nyuma y’ubwicanyi bwari buyobowe na MDR PARMEHUTU bwahitanye Abatutsi benshi abandi bakameneshwa mu gihugu. Iryo shyaka ni ryo ryahise rigororerwa kuyobora u Rwanda. Ku butegetsi bwayo (1962-1973) n’ubwa MRND ya Habyarimana (1973-1994) nta na bumwe bwakemuye ibibazo by’amacakubiri u Rwanda rwasigiwe n’abakoroni.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye o yavuze ko nubwo hibuikwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanibukwa ubutwari bw’ingabo za RPA zayihagaritse.

Yasabye urubyiruko rwarokotse Jenoside kurangwa n’ubutwari kandi rukarangwa n’ubumwe. Yanasabye kandi abakoze Jenoside gutanga amakuru y’aho bajugunye imibiri y’abo bishe.

Ku rwibutso rwo mu Mayaga mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isagaibihumbi 85 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Page 31: Icyizere - CNLG · nzu yiciwemo abagore n’abana benshi muri Jenoside iherereye mu kagari ka Murama, ahitwa kuri Duwane T ariki ya 13 Kamena 2019, mu Murenge wa Bweramana, Akarere

G i s o h o k a b u r i k w e z i , N i m e r o 7 1 K a m e n a 2 0 1 9

www.cnlg.gov.rw / Po Box 7035 Kigali / Email: [email protected]

Page 31of 31Twibuke Twiyubaka. Remember-Unite-Renew

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ku

gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kamena 2019, Madame Denise Nyakeru Tshisekedi, umufasha wa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Aha ku rwibutso, Madame Denise Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’umuco na siporo Esperance Nyirasafari, ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene.Nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi, Denise Tshisekedi yeretswe ibice bitandukanye by’urwibutso rwa Kigali, anasobanurirwa amateka ya Jenoside.

Muri uko gutemeberezwa, byagaragaraga ko Denise Tshisekedi yagowe no kwakira amateka ya Jenoside, kuburyo wabonaga ko afite integer nkeya.

Nyuma yo gusura urwibutso, Madamu Denise Tshisekedi yatanze ubutumwa bwanditse, agaragaza ko bigoye gusobanura ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi muri Jenoside.

Yagize ati “Nta gisobanuro na kimwe cyaboneka ku bwicanyi nk’ubu. Nifatanyije mu kababaro na buri wese wabuze abe muri kiriya gihe gikomeye mu mateka y’u Rwanda. Ndatekereza cyane ku bagore, abakobwa n’ababyeyi bahuye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose. Amahoro y’Imana abane nabo”.

Mbere yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Madamu Denise Tshisekedi mu gitondo yari yabanje gusura ikigo cya ‘Isange One stop center’ giherereye ku Kacyiru.

Rwanda Remembers

@RwandaRemembers

CNLG Rwanda

CNLG Rwanda

www.cnlg.gov.rw

Eugene Kaspersky n’abamuherekeje bunamira inzirakarengane zisaga 250000 zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Design and Layout by Théogène B Nsengimana

Madame Denise Tshisekedi yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi