umutekano - police · umutekano mutarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. abaherutse ni...

32
Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police Polisi y’u Rwanda Kumenya ubuziranenge bw’ibinyabiziga birinda impanuka zo mu muhanda N° 30 MUTARAMA 2016

Upload: ledan

Post on 06-Jan-2019

277 views

Category:

Documents


0 download

TRANSCRIPT

Page 1: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 1

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Polisi y’u Rwanda

UMUTEKANO

Kumenya ubuziranenge bw’ibinyabiziga birinda

impanuka zo mu muhanda

N° 30 mutarama 2016

Page 2: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 2 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Ugize iKibazo hamagara

3512ihohoTerWa

riShiNgiYe KU giTSiNaUhohoTeWe N’UmUPoLiSi

3511

113imPaNUKa zo mU mUhaNDa

110iKibazo CYo mU mazi

iNKoNgi z’UmUriro

111rUSWa

997

inama y’umuhora wa ruguru yafatiwemo ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru

Page 3: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 3

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

iShaKiro

8

15

22

21

23

27

30

24

5

6

Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Inama y’umuhora wa Ruguru yafatiwemo ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru

Bugesera: Abahoze ari abana bo mu muhanda bishyiriyeho itsinda ryo kur-wanya ibyaha

Nyabihu: Abamotari basabwe kuba mu bashinzwe gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza

Mu mwaka ushize hakozwe ubu-kangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Abaturage bo mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw’am-abuye y’agaciro butemewe

Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiye-ti ikora umuhanda

Rwamagana: Hatangijwe amahugur-wa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Police handball club yongeyemo amaraso mashya

Page 4: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 4 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Abagize ubwanditsi bw’ ikinyamakuru.

Ubuyobozi BukuruPolisi y’u Rwanda

Inama y’UbwanditsiACP Damas Gatare ACP Theos Badege

ACP Celestin Twahirwa

Umwanditsi mukuruACP Celestin Twahirwa

Umunyamabanga w’UbwanditsiIP Olivier Habimana

AbanyamakuruIP Olivier HabimanaIP Francois Mugabo

Kamana Laurent

Photographer IP Sylvestre Twajamahoro

PC Nzirorera JMV

Graphic Designer Babirye Joy

Copyright 2016Polisi y’u Rwanda

Ijambo ry’ibanze

Abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bakomeje gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni abo mu karere ka Burera aho abagera kuri 70 biga mu ishuri ry’imyuga riherereye mu kagari ka Kabona, ho mu murenge wa Rusarabuye, ku itariki 24 Gashyantare bashyizeho ihuriro ryo kurengera ibidukikije (Environment Protection Club) n’iryo kurwanya ibyaha (Anti-crime club).

Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’ayo mahuriro yombi witwa Kwizera Elie yagize ati:"Imbaraga zacu nk’urubyiruko tugomba kuzikoresha mu bikorwa biteza imbere igihugu, ni yo mpamvu twashyizeho aya mahuriro kugira ngo tugire uruhare mu kurwanya ibyaha twicungira umutekano cyane cyane turengera ibidukikije twamagana ababirwanya."

Kwizera yavuze ko bazatera ibiti byinshi mu kigo cyabo ndetse n’iwabo, kandi ko nibamara kubitera bazabikurikirana kugeza bikuze.

Yakomeje avuga ko bazajya bakangurira abandi kwirinda ibikorwa byangiza ibidukikije nko kujugunya amacupa ndetse n’indi myanda ahatarabugenewe, no guca mu busitani.

Kwizera yongeyeho agira ati:"Aya mahuriro azadufasha kugera ku ntego twiyemeje zo kurwanya ibyaha no kurengera ibidukikije. Tuzajya duhura twungurane ibitekerezo ku kuntu twabikora."

Iyi myanzuro bayifatiye mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Justin Kajeje, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Burera.

Yabasabye kujya basobanurira urundi rubyiruko ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga, Mayirungi, ndetse n’ibindi, bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, no kuva mu ishuri.

Yababwiye ati:"Mujye musobanurira abantu ko bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Umuyobozi w’iri shuri, Bizimana Jean Bosco yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abo banyeshuri, kandi ayisezeranya ko azabatera ingabo mu bitugu kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

Abanyeshuri bashyizeho amahuriro yo kurengera ibidukikije no

gukumira ibyaha

Page 5: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

5

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Umutekano gicurasi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye abagize

urwegi rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zitandukanye zirebana n’umutekano , icyerekezo 2020 na gahunda yo guteza imbere Umurenge (VUP) bagakora ibishoboka byose zigashyirwa mu bikorwa hatabayeho kunyuranya nazo.

Yabivuze kuwa taliki ya 22 Mutarama 2016 mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri ibera i Kigali, ikaba ihuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Polisi

y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze(LODA) n’urwego rwunganira uturere mu mutekano arirwo Dasso, rwo rwari ruhagarariwe n’abahuzabikorwa 60 barwo kuri buri karere ndetse n’ababungirije , nabo bazashyira ubutumwa bahakura abo bahagarariye.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Bwana Francis Kaboneka ari nawe mushyitsi mukuru muri iyo nama, yavuze ko iyi nama igomba gufata ingamba no kumvikanisha neza uruhare rwa Dasso mu gutuma gahunda zashyiriweho

minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

kuzamura iterambere ry’abaturage cyane cyane iya VUP zishyirwa mu bikorwa kandi zikagera kucyo zashyiriweho.

Yagize ati : « Gucunga umutekano ni byiza ariko gucunga umutekano w’abantu bashonje ni ikibazo gikomeye, ariko iyo bameze neza nabo bagira uruhare muri uwo mutekano, ni ibihugu bike bigira gahunda nka VUP, Girinka, ubudehe, n’izindi….impamvu twahuriye aha rero ni ukureba uruhare rwacu ku gutuma zijya mu bikorwa uko bikwiye hagamijwe kugeza abagenerwabikorwa ku rwego rwo kwifasha. »

Minisitiri Kaboneka mu ijambo rye, yatanze ingero nyinshi z’abayobozi bishyira muri gahunda z’abagenerwabikorwa cyangwa bagashyiramo abandi bifashije cyangwa bagafata ibitabagenewe n’ibindi…abagize Dasso babirebera. Yavuze ko ibyo bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha ububasha bafite mu bitemewe n’amategeko bakurikiranwe kandi bahanwe.

Aha yagize ati : « Mu nyungu z’abaturage, mugaragaze kandi muvugishe ukuri ku karengane, ruswa n’ibindi bikorerwa abaturage kuko nibo dushinzwe kurinda, nimufatanya n’izindi nzego , nizeye ko bose bizakosoka bityo abo dukorera bashobore kubona ibyo bafitiye uburenganzira. »

Yarangije abasaba kuba intangarugero mu myifatire kugirango bagirirwe icyizere n’abaturage, kurwanya icyatambamira ishyirwa mu bikorwa rya ziriya gahunda zose ndetse bakarwanya akarengane, ruswa n’ibindi byakorerwa abaturage.

Page 6: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 6 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil

Harerimana yasabye abashinzwe umutekano mu bamotari b’impuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO kuzirikana cyane umutekano w’igihugu mu kazi kabo ka buri munsi.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabivuze tariki ya 29 Mutarama 2016, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) mu karere ka Rwamagana, ubwo yasozaga amahugurwa y’ukwezi y’abashinzwe umutekano w’abatwara abagenzi kuri moto 281, bakoze mu byiciro bibiri bitandukanye, bakaba bibumbiye mu makoperatiwe atandukanye akorera hirya no hino mu gihugu, yose yibumbiye mu mpuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO.

Yagize ati: “kugira amakoperative nk’aya, byerekana ko igihugu gifite umurongo mwiza; mugomba rero kubiheraho muba imboni z’umutekano aho mukorera hose, muharanira kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abaturage. “

Yashimye uruhare bagira mu baturage avuga ati:’” Moto zitwara abagenzi zifatiye runini abaturage, akaba ariyo mpamvu tubaha ubumenyi butuma mukora akazi kinyamwuga, bikaba biri muri gahunda yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo gutunganya neza umwuga wanyu”.

Yakomeje agira ati:” kugira abashinzwe umutekano w’abatwara abagenzi kuri moto ni imwe muri gahunda z’ubufatanye mu kwicungira umutekano, ku buryo mu gihe utwaye umugenzi, uba ugomba kwitonda, ukumva neza ibyo uwo utwaye avuga n’abo baganira. Igihe cyose ugomba kumenya ibyo umugenzi utwaye afite, ndetse mu gihe ugize

minisitiri w’umutekano mu gihugu arakangurira abashinzwe umutekano mu bamotari kugira uruhare mu kuwubungabunga

amakenga ugahita ubimenyesha Polisi”.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabijeje ubufasha bwa Minisiteri n’ubwa Polisi y’u Rwanda ku buryo mu gihe bizagaragara ko amahugurwa nk’ayo azaba akenewe, bazayahabwa, bityo nabo abasaba gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rubereye ejo hazaza”.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) Commissioner of Police (CP), John Bosco Kabera yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bahawe ubumenyi buhagije, ku buryo buzafasha kuzuza neza inshingano zabo.

CP Kabera yakomeje agira ati: “bigishijwe n’inzobere zo ku rwego rwo hejuru, zikaba zarabahaye ubumenyi mu bijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda, ubutabazi bw’ibanze, uruhare rwabo mu gukumira ibyaha, uruhare rw’abamotari mu kurwanya iterabwoba, kugira indangagaciro z’akazi, uruhare rwabo mu kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge, gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi”.

Umwe mu bahuguwe witwa Shirimpumu Romuald uyobora abashinzwe umutekano mu bamotari bo mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yizeye ko nyuma y’aya

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil

Harerimana

“kugira amakoperative nk’aya, byerekana ko igihugu gifite umurongo mwiza; mugomba

rero kubiheraho muba imboni z’umutekano aho mukorera hose, muharanira kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

w’abaturage. “

mahugurwa hazaboneka umusaruro mwiza mu kazi kabo, kuko mbere habonekaga bamwe barangwa na ruswa, ubusinzi, kutita ku nshingano zabo n’ibindi.

Yagize ati:” aya mahugurwa yadusigiye indangagaciro z’akazi ndetse no kugira imyitwarire myiza mu kazi. Twiyemeje kandi kongera

Komereza kurupapuro rwa 11

Page 7: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 7

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa

Transparency International (TI) urashima Polisi y’u Rwanda ingamba yafashe mu kurwanya ruswa. Ibi ni ibyavuzwe na Elena Panfilova, umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’ubuyobozi y’uyu muryango ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda kuwa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016. Yavuze ko ingamba zafashwe na Polisi y’u Rwanda zo kurwanya ruswa zishimishije kandi zikaba zigomba gukomeza. Yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K. Gasana, ari kumwe na bamwe mu bapolisi bakuru bakuriye amashami muri Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasobanuriye Panfilova ingamba ziriho zo kutihanganira na gato ruswa muri Polisi y’u Rwanda. Muri izo ngamba harimo kuba abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye bakuru bamenyekanisha imitungo yabo. Hanashyizweho kandi ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe imyitwarire myiza, ikigo gishinzwe kwigisha indangagaciro za Polisi, gukorera ku mihigo n’ibindi.

IGP Gasana yakomeje abwira umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’ubuyobozi y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe

kurwanya ruswa ko Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere myiza, Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa Muntu ndetse n’uturere 30. Aya masezerano akaba arebana no gushyira ingufu hamwe mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.

Yagize ati:” ingamba zose twafashe zigamije kudatandukira ngo tuve mu murongo. Mu by’ukuri, amategeko yacu ndetse n’itegeko nshinga ry’igihugu bisobanura ku buryo burambuye ibyerekeranye na ruswa, abayikekwaho ndetse n’ingano yayo mu gihe habayeho ikurikiranwa ryayo ku rwego rw’amategeko.

Yakomeje avuga ko ruswa igira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu, aho yavuze ko igihugu gifite inzego zamunzwe na ruswa kiba cyarangiritse ku mpande zose.

IGP Gasana yagize ati:” u Rwanda nk’igihugu cyihuta mu iterambere ntidushobora kwemera kuba imbata ya ruswa, niyo mpamvu twashyize ingufu zose mu kuyirwanya ku buryo tugomba kuyihashya ndetse tukanayica burundu mu gihugu cyacu”.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ikoresha uburyo bwose bushoboka mu

kuyirwanya; burimo kuba abaturage bahamagara imirongo itishyurwa yashyiriweho mu kwakira no kumva ibyifuzo n’ibirego by’abaturage byerekeranye na ruswa ndetse hagakoreshwa n’itangazamakuru mu gihe hari abayifatiwemo.

Mu bibazo bitandukanye byagaragajwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda harimo ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’ibindi bijyanye n’iterambere ririho, byose bikaba bibangamiye iyi si.

Agira icyo avuga ku byari bimaze kuvugwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Panfilova yagize ati:” ingamba mwafashe zo kurwanya ruswa ziratangaje, nashimishijwe n’uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana ku buryo buboneye n’imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’indi y’abaturage itandukanye.

Yakomeje avuga ko kurwanya ibyaha bya ruswa, bisaba ko ibihugu byose byumva kimwe ububi bwayo ndetse n’ibindi byaha biyishamikiyeho, bityo abayifatiwemo ndetse n’abandi banyabyaha muri rusange bakumva ko badakwiye kwidegembya.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wungirije w’inama y’ubuyobozi y’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa bumvikanye ku kongera ubufatanye n’imikoranire myiza mu kuyirwanya.

Transparency international irashima ingamba Polisi yafashe mu guhashya ruswa

Page 8: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 8 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse

n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Bugesera ,Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwiragiye, yitabiriye icyo gikorwa cyabereye mu kigo kirera abahoze ari abana bo mu muhanda cya Gitagata.

Mu kiganiro AIP Uwiragiye yagiranye na bo, yababwiye ati:"N’ubundi sinshidikanya ko mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’uko buri munyarwanda wese akwiye kuba ameze, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye.Ubu buryo

bugesera: abahoze ari abana bo mu muhanda bishyiriyeho itsinda ryo kurwanya ibyaha

mwashyizeho buzatuma murushaho kubikora neza."

Yabwiye abagera kuri 60 bagize iri itsinda ryo kurwanya no gukumira ibyaha ko kubahiriza amategeko agenga ikigo barererwamo ari ingenzi kugirango babe intangarugero kuri bagenzi babo.

AIP Uwiragiye yababwiye kandi ko , nk’abagize itsinda ryo gukumira no kurwanya ibyaha, kujya barangwa n’amakenga mu gihe babonye ikintu kibi kidasanzwe kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi ibegereye n’ubuyobozi bwabo igihe batahuye ko cya kintu gishobora guhungabanya umutekano.

Yabasobanuriye kandi ibyiza byo kuba

mu itsinda nk’iri aho yagize ati:” Ibyigirwa mu matsinda nk’aya yo kurwanya ibyaha, bibafasha gukurana indangagaciro z’ubunyarwanda no gukura neza muri rusange, kuko mushobora kuzavamo abayobozi b’ejo “.

AIP Uwitonze yaboneyeho kubasobanurira imikorere y’abagize inama y’ubuyobozi bw’itsinda ryabo, anabasaba kuzakorana neza n’ubuyobozi bw’ikigo barererwamo ndetse n’abo bashinzwe kuyobora, kandi abagaragariza inshingano za buri wese mu mwanya yatorewe.

Umuyobozi w’ikigo kirererwamo aba bana cyitwa “Centre de Reéducation et de Production de Gitagata”, Madamu Josée Uwajeneza , yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuko yafashije mu ishingwa ry’iri tsinda ndetse n’inama yagiriye abo banyeshuri. Yasabye urwo rubyiruko kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe agira ati:” izi nama, uretse kuba zizatuma barwanya ndetse bakanakumira ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, bizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bityo bige kandi batsinde".

Abakozi bIbitaro bya Kabaya biherereye mu murenge wa Kabaya,

mu karere Ngororero, bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda , ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibaye.

Abahuguwe niabayobozi, abaganga bacyo n’abagikoramo isuku, bakaba bose barageraga kuri 58. Ubwo bumenyi babuhawe tariki ya 27 Mutarama 2016.

Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Minani yatangiye abasobanurira ko inkongi z’imiriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe, ari byo: ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu, ndetse n’umwuka.

Yababwiye ko ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, ndetse n’ ubumenyi buke kuri by’amashanyarazi, hari kandi no gukoresha ibikoresho byayo bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati:" Uburangare runaka cyangwa ikosa rito mu mirimo ikoreshwa

“N’ubundi sinshidikanya ko mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’uko buri

munyarwanda wese akwiye kuba ameze, ariko buri umwe muri mwe yabikoraga ku giti cye.Ubu buryo

mwashyizeho buzatuma murushaho kubikora neza.”

amashanyarazi birahagije kugira ngo byangize ibintu bitagira ingano cyangwa bihitane ndetse bikomeretse abantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuyitera."

Yababwiye kandi ati:"Ntimugomba gukumira inkongi z’imiriro muri ibi bitaro gusa, ahubwo mukwiye no gushyiraho ingamba zo kuzirwanya no mu ngo zanyu ndetse n’ahandi."

Yababwiye kandi ko utabona ubushobozi bwo kugura ibikoresho byabugenewe(fire extinguishers) yakoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu kuzimya inkongi y’umuriro nk’uko nyuma yo kwigisha ,akoresheje ibi bikoresho ,yerekanye uko bikoreshwa anababwira ko inkongi ikiba, bagomba guhita bakupa amashanyarazi, ndetse bagahungisha ibintu bitarafatwa na yo.

Na none IP Minani yabakanguriye

kutabika ibikomoka kuri peterori mu nyubako, no kutajya kure y’ibikoresho biri kwaka nka buji , itara, itadowa n’ibindi, kuko na byo bishobora gutera inkongi y’imiriro.

Yashoje ikiganiro yagiranye n’abo bakozi b’ibi bitaro bya Kabaya ababwira kujya bahamagara nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, iyi ikaba itishyurwa, n’izindi zishyurwa ari zo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335 .

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabaya, Dogiteri Nsinga Muhoza Patrick yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abakozi b’ibitaro abereye umuyobozi, aha akaba yaragize ati:"Ubu bumenyi buzatuma twirinda inkongi z’imiriro muri ibi bitaro nyobora ndetse no mu nyubako zacu, ndetse buzanatuma tuzizimya mu gihe zibaye."

abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Page 9: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 9

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Inama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, ihuje

amatsinda atatu yo mu nzego zo hejuru mu gisirikare,inzego zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano zirimo Polisi,urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,urushinzwe abinjira n’abasohoka n’izindi ndetse n’irindi ry’ububanyi n’amahanga, bose bahuriye mu mishinga yo guteza imbere umuhora wa ruguru (NCIP), yasojwe tariki ya 15 Mutarama.

Impuguke zari ziyiteraniyemo zakoreye hamwe raporo y’uburyo bw’imikoranire n’ubufatanye bw’ibihugu mu byiciro byavuzwe hejuru.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo uburyo bwo kuzasuzuma uko hakwemerwa kwinjiza ibindi bihugu byabisabye kwinjira muri uyu muryango,

mu bijyanye no gutabarana ndetse no kurwanyiriza umwanzi hamwe, aho mu gihe kimwe mu bihugu cyaba gitewe ndetse no gufashanya gukemura amakimbirane no gushakira hamwe umuti w’ibibazo byaba byavutse mu gihugu runaka.

Imyanzuro y’iyi nama izashyikirizwa inama ya 13 izahurirwamo na ba minisitiri bireba, ikazabera muri Uganda mu minsi iri imbere, ikazayigaho mbere y’uko yemezwa.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen.Patrick Nyamvumba ,yavuze ko iyi nama iha inzira ibihugu byifuza kwinjira muri uyu muryango nka Sudani y’amajyepfo, yitabiraga izi nama ku buryo bw’indorerezi, ku buryo yazaba umunyamuryango ku buryo busesuye. Yavuze ko inama y’abakuru

b’ibihugu niyemeza imyanzuro y’inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize umuhora wa ruguru,Sudani y’Epfo izaba ibaye umunyamuryango wa kane.

Yakomeje agira ati:” twiteguye kwakira neza bagenzi bacu ba Sudani y’Amajyepfo ndetse n’ikindi gihugu kizifuza kuza muri uyu muryango mu bufatanye bwo guharanira amahoro n’iterambere rirambye mu karere kacu”.

Maj. Gen. Marial Nuor Jok wari uyoboye intumwa za Sudani y’Epfo, yagaragaje ibyishimo byinshi ndetse n’ubushake bafite ku kuba bamaze igihe bitabira nk’indorerezi izi nama. Yavuze ko igihe kigeze ngo nabo binjire mu muryango.

Yagize ati: ” igihe kirageze ngo natwe tube umwe mu banyamuryango bemewe, tugire ijambo ndetse tugire ibyo duhabwa ku buryo bwemewe n’amategeko”.

Intumwa za Kenya na Uganda nazo zatanze ubutumwa bumwe bwifuriza Sudani y’Epfo kuzaba umuyamuryango uhoraho mu bufatanye bw’iterambere ry’ibihugu bigize umuhora wa ruguru. Umuhora wa ruguru ni ihuriro ry’ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda, aho bihuriza hamwe ibitekerezo ndetse bigafatira hamwe ingamba z’iterambere mu bijyanye n’ibikorwa remezo,ubucuruzi,politiki n’ubukungu.

inama y’umuhora wa ruguru yafatiwemo ibyemezo byo ku rwego rwo hejuru

“igihe kirageze ngo natwe tube umwe mu banyamuryango bemewe, tugire ijambo ndetse

tugire ibyo duhabwa ku buryo bwemewe n’amategeko”

Page 10: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 10 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga rirateganya kongera

ibikorwa byaryo by’ubukangurambaga no kubahiriza amategeko y’umuhanda muri uyu mwaka hagamijwe gukangurira abatunze ibinyabiziga kumenya imiterere yabyo kugira ngo birinde impanuka z’umuhanda ziterwa n’uko ibyo binyabiziga bitameze neza.

Nk’uko bitangazwa na Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda,umuyobozi w’ Ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga (MIC),hariho gahunda yo kongera indi mirongo ibiri mu kigo gisuzuma imodoka kiri i Remera(MIC),ibi bikazatuma umubare w’imodoka zisuzumwa ku munsi wiyongera.

agize ati:” iyi mirongo ibiri iteganyijwe gufungurwa muri uyu mwaka,imodoka ipima irimo ibikoresho ndetse n’undi murongo upima imodoka wubatswe mu ishuri ry’ubumenyingiro rya Gishali ,byose bizatuma umubare w’igenzura ku munsi ry’ibinyabiziga wiyongera ukaba uzagera ku nshuro 800”.

CSP Kalinda yakomeje agira ati:” mu rwego kwegereza serivisi nziza abaturage tuzohereza imodoka yacu irimo ibikoresho bisuzuma imodoka mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,tukaba ariko tunakora ubukangurambaga ku kubahiriza

amategeko y’umuhanda”.Yakomeje avuga ko umubare w’imodoka

zakorewe isuzumwa kuva imirongo ibiri ya mbere igitangira gukoreshwa wagiye wiyongera.

Mu mwaka w’2014 imodoka zakorewe isuzuma zigera kuri 58,476 zikaba zarasuzumwe inshuro 75,839. Mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize hasuzumwe imodoka 45,840 zikorerwa iryo suzumwa inshuro 68,666.

Mu mwaka w’2008 wonyine, ubwo iri shami (MIC) ryajyagaho rifite imirongo ibiri ipima ibinyabiziga, ryasuzumye imodoka inshuro 20,472 , uyu mubare ukaba waragiye wiyongera ugera 30,909 mu mwaka w’2010.

“umubare w’imodoka zikorerwa isuzumwa ugenda uhinduka kubera ko imodoka ishobora gukorerwa isuzumwa inshuro zirenze imwe mu gihe basanze imodoka ifite ibibazo runaka, icyo gihe rero nyirayo asabwa kuyikoresha mu gihe kitarenze iminsi 14 akagaruka gukoresha isuzuma rya nyuma agahabwa icyemezo

Kumenya ubuziranenge bw’ibinyabiziga birinda impanuka zo mu muhanda

cy’uko yayisuzumishije”. Imodoka zikora ibikorwa byo gutwara abantu n’izindi zikora iby’ubucuruzi zikorerwa isuzumwa buri mezi 6 mu mwaka, naho izindi zidakora ibyo bikorwa zisuzumwa inshuro imwe mu mwaka.

“Uko tugenda duteza imere akazi kacu ni nako dufite gahunda yo kongera inshuro nyinshi ibijyanye no gusuzuma ibinyabiziga. Ariko kanditugenda tunafata n’izindi ngamba nshya zijyanye n’ubukangurambaga, kongera ibigo bikora isuzuma ry’ibinyabiziga harimo icya Gishali n’imodoka irimo ibikoresho igenda izenguruka ndetse n’imirongo mishya ku kigo gikuru cyacu giherereye i Remera.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gusuzuma ibinyabiziga rifite intego nyamukuru yo kugabanya ibibazo biterwa n’imiterere mibi y’ibinyabiziga bikaba bishobora kuba ariyo ntandaro y’impanuka zo mu muhanda.

Ibi bigo bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga bifite ibikoresho bipima imodoka mu bice bitandukanye byazo birimo imikorere y’amapine, amaferi,n’ibindi bice by’inyuma by’imodoka ndetse n’uturebanyuma twazo.

Page 11: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 11

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil

Harerimana yasabye abashinzwe umutekano mu bamotari b’impuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO kuzirikana cyane umutekano w’igihugu mu kazi kabo ka buri munsi.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabivuze tariki ya 29 Mutarama 2016, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) mu karere ka Rwamagana, ubwo yasozaga amahugurwa y’ukwezi y’abashinzwe umutekano w’abatwara abagenzi kuri moto 281, bakoze mu byiciro bibiri bitandukanye, bakaba bibumbiye mu makoperatiwe atandukanye akorera hirya no hino mu gihugu, yose yibumbiye mu mpuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO.

Yagize ati: “kugira amakoperative nk’aya, byerekana ko igihugu gifite umurongo mwiza; mugomba rero kubiheraho muba imboni z’umutekano aho mukorera hose, muharanira kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abaturage. “

Yashimye uruhare bagira mu baturage avuga ati:’” Moto zitwara abagenzi zifatiye runini abaturage, akaba ariyo mpamvu tubaha ubumenyi butuma mukora akazi kinyamwuga, bikaba biri muri gahunda yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo gutunganya neza umwuga wanyu”.

Yakomeje agira ati:” kugira abashinzwe umutekano w’abatwara abagenzi kuri moto ni imwe muri gahunda z’ubufatanye mu kwicungira umutekano, ku buryo mu gihe utwaye umugenzi, uba ugomba kwitonda, ukumva neza ibyo uwo utwaye avuga n’abo baganira. Igihe cyose ugomba kumenya ibyo umugenzi utwaye afite, ndetse mu gihe ugize amakenga ugahita ubimenyesha Polisi”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior

Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yakanguriye abatuye muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi abasaba gutanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 28 Mutarama 2016 nyuma y’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakoze ahantu hanyuranye mu mezi abiri ashize.

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’ibiro 60 by’urumogi, litiro 64 za Kanyanga, amaduzeni 41 ya African Gin, amaduzeni 13 ya Blue Sky, amaduzeni 75 ya Kitoko , n’amaduzeni 25 ya Chief Waragi.

Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kirenge, mu murenge wa Rusiga, kikaba cyaritabiriwe n’abatuye muri aka gace bagera kuri 500, bakaba bari bagwiriyemo urubyiruko.

SSP Bizimana yabwiye abo baturage ati:"Ibi biyobyabwenge byangijwe byafashwe biturutse ku makuru mwahaye Polisi y’u Rwanda. Mukomeze gukorana nayo neza muyiha amakuru yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora."

Yababwiye kandi ati:"Ingaruka zo gufatanwa ibiyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu.

Kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Nta nyungu yabyo, ahubwo biteza igihombo."

SSP Bizimana yakomeje ababwira ati: "Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, akaba ari nayo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri wese akwiriye kubyirinda kandi akabirwanya ."

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge biri mu bitera amakimbirane hagati y’abantu , kandi ko bitera ababinyoye uburwayi butandukanye ku buryo asigara ari inkorabusa.

Yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa ati:"Hari bagenzi banyu bajya batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mugomba kubyirinda ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiriza ahazaza hanyu heza."

Yagiriye abari aho inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zigamije kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge. Izo ngamba zikaba zirimo ibiganiro bitandukanye iha abaturage, aho ibasobanurira ububi bwabyo kandi ikabasaba kubyirinda no kubirwanya.

Yashyizeho kandi ishami rishinzwe ku buryo bw’umwihariko kubirwanya (Anti-Narcotics Unit).

abaturage bo mu karere ka rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

“Hari bagenzi banyu bajya batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mugomba

kubyirinda ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiriza ahazaza hanyu heza.”

“Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, akaba ari nayo mpamvu

akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku

gitsina. Buri wese akwiriye kubyirinda kandi akabirwanya .”

Biturutse kurupapuro 6

Page 12: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 12 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera kuri 80

bo mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, bakanguriwe kurengera ibidukikije mu gihe bakora imirimo yabo ya buri munsi.

Ibi babikanguriwe mu nama bagiranye ku itariki 28 Mutarama na Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Muri iyo nama yabereye mu kagari ka Kabarore, IP Rwakayiro yabwiye urwo rubyiruko rukora uyu mwuga ati: “Kwangiza ibidukikije bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese agomba kwirinda no kurwanya ibikorwa byose bishobora kubyangiza.”

Yababwiye kwirinda kujugunya amacupa n’indi myanda ku gasozi, ahubwo bakabishyira mu bikoresho

byabugenewe, kwirinda gukandagira cyangwa kunyura mu busitani n’indabo (aho biri), kutajugunya ibisigazwa by’itabi bikiri kwaka ku gasozi kubera ko bishobora gutera inkongi y’umuriro.

IP Rwakayiro yabakanguriye kandi kujya bitabira gahunda za Leta zigamije kubungabunga ibidukikije nko gutera ibiti, guca amaterasi hagamijwe kurwanya isuri, kurangwa n’isuku.

Yabasabye kujya na none baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’abantu bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo bukozwe mu buryo budakurikije amategeko byangiza ibidukikije.

Yabwiye kandi abo bakora uyu mwuga kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose agira ati: “Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kuko nta mutimanama aba afite.”

IP Rwakayiro yabasobanuriye ko ibyaha

nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, bikorwa ahanini n’abanywi babyo.

Yongeyeho ko bitera kandi uburwayi butandukanye ababinywa, ndetse ko bituma abantu bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa akenshi n’ingaruka mbi zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe ikozwe nta gakingirizo.

Yababwiye kujya bagira amakenga mu gihe bari gukora umwuga wabo kugira ngo badatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu binyuranyije n’amategeko nka Kanyanga, kandi abasaba kujya bihutira guha Polisi y’u Rwanda amakuru mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu cyose giciye ukubiri n’amategeko.

Yabwiye abo banyonzi kubahiriza amategeko agenga gutwara igare mu muhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.

Yabasabye kandi gukomeza kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma harwanywa ndetse hakanakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.

Uru rubyiruko rukora uyu mwuga rwiyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

gatsibo: abakora umwuga wo gutwara abagenzi kumagare bakanguriwe kurengera ibidukikije

Polisi y’u Rwanda KuRi TwiTTeR

Page 13: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 13

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

ndetse n’ibikoresho by’akazi bigezweho”.Muri iyi gahunda kandi yo gusura

abapolisi, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza,yahaye ubwo butumwa abapolisi 206 bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’abo mu turere twa Rubavu na Nyabihu two mu Ntara y’I Burengerazuba,aho yavuze ko wari umwanya wo kureba uko akazi kagenze mu mwaka ushize wa 2015;imbogamizi zawubayemo ndetse hagafatwa n’ingamba zo gukora neza kurushaho mu mwaka wa 2016.

Mubyo yagarutseho byarushaho gushyirwamo ingufu;harimo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga,icuruzwa ry’abantu, iterabwoba n’ibindi.

DIGP Munyuza yanagarutse ku kongera imyitwarire myiza, aho yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi mu gihe haba hasuzumwa imikorere y’urwego rushinzwe kubungabunga umutekano.

Yasabye abapolisi kugira uruhare rugaragara muri gahunda za Leta, asaba n’abaturage kuzitabira.

Mu Ntara y’Amajyepfo,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’ubuyobozi DIGP Juvenal Marizamunda nawe yagejeje ubutumwa ku bapolisi 146 bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika;aho yababwiye ko guhinduka mu mikorere bakora neza akazi bisaba imyitwarire myiza.

Yasabye abapolisi kujya bakora akazi neza bahanga udushya bakorana ubwenge n’ubumenyi;ibyo bikabagirira akamaro bo uwabo n’igihugu muri rusange.

Mu ntangiriro za buri mwaka,abayobozi ba Polisi y’u Rwanda basura abapolisi bakorera mu mitwe itandukanye mu gihugu aho biba biri muri gahunda yo kuganira ku mikorere no kurebera hamwe ibyagezweho ndetse no gufata ingamba zo kurushaho gukora neza akazi.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda tariki ya 11 Mutarama basuye abapolisi

hirya no hino mu mitwe bakoreramo babagezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwifuriza abapolisi umwaka mwiza bunabashimira akazi keza bakora.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmnuel K Gasana yabonanye n’abapolisi 196 bayobora abandi , mu gihe umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza we yaganiriye n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, naho Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe abakozi n’ubuyobozi DIGP Juvenal Marizamunda ,we yagejeje ubutumwa ku bapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ikora kinyamwuga, kuba ihora iri maso,ikorana ubushishozi kandi iharanira ko ibyo ikora bitunganira abaturarwanda bityo bakabaho mu mutekano usesuye bishimira kuba mu gihugu gitekanye.

Muri ubwo butumwa bwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize ati:” Polisi y’u Rwanda igomba gusubiza amaso inyuma ikareba ibyagezweho n’imbogamizi yahuye nazo. Mugomba rero kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa mwagezeho mu mwaka w’2015. By’umwihariko uruhare rwanyu mu iyubahirizwa ry’amategeko no gucunga umutekano, ndetse no kugarura amahoro ku isi bityo, mukishimira kuba mukora kinyamwuga.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakomeje avuga ko yizera ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora neza muri uyu mwaka w’2016, ishyira mu bikorwa inshingano zayo kandi ifite ishema, ndetse ikorera mu mucyo.

Ibikubiye muri ubu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nibwo abayobozi bakuru ba Polisi y’u

Rwanda bageza ku bapolisi babasaba gukomeza uwo murongo wo kuzuza neza inshingano zabo.

Ubwo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yaganiraga n’abapolisi mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali yasabye abapolisi kujya basobanura ibyo bakora mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati:”akazi kanyu ka buri munsi kagomba kurangwa no kumva ko ariwowe ubazwa ibyakozwe,ubwitonzi mu kazi,ubunyamwuga, ndetse no kugira indangagaciro. Kuri twebwe rero, kugira ngo tugume muri uwo murongo no kurushaho gukora neza, biradusaba kujyana n’igihe ndetse tugahora twihugura”.

Yakomeje abwira abo bapolisi ko Polisi y’u Rwanda imaze kugera kuri byinshi ku buryo kuri ubu, iri no ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino.

Yagize ati:“ kugeza ubu dufite amatsinda(FPU) y’abapolisi atanu mu bihugu bya Centrafrika, Haiti na Sudani y’Amajyepfo; dufite kandi amashuri atatu

Page 14: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 14 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera ku 30

bakorera mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, basabwe kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Abo bamotari bibumbiye muri “Cooperative de Taxi Motos de Mukamira” (CTMM) baherewe ubu butumwa mu nama bagiranye ku wa 27 Mutarama 2016 na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Uwizera yababwiye ati:" Hari bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge kuri moto zabo cyangwa bazihetseho ababifite. Mukwiriye kubyirinda kandi mugaha Polisi y’u Rwanda amakuru ajyanye n’umugenzi cyangwa undi muntu wese mubonanye ibintu byose binyuranyije n’amategeko."

Yababwiye na none ati:"Umwuga wanyu utuma mubasha kugera ahantu henshi hashoboka. Mukwiriye kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke aho muri hose."

Yakomeje ababwira kujya batwara moto ku muvuduko utegetswe, kubaha ibyapa, amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kudatwara abagenzi barenze umwe, kwambara ingofero zabugenewe mu gihe batwaye moto, kandi bagahagurutsa moto ari uko umugenzi batwaye na we amaze

kuyambara.AIP Uwizera yababwiye kandi

kudakoresha terefone batwaye moto nko kuyihamagaza cyangwa kwitaba uyibahamagayeho, no kujya bahita bahagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu wese ubifitiye ububasha.

Na none yabwiye abo bakora uyu mwuga kugira ibyangombwa birimo urubemerera gutwara moto, urubemerera gukora uyu mwuga, ndetse n’ubwishingizi, kandi ababwira kujya babigendana buri gihe

cyose batwaye moto.Umuyobozi wa koperative yabo,

Gahamanyi Jean Marie Vianney yagize ati:"Dukora akazi kacu nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Birakwiye rero ko tugira uruhare mu kuwusigasira twirinda icyaha kandi dutanga amakuru y’uwagikoze, ugiye kugikora, ndetse n’uri gutegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko."

Yashoje ijambo rye akangurira bagenzi be gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda.

Nyabihu: abamotari basabwe kuba mu bashinzwe gukumira ibyaha hagamijwe impinduka nziza

Ku itariki 26 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro

n’abagize Komite zo kwicungira umutekano basaga ijana bo mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, hamwe n’abo mu wa Ruyenzi, mu karere ka Kamonyi, maze ibasaba kuba intangarugero mu byo bakora byose kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bisabwa.

Abo mu murenge wa Runda babisabwe na Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa, akaba ari umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Runda, naho abo mu wa Rusarabuye bakaba barabikanguriwe na Inspector of Police (IP) Justin Kajeje, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Burera.

CIP Kalisa yabanje gushima abagize uru rwego bo mu murenge wa Runda kubera uruhare bagira mu kubungabunga

umutekano, ariko na none abasaba kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko. Yabibabwiye agira ati:"Mu by’ukuri, ntawe utanga icyo adafite. Nk’abantu bashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha, mukwiriye gutanga urugero rwiza mu byo mukora byose kuko ari byo bizatuma ubutumwa mutanga bukurikizwa."

Yabasabye kongera umuhati mu kurwanya ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga, aha akaba yarabasobanuriye ko bitera ababinyoye gukora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda harimo gukubita abantu no kubakomeretsa, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusambanya abana, ndetse n’ibindi bitandukanye.

IP Kajeje yasabye abo mu murenge wa Rusarabuye kujya bakangurira abawutuyemo kwirinda amakimbirane,

buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, ndetse banasabwa gukora neza amarondo.

Yabwiye kandi abagize uru rwego kujya bahanahana amakuru hagati yabo yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya bayageza kuri Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rusarabuye, Mwumvira Jean Marie Vianney yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera ku mpanuro yahaye abo bagize uru rwego maze abasaba kuzikurikiza.

Umwe muri bo wo mu murenge wa Rusarabuye witwa Sibomana Boniface yagize ati:"Guhurira hamwe mu nama nk’iyi ni ingenzi cyane kuko twunguranye ibitekerezo hagati yacu kandi tugirwa inama n’inzego zibishinzwe ku bijyanye n’uburyo twarushaho gutunganya ibyo dushinzwe."

abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Page 15: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 15

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Abayobozi b’amashuri ya Polisi z’ibihugu byo muri aka karere ka

Afurika y’iBurasirazuba bashyizeho uburyo bushya bwo guhuza imikorere bukaba buzafasha kuzamura ireme ry’amasomo batanga bityo hakabaho ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe n’ibyambukiranya umupaka.

Ubu buryo bwo guhuriza hamwe imikorere bwagezweho kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama uyu mwaka mu nama yahuje abayobozi b’amashuri ya polisi bo mu bihugu bya Etiyopiya,Sudani y’Amajyepfo,Kenya,Sudani,Uganda n’u Rwanda,iyi nama ikaba yarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iyi nama ije ikurikira indi ya 17 yabereye i Naivasha mu gihugu cya Kenya umwaka ushize, yahuje abakuru ba za polisi z’ibihugu byo mu karere (EAPCCO), uyu muryango ukaba uhuriwemo n’ibihugu 13. Umwe mu myanzuro w’iyi nama ukaba warasabaga ko, inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigomba guhora ziyungura ubumenyi kugirango zigere ku nshingano yo kubungabunga umutekano.

Atangiza iyi nama y’umunsi umwe, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP)

Emmanuel K. Gasana yavuze ko, igitekerezo cy’iyi nama cyaje kugira ngo ibihugu by’akarere bikomeze guhuza imbaraga bihanahana ubumenyi n’ubunararibonye, ibi bigakorwa ariko hibandwa ku guhuza gahunda z’imyigishirize kugira ngo abapolisi b’ibi bihugu babashe kugira ubumenyi bwo kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka.

IGP Gasana yagize ati, “Abakora ibyaha bitandukanye cyane cyane ibyaha ndengamipaka bafite uburyo bahuriraho mu gukora ibi byaha. Gutahura ibi byaha no guta muri yombi ababikora bikaba bisaba ko, Polisi zo mu karere no ku isi yose kimwe n’abandi bireba bahuriza hamwe imbaraga, bagakorana bya hafi.”

Kuri iyi ngingo yakomeje avuga ko, ari ngombwa ko abapolisi bo mu karere bakomeza guhabwa ubumenyi bwo hejuru, bagahabwa ibikoresho ndetse bagakorana bya hafi hagamijwe gutahura imigambi y’abanyabyaha no gufata abakekwaho ibi byaha, kugira ngo abatuye aka karere bakomeze kugira umutekano.

Yagize ati “Ibyaha ndengamipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bishingiye ku ikoranabuhanga. Bimaze kugaragara ko ari ikibazo kibangamiye umutekano mu karere no ku isi, akaba ari nayo mpamvu Polisi zo mu karere zigomba buri gihe kwitegura, harebwa

ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

uburyo abapolisi bahabwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano.”

IGP Gasana yakomeje avuga kandi ko, Polisi zo mu karere nka zimwe mu nzego zishinzwe umutekano w’abatuye aka karere, zifite umukoro wo gushyiraho uburyo buhamye buzihuza bugamije guhangana n’ibyaha ndengamipaka.

Yagize ati, “Ubu buryo buduhuza bugomba gutangirana no kugira gahunda duhuriyeho zijyanye n’imyigishirize kugira ngo tubashe kugira abapolisi bafite ubumenyi buhagije ndetse banakora akazi kabo kinyamwuga.”

Judy Jebet Lamet, uyobora Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubugenzacyaha muri Polisi yo mu gihugu cya Kenya, yavuze ko ibyaha ndengamipaka bigira ingaruka mbi ku bihugu byose by’akarere. Yatanze urugero rw’aho abakora ibyaha byifashisha ikoranabuhanga bashobora kubikorera mu gihugu runaka ariko ingaruka zabyo zikagera no ku kindi gihugu.

Ashimangira akamaro k’iyi nama, Lamet yagize ati, “Nka Polisi z’ibihugu by’aka karere, dusabwa gukorera hamwe duhanahana ubumenyi, ubu ni uburyo buboneye bwo kugira ngo tubashe guhashya ibyaha ndengamipaka.”

Abagabo babiri aribo Nkundwanabose Jean Claude na Uwukunda Elise

bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana tariki ya 24 Mutarama uyu mwaka nyuma yo gutekera umutwe umuturage wo mu murenge wa Kigabiro biyita ko ari abapolisi bakamusaba amafaranga ya ruswa bavuga ko acuruza kanyanga.

Asobanura uko byagenze,uyu muturage witwa Gahiza Laurent yagize ati:” baje iwanjye ari bane mu gihe cya saa kumi n’ebyiri bari mu modoka y’ivatiri ifite purake RAA343U, binjira mu iduka umugore wanjye arimo gucuruza. Biyitaga abapolisi ku buryo umwe muri bo yavugaga ko akuriye ubugenzacyaha mu karere ka Rwamagana. Bari bambaye imyenda yabo isanzwe itari iy’akazi ka polisi. “Basabye umugore amafaranga ya ruswa bavuga ko bafite amakuru ko acuruza kanyanga”.

Gahiza akomeza avuga ko uku guterwa

Ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yashimiye abaturage uruhare bagize kugira ngo bariya batekamutwe bafatwe. Yakomeje avuga ko aba batekamutwe hari ahandi hantu hatatu bari babanje kunyura baka abaturage amafaranga, nanone biyita abapolisi bakababwira ko bafite amakuru ko bacuruza kanyanga. Yavuze ko hari aho batwaye umuturage ibihumbi 150. IP Kayigi yasabye abaturage gukomeza ubu bufatanye buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kandi bagatanga amakuru hakiri kare y’abantu bakora ibikorwa bidaobanutse kugira ngo habeho gukumira no gufata abanyabyaha batandukanye.

Icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

ubwoba byatumye umugore we abaha amafaranga ibihumbi bitanu cyakora bakomeza kuvuga ko ari make. Uyu muturage yakomeje avuga ko umugore we yamuhamagaye ngo aze kureba abo bagabo ahageze nabo bamubwira ko ari abapolisi bamusaba amafaranga kugira ngo batamujyana kumufunga bamushinja gucuruza kanyanga. Gahiza avuga ko nyuma yo kubona ibintu bikomeye yemeye kubaha amafaranga ibihumbi 50, maze bamushyira muri iyo modoka bajya kuyabikuza kuri banki ahita ayabaha. Aba bagabo bakimara kuyafata bahise bagenda ariko baza gufatirwa ahitwa i Ntunga berekeza mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko hari umuturage watanze amakuru kuri polisi muri aka karere yerekeranye n’ubu butekamutwe.Ubu babiri nibo bafunzwe mu gihe abandi babiri bagishakishwa kuko bavuye mu modoka bakiruka bakimara kubona ko ibyabo byamenyekanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu

rwamagana: Polisi yafashe abagabo babiri basabaga abaturage amafaranga biyitirira akazi badakora

Page 16: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 16 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare rusengera mu Itorero

rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) rugera ku bihumbi bine , ku itariki 13 Mutarama uyu mwaka, rwakoze urugendo rwa kilometero hafi enye rwo kwamagana ibiyobyabwenge.

Rwakoreye urwo rugendo mu mujyi wa Nyagatare, rukaba rwararutangiriye kandi rurusoreza ku cyicaro gikuru cy’iri torero muri aka karere kiri mu kagari ka Barija,mu murenge wa Nyagatare.

Urwo rubyiruko rwazengurutse uyu mujyi rutanga ubutumwa bwamagana ibiyobyabwenge. Rwagendaga ruririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwamagana ibiyobyabwenge kandi ruvuga amagambo ahamagarira abantu kubyirinda no kubirwanya.

Na none rwari rwitwaje ibyapa byanditsweho amagambo agaragaza ko ubwarwo rwiyemeje kubyirinda no kubirwanya kandi ahamagarira urubyiruko rugenzi rwarwo kubyirinda.

Nyuma y’urwo rugendo, urwo rubyiruko rwahawe ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo uw’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyimana Charlotte, na Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Musabyimana yabwiye urwo rubyiruko ati:”Muri imbaraga z’igihugu.Ibyo bisobanura ko igihugu kimwe n’imiryango yanyu bibatezeho byinshi.”

Yarubwiye kandi ati:” Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza hanyu heza.Mukwiriye rero kubyirinda kandi mugakangurira urubyiruko rugenzi rwanyu, abagize imiryango yanyu, ndetse n’abaturanyi banyu kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda.”

Yashimiye iri torero kuri icyo gikorwa cy’urubyiruko rwayo cyo kwamagana no kurwanya ibiyobyabwenge, maze arusaba kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagakomeza kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya.

IP Kaburabuza yabwiye urwo rubyiruko ko ibiyobyabwenge nk’uko byitwa biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, maze kubera ko nta mutimanama aba bafite agakora

ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yababwiye ko bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, kureka amashuri kuri bamwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

IP Kaburabuza yasabye urwo rubyiruko kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera, ibyo bakabikora bayiha amakuru y’umuntu wabikoze cyangwa uri gucura imigambi yo kubikora.

Mu ijambo rye, Umushumba w’iri torero muri aka karere, Epaphrodite Rwayitare yagize ati:”Ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha n’imwe mu nkingi z’Itorero ryacu. Urumva ko ibyo dukora bifite aho bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati:” Uru n’urubyiruko rw’u Rwanda mbere y’uko ruba abizera b’Itorero ryacu. Tugomba rero kururinda ikintu cyose gishobora konona ahazaza harwo.”

Rwayitare yagize na none ati:”Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza harwo. Dusanzwe turwigisha kubyirinda ariko twasanze ari ngombwa ko urubyiruko rwacu rukora uru rugendo kugira ngo dukangurire n’abandi kubyirinda.”

Yashimiye abayobozi bahaye ibiganiro urwo rubyiruko maze arusaba gukurikiza inama babagiriye.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Hakizimana Jean Baptiste yagize ati:”Kubera ko twe tuzi ububi bw’ibiyobyabwenge tugomba gukangurira urubyiruko rugenzi rwacu ndetse n’abandi kubyirinda.”

Hakizimana yagize kandi ati:”Tubuzwa gukora ibyaha no kutabirebera bikorwa ngo twicecekere.Tuzakomeza kubyirinda kandi tubirwanye aho tuzaba turi hose. Tuzajya kandi dusobanurira abantu ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge kandi duhe Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa ndetse n’ababicuruza.”

Yasabye abantu bose kwifatanya n’urwo rubyiruko rugenzi rwe mu kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

Urubyiruko 4000 rwa aDePr Nyagatare rwakoze urugendo rwo kurwanya

ibiyobyabwenge

Ikibazo: Tubwire muri macye inshingano ziri shami.

ACP HABYARA: Ishami rishinzwe iperereza ku mari ryitwa “Cellule de Renseignements Financiers” mu gifaransa, naho mu cyongereza ryitwa “financial intelligence/investigation unit”, rifite inshingano z’ingenzi zo kwegeranya, gusesengura, kugeza amakuru ku babishinzwe no kugenza ibyaha, mu rwego rwo kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba nk’uko biteganywa n’ Itegeko rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba.

Iri shami rya Polisi y’u Rwanda rikaba rikorera muri Banki Nkuru y’u Rwanda, ryashinzwe mu 2011 nyuma y’uko bibaye ngombwa ko u Rwanda narwo rugira icyo rukora mu gukumira no kurwanya ibyo byaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba.

Ikibazo: Kubera iki u Rwanda cyangwa se Polisiy’u Rwanda bategereje umwaka wa 2011 kugirango bashyireho iri shami?

ACP HABYARA: Hari ibintu byinshi biba bigomba kwemezwa mbere y’uko iryo shami rishyirwaho.

Mbere na mbere hari hakenewe itegeko rishyiraho uru rwego ndetse rikagena n’inshingano zarwo. Mu mwaka w’2004/2005, hari ubusesenguzi bwakozwe na Banki y’isi ku byaha by’iyeza ndonke no Gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda n’ingaruka yabyo ku bukungu. Icyo gihe rero hemejwe ko hajyaho itegeko rirebana n’ibyo bibazo. Itegeko nimero 47/2008 ryo kuwa 9/9/2008 rikumira kandi rihana iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba nibwo ryashyizweho.

Tumenye ishami rya polisi y’u rwanda rishinzwe iperereza ku mari

ACP Joseph COSTA HABYARA

Page 17: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 17

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Ingingo yaryo ya 20 yavugaga ko “Hashyizweho Ishami rishinzwe iperereza ku mari ryitwa “Cellule de Renseignements Financiers” (CRF) mu magambo ahinnye y’igifaransa. Iteka rya Perezida rigena imiterere, imikorere n’ishingano by’iryo shami rikagena urwego iryo shami rikoreramo”.

Itegeko teka rya Perezida wa Repubulika nimero 27/01 ryo kuwa 30/5/2011 ryagiyeho rigena imiterere, imikorere n’inshingano by’ishami rishinzwe iperereza ku mari.

Guverineri wa Banki y’u Rwanda akaba ari umuyobozi w’urwego ngishwanama, akungirizwa n’Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika. Urwego ngishwanama kandi rurimo Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, umuyobozi Mukuru ushizwe iperereza ryo hanze y’igihugu muri NISS, Umuyobozi muri Minisiteri y’imari ushinzwe guteza imbere urwego rw’ubukungu, Komiseri w’ishami rya Polisi rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) n’Umuyobozi wa FIU nk’umunyamabanga w’uru rwego.

Ikibazo: Mu myaka ine mumaze mukora, mumaze kugera kuki?

ACP HABYARA: Twasabye abayobozi ba za banki gushyiraho abashinzwe gutanga amakuru muri banki z’ubucuruzi uko ari 16 aho bashinzwe gukora za raporo z’igenzura zo kurwanya ikoreshwa nabi ry’amafaranga mu bikorwa bitemewe. Aba

dukorana nabo umunsi ku wundi.Twashyizeho uburyo bwo gutanga

raporo, bukaba bufasha ibigo twavuze haruguru kumenyesha ishami ryacu kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano nabyo.

Twagize kandi uruhare mu gushyiraho ihuriro rishinzwe kurwanya ubujura muri za banki. Iri huriro risaba ibigo byose n’abafatanyabikorwa (iby’itumanaho, banki,ikigo cy’isoko ry’imari n’imigabane, polisi, ibigo by’ivunjisha, n’ibyohereza amafaranga) gukorera hamwe no gufata ingamba mu kurwanya ubujura n’ibindi bikorwa bijyanye nabwo, bagashyiraho amategeko atuma habaho kurwanya uku gukoresha amafaranga ku buryo butemewe.

Twakoze kandi amahugurwa atandukanye ndetse tunitabira inama ku rwego rw’akarere no kurwego mpuzamahanga mu Buhinde, Koreya y’Epfo, Kenya, Misiri, Burundi na Tanzaniya, aho twunguranye ibitekerezo ku kuntu twarwanya ibi byaha by’Iyezandonke no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Mu mwaka w’2012, u Rwanda rwasabye kuba indorerezi mu muryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ iBurasirazuba no mu Majyepfo (ESAAMLG) bigamije gukumira no kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no kurwanya ugutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Mu mwaka wa 2014, tawasabye kuba umunyamuryango uhoraho,

tubyemererwa mu nama yabereye i Luanda muri Angola kuva tariki 29/08/2014 kugeza kuya 05/09/2014. Igisigaye ni ukunononsora imihango ijyanye n’amategeko. Turizera ko bizarangira vuba muri uyu mwaka. U Rwanda rukaba ruzaba rubaye igihugu cya 18 mu bigize uwo muryango.

Twanateguye kandi amabwiriza agenewe amabanki n’ibindi bigo dukorana nabyo ajyanye n’uburyo bwo gutanga amakuru, uburyo bwo kumenya abo bakorana nabo n’uburyo bwo kubika amakuru. Ibi kandi bifasha kumenya imyirodoro y’abakiriya ba za banki n’ibigo by’imari, ndetse n’ibyerekeranye n’ihererekanya ry’amafaranga. Aya mabwiriza akaba yaremejwe n’inama ngishwanama y’ishami ryacu tariki ya 2 Ukuboza 2015.

Mu mwaka w’2012 twafashe amadorali y’Amerika ibihumbi 210, mu mwaka w’2014 dufata ibihumbi 160 by’amadorali y’Amerika ndetse tunahagarika amakonti 22 mu ma banki anyuranye mu mwaka wa 2015. Mu iperereza ryimbitse twakoze nta bimenyetso twabonye byerekana ko ayo mafaranga yose yari afite aho ahuriye n’icyaha cy’iyenzandonke cyangwa se gutera inkunga iterabwoba.

Ikibazo: Haba hari ingorane kugeza ubu muhura nazo?

ACP HABYARA: Ibyaha by’Iyezandonke kimwe n’ibindi bigenda bikorwa kuburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo rimwe na rimwe bitubera imbogamizi mu kubikurikirana.

Ikibazo: Mukora iki rero?ACP HABYARA: Dutegura

amahugurwa anyuranye, dushaka uburyo bw’ikorana buhanga ku girango tugere ku nshingano zacu. Dufite urwego ngishwanama rudukuriye rufite umuhate n’ubushake, tukaba twizera ko tuzagera kuri byinshi.

Ikibazo: Haba hari ubutumwa bwihariye mufite mushaka gutanga?

ACP HABYARA:Turasaba banki n’ibigo by’imari gukurikiza amategeko yashyizweho y’imikorere ndetse tukaba dusaba abanyarwanda n’abandi gukoresha za banki n’ibigo by’imari haba mu kuzana amafaranga mu gihugu no kuyajyana hanze aho kuyatwara mu ntoki cyangwa mu mufuka, kugira ngo bagire umutekano uhagije ndetse n’ibikorwa yateganyirijwe gukora byihute.

Tumenye ishami rya polisi y’u rwanda rishinzwe iperereza ku mariInama y’ibihugu 7 bikize kw’isi (G-7) yateraniye i Paris mu Bufaransa

mu mwaka wa 1989 yasabye ibihugu byose byo ku isi gushyiraho ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba. Rwanda rwashyize mu bikorwa iki cyemezo mu mwaka wa 2011 ruba igihugu cy’112 gishyize mu bikorwa icyo cyemezo cya G -7.

Muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba, Tanzaniya niyo yabaye iya mbere mu gushyiraho iri shami mu mwaka wa 2007, Kenya mu 2012 na Uganda mu 2014. Amakuru arambuye ni mu kiganiro twagiranye na ACP Joseph COSTA HABYARA, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’Iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, rikaba rikorera muri Banki Nkuru y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

“Hashyizweho Ishami rishinzwe iperereza ku mari ryitwa “Cellule de Renseignements Financiers” (CRF) mu magambo

ahinnye y’igifaransa. Iteka rya Perezida rigena imiterere, imikorere n’ishingano by’iryo shami rikagena urwego iryo

shami rikoreramo

Page 18: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 18 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Mu gihe gito, Polisi y’u Rwanda izohereza abapolisi 70 biyongera

ku basanzwe mu gace ka Malakal ho muri Sudani y’Epfo, aho bazaba bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri icyo gihugu(UNMISS).

Igenzura ry’aba bapolisi rikaba ryarakozwe mu minsi itanu n’impuguke y’umupolisi ukomoka mu gihugu cya Norvege witwa Annette R.Johansen, ikaba yaroherejwe n’ibiro bikuru bishinzwe imitwe irinda mu butumwa bw’amahoro(FPU).

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati:” Aba bapolisi 70 barimo gutegurwa ku busabe bwa Loni , bazoherezwa nk’inyongera izaha ingufu abandi basanzwe mu ntara ya Malakal.”

Muri Nzeli umwaka ushize niho uyu mutwe witwa RWAFPU-UNMISS woherejwe muri Malakal ,agace ka Leta ya Upper Nile iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Sudani y’Epfo, kakaba ku bilometero 650 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Juba, kakaba karahuye n’amacakubiri ashingiye kuri politiki hagati y’imitwe ibiri nyuma y’uko Sudani y’Epfo yigenze muw’2011.

Akazi k’iyi mpuguke kakaba ari ako kureba ko uyu mutwe witeguye mu birebana no gutumanaho, guhosha imyigaragambyo , ubuhanga mu kurasa n’ibindi,..mbere y’uko uzasanga undi ugizwe n’abapolisi 170 wa RWAFPU1 uyobowe na ACP Rogers Rutikanga.

Aha ACP Twahirwa yagize ati:”Kuba twarasabwe abandi bapolisi , ni ikimenyetso cy’uko abapolisi b’u Rwanda bakora neza iyo bari mu butumwa bw’amahoro.”

Abapolisi b’u Rwanda bakaba bakunze gushimirwa ubunyamwuga n’umurava bagaragaza mu kazi kabo tutibagiwe na zimwe mu ndangagaciro z’ubunyarwanda zirimo umuganda bakora mu gufasha abatishoboye ndetse n’ikoranabuhanga mu kazi ka gipolisi.

Abagize imitwe ya FPU ikora akazi ko gufasha abari mu kaga, guhosha imyigaragambyo, kurinda abanyacyubahiro ndetse n’abasivili.

Polisi y’u Rwanda niyoherezayo bariya 70 rero, ikazaba igeze ku bapolisi 930 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu 7 bitandukanye ndetse n’abandi 4 bari mu myanya y’inzobere .

Loni yakoze igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri sudani y’epfo

@Rwandapolice @Rwanda National PoliceTwandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected]

Page 19: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 19

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Ashingiye ku ngaruka yatewe no kunywa, gucuruza, no gutunda

urumogi, Dushimirimana Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, arakangurira ababikora kubireka.

Ibi, uyu musore utuye mu kagari ka Nyankurazi, mu murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kirehe, yabivuze mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hatandukanye muri aka karere mu mezi atatu ashize

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’ibiro 1001 n’igice by’urumogi, litito 715 za Kanyanga, n’amashashi 1296.

Icyo gikorwa cyo kubyangiza kitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abatuye mu kagari cyabereyemo ka Rubimba , mu murenge wa Gahara, bakaba bose barageraga ku buhunbi bibiri.

Mu buhamya bwe, Dushimirimana yavuze ko amaze amezi agera kuri atandatu aretse kunywa no gucuruza

urumogi nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari maze abikora.

Yagize ati:" Urumogi rwarankenesheje aho kunkiza nk’uko nabyibwiraga. Ndagira inama umuntu ubinywa, ubicuruza, n’ubitunda kubireka kuko nta cyiza kibibamo. Ndabihamya kuko byambayeho."

Dushimirimana yagize kandi ati:"Uretse kubifungirwa, nahuye n’izindi ngaruka mbi zatewe no kubinywa ndetse no kubicuruza. Maze kubona ko ndi kugana ahabi, nahise mfata umwanzuro wo kubireka, kandi nyuma y’aho mbirekeye, maze kugera kuri byinshi kuko noneho nkora ibyemewe n’amategeko."

Mbere y’ubu buhamya bwe, abitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza biriya biyobyabwenge bari babanje kwigishwa ubwoko bwabyo, n’ingaruka mbi zabyo.

Ababakanguriye kubyirinda no kubirwanya harimo uyobora Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe,

Kirehe: Uwaretse ibiyobyabwenge arakangurira abandi kubyirinda

Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Bernard Tugume.

SP Rutaremara yashimye abatuye mu bice biriya biyobyabwenge byafatiwemo ku makuru batanze yatumye bifatwa.

Yabwiye abari aho ati:"Ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina." Yasabye uwari aho wese kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y'ababinywa, ababitunda, ndetse n’ababicuruza.

Tugume yagize ati:"Ntushobora gutera imbere unywa cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.Nk’uko mubyibonera, iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanywe agafungwa no gucibwa ihazabu."

Yasabye abatuye muri aka karere kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Ushinzwe imikoranire ya Police y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyaruguru, Inspector of Police (IP) Stanislas Rutayisire, mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2016, yahuguye abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bagera ku 120 bo mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda , y’aka karere, ku bwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’uruhare rwabo mu kubirwanya no kubikumira.

IP Rutayisire yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bitera uwabinyoye gukora iryo hohoterwa, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

Yagize ati:"Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigera ku warikorewe,

uwarikoze, ndetse n’imiryango yabo bombi, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuryirinda no kurirwanya, atanga amakuru ku gihe."

Na none yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge, bitesha umutwe uwabinyoye, maze agakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana (Defilement).

Yagize ati:"Ibyo bikorwa byabo biteza umutekano mucye, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya."

IP Rutayisire yabasabye kandi gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano no gukora amarondo neza kugira ngo bakumire ndetse banafate uwo ari we wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko., aho yaboneyeho kubibutsa kuba maso muri iki gihe cy’amatora, kugira ngo nayo azagende neza.

Yabasabye kujya kandi basobanurira abaturage ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba binyuranyije n’amategeko,

bituma uwabinyoye adakora ngo yiteze imbere, kandi ko bimudindiza, kuko iyo bifashwe birangizwa, maze amafaranga yabishowemo yakabaye akoreshwa mu bimuteza imbere n’umuryango we, akaba apfuye ubusa.

Bwana Mugema Onesphore ,ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Nyagisozi nawe wari witabiriye iki kiganiro, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku bumenyi yahaye abo ba CPCs, n’inama yabagiriye, maze abasaba kubikurikiza kandi abashimira uko bitwaye mu gihe bamaze bakora iyi mirimo.

Umwe muribo witwa Nzabamwita Thomas yagize ati:" Iyi nama ni ingirakamaro kuko yaduhwituye, itwibutsa kwita no kuzuza inshingano zacu zijyanye ahanini no kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no kudacika intege n’ubwo manda yacu igeze ku musozo."

Yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kubumbatira umutekano muri uyu murenge .

Nyaruguru: abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Page 20: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Umutekano 20 ugushyingo

Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo bane bakurikiranyweho

kugerageza kwiba miliyoni 30,5 bakoresheje sheki y’impimbano bayavanye muri Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) bayimurira muri Banki ya Kigali (BK).

Nk’uko Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa akaba n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaza, ngo aba bagabo bahimbye sheki y’umukiliya wa KCB yagombaga kwimurira amafaranga angana na miliyoni 30,5 kuri konti y’uwitwa Mazimpaka Gilbert iri muri banki ya Kigali (BK).

ACP Twahirwa yagize ati:”Mazimpaka yagiye ku ishami rikuru rya KCB ku manywa yo ku wa gatanu atangayo sheki yasabaga kuvana ziriya miliyoni kuri konti y’umukiliya waho izimurira kuri konti ye iri muri BK, maze igihe iyimurwa ry’amafaranga ryari rikimara gukorwa, nyiri konti yabonye ubutumwa bugufi kuri telefone ye ahita amenyesha bwangu KCB ko nta yimura ry’amafaranga yigeze akora kuri konti ye.”

KCB yahise imenyesha BK na Polisi iby’iryo yimura ry’amafaranga ridasobanutse. Aha yongeyeho ati: ”Twahise dukorana na banki zombi ngo ababiri inyuma bafatwe, maze mu ma saa munani z’amanywa,

mu modoka ya tagisi yakodesheje, Mazimpaka ari kumwe n’abitwa Jean Phillipe Makombe na Jean Claude Kayiranga basesekara kuri BK baje kubikuza ya mafaranga, twari twamaze kuhohereza abapolisi kare, ni nabo babataye muri yombi bataretse n’umushoferi wari ubatwaye.”

Polisi igaragaza ko uyu Kayiranga yari yarigeze gufatirwa mu bikorwa nk’ibi muri Nzeli umwaka ushize, mu gihe uyu Makombe we yari agishakishwa na none ku bujura muri banki.

ACP Twahirwa yagize ati: ”Aba bagabo baremera icyaha bose, mu minsi mike barashyikirizwa ubushinjacyaha iperereza rirangiye. Turashimira kandi uburyo izi banki zombi zitwaye muri iki kibazo zinatworohereza gufata aba bantu; niyo mpamvu abantu bakwiye kujya bahanahana amakuru, niko ibyaha nk’ibi byacika.”

Polisi y’u Rwanda ikaba ifite umutwe ushinzwe ibyaha bimunga umutungo (Financial Investigation Unit) washyizweho muw’2011 kugirango urwanye ibyaha bikorerwa ku mafaranga, gutera inkunga iterabwoba n’ibindi,.., rikaba rikorera muri Banki Nkuru y’u Rwanda.

Kuva yashyirwaho, yahanganye

Polisi y’u rwanda yaburijemo ubujura bwa banki, bane

babifatiwemo

Aba bagabo baremera icyaha bose, mu minsi mike barashyikirizwa

ubushinjacyaha iperereza rirangiye. Turashimira kandi uburyo izi banki zombi zitwaye muri iki

kibazo zinatworohereza gufata aba bantu; niyo

mpamvu abantu bakwiye kujya bahanahana

amakuru, niko ibyaha nk’ibi byacika.”

n’ibyaha byinshi nk’ibi ku buryo imaze kuburizamo no guhagarika ubujura bwo mu ma banki bufite agaciro kagera kuri 210,000 y’amadolari y’Amerika muri 2012 na 160 000 by’amadolari muri 2014 ndetse na Konti 22 zarafunzwe muri 2015, izindi zikaba zigikorwaho iperereza.

Page 21: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 21

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

ACP Gatare yagize ati:” Polisi y’u Rwanda umunsi ku wundi yabanye n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere birimo gahunda ya girinka, umuganda, ubudehe,gahunda z’ubuzima nko gufasha mu bwisungane mu kwivuza n’ibindi. Yakomeje agira ati:” twakoze n’ubukangurambaga mu bijyanye no kurwanya ruswa,ihohoterwa rishingiye ku gitsina,kurwanya impanuka zo mu muhanda n’ibindi.

Mu bindi bikorwa iri shami ryagizemo uruhare harimo gufatanya n’Itorero ry’igihugu mu bikorwa byo kwigisha abanyarwanda indangagaciro,uburere mboneragihugu n’ibindi. ACP Damas Gatare yakomeje avuga ko muri

gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha, habayeho imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati:” twakoranye n’inzego nyinshi zirimo: inzego za leta nka Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango,ikigo cy’igihugu gishinzwe gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO),komite z’abaturage zo kwicungira umutekano, uturere twose, inzego z’urubyiruko,iz’abagore,urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha,ibyiciro by’abahanzi banyuranye,abamotari,abashoferi,ba

mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

ambasaderi ba Polisi bakora mu nzego zitandukanye za leta n’izigenga,n’abandi.

Yavuze ko ibi byiciro byose byafashije kugaragaza ububi bw’ibyaha ndetse banatanga umusanzu mu kubirwanya bafatanyije na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego hatangwa amakuru kare.

ACP Gatare yanavuze ko n’ubwo ubukangurambaga mu gukumira no kurwanya ibyaha bwakozwe, ndetse hakanabaho n’ubufatanye mu kubirwanya;abanyabyaha bake nabo batarumva bazageraho bagahinduka.

Yasoje asaba buri muturarwanda “kuba ijisho rya mugenzi we, bityo hakabaho gukumira ibyaha,hatangirwa amakuru ku gihe kandi vuba, tukagira igihugu kizira ibyaha”.

Ubukangurambaga butandukanye bwakozwe hirya no hino mu gihugu mu mwaka ushize, bugamije gukumira no kurwanya ibyaha binyuranye ndetse n’ubufatanye bw’abaturage,Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, nibwo ntandaro yo kugabanyuka kw’ibyaha n’umutekano usesuye u Rwanda rufite.

Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha ACP Damas Gatare. Yavuze ko kuba inzego z’umutekano zizewe n’abaturage ku kigereranyo kiri hejuru ya 96%, nk’uko raporo zasohotse zibyerekana,byaturutse ku mikorere myiza yazo no kuba hariho ubufatanye n’imikoranire myiza n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage,guteza imbere ubukungu,kwicungira umutekano n’ibindi.

Itsinda ry’abapolisi batandatu riri mu karere ka Karongi ryakoze

ubugenzuzi kigamije kumenya uko inkongi z’umuriro zakumirwa.

Icyo gikorwa cyaranzwe no kwigisha abaturage ikizitera, uko bazirinda, n’uko bazizimya igihe zibaye.

Inspector of Police Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere yavuze ko iryo tsinda ryakoreye isuzuma isoko rimwe, sitasiyo eshatu zigurisha ibikomoka kuri peterori , amaduka asaga 30, amabanki atanu, ishuri rimwe, n’amahoteri abiri.

Yavuze ko bake muri bariya aribo bari bafite ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro bikiri bizima.

Yakomeje agira ati:"Hari ababifite ariko byarangiritse. Hari noneho n’abatabifite".

IP Rutebuka yavuze ko abafite ibyangiritse yabagiriye inama yo kubikoresha cyangwa bakagura

ibishya, naho abatabigira abakangurira kubigura.

Yagize ati:" Igishimishije ni uko bumva akamaro ko kugira ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro kandi bakaba bariyemeje ko bagiye kubigura."

Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabijeje ko nibamara kugura ibyo

bikoresho izabigisha uko bikoreshwa. Inkongi z’imiriro ziterwa ahanini

no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, ubumenyi buke kuri zo, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Polisi y’u rwanda yakoze ubugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi

Komereza ku Rupa. 24

ACP Damas Gatare

Page 22: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 22 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo, Senior

Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yakanguriye abatuye muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi abasaba gutanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 28 Mutarama uyu mwaka nyuma y’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakoze ahantu hanyuranye mu mezi abiri ashize.

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’ibiro 60 by’urumogi, litiro 64 za Kanyanga, amaduzeni 41 ya African Gin, amaduzeni 13 ya Blue Sky, amaduzeni 75 ya Kitoko , n’amaduzeni 25 ya Chief Waragi.

Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kirenge, mu murenge wa Rusiga, kikaba cyaritabiriwe n’abatuye muri aka gace bagera kuri 500, bakaba bari bagwiriyemo urubyiruko.

SSP Bizimana yabwiye abo baturage ati:"Ibi biyobyabwenge byangijwe byafashwe biturutse ku makuru mwayahe Polisi y’u Rwanda. Mukomeze gukorana nayo neza muyiha amakuru yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora."

Yababwiye kandi ati:"Ingaruka zo gufatanwa ibiyobyabwenge harimo igifungo no gucibwa ihazabu.

Kubishoramo amafaranga ni ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Nta nyungu yabyo, ahubwo biteza igihombo."

SSP Bizimana yakomeje ababwira ati:"Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, akaba ari nayo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri wese akwiriye kubyirinda kandi akabirwanya ."

Yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge biri mu bitera amakimbirane hagati y’abantu , kandi ko bitera ababinyoye uburwayi butandukanye ku buryo asigara ari inkorabusa.

Yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa ati:"Hari bagenzi banyu bajya batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mugomba kubyirinda ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiriza ahazaza hanyu heza."

Yagiriye abari aho inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zigamije kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge. Izo ngamba zikaba zirimo ibiganiro bitandukanye iha abaturage, aho ibasobanurira ububi bwabyo kandi ikabasaba kubyirinda no kubirwanya.

Yashyizeho kandi ishami rishinzwe ku buryo bw’umwihariko kubirwanya (Anti-Narcotics Unit).

abaturage bo mu karere ka rulindo bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Polisi yo mu karere ka Rulindo iragira inama abaturage kureka

ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, aho ivuga ko abakora ibi bikorwa bitwikiriye ijoro kugira ngo bibe amabuye y’agaciro bibaviramo gukomereka n’ impfu za hato na hato.

Ubu butumwa, Polisi yabutanze ku itariki ya 29 Mutarama, aho mu kagari ka Shengamure, umurenge wa Masoro, umugabo uzwi nka Ntidendereza, wishoye mu kirombe bacukuramo gasegereti nyuma akaza guhanukirwa n’ikibuye kimukomeretsa bikomeye mu mutwe. Uyu mugabo akaba yaraje gutabarwa na Polisi, ingabo n’ubuyobozi bw’ibanze, ajyanywa mu bitaro bya Rutongo aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP), Innocent Gasasira, yasabye abaturage kwirinda ibi bikorwa kuko ahanini bibaviramo impfu za hato na hato ndetse abandi bikabasigira ubumuga.

Yanavuze ko uretse no kuburira ubuzima muri ibi bikorwa, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, ari icyaha nk’ikindi cyose kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

IP Gasasira yakomeje agira abaturage inama yo gukora ubucukuzi bwemewe n’amategeko aho kwishora mu bibateza ibibazo birimo no kubura ibizima

Urubyiruko rugera ku bihumbi 2 rwo muri paruwasi gatolika ya

Kabaya rurasabwa kugira uruhare runini mu gukumira ibyaha bitandukanye cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo. Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 31 Mutarama, uyu mwaka mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’urubyiruko gatolika ku nshuro ya 31. Bwatanzwe nyuma y’igitambo cya misa cyabereye kuri Paruwasi ya Kabaya, mu murenge wa Kabaya, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu karere ka Ngororero (DCLO) Inspector of Police (IP) Alexandre Minani ari kumwe na Padiri ushinzwe urubyiruko muri paruwasi ya Kabaya Nzayisenga Théoneste nibo baganiriye n’urwo rubyiruko.

IP Minani yabwiye uru rubyiruko ati:” byagiye bigaragara ko muri aka karere hari umuco utari mwiza kuri bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwishyingira rutarageza ku myaka y’ubukure, ibi rero

Page 23: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 23

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

cyangwa guhanwa n’amategeko; akaba anavuga ko, ubwo Ntidendereza yari muri iki kirombe yari kumwe n’undi mugabo, ariko uyu we akaba nyuma yo kubona mugenzi we agwiriwe n’ibuye, yarahise yiruka, ubu akaba arimo gushakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulindo, Birahira Eugene, yavuze ko ikibazo cy’ubujura bw’amabuye y’agaciro kitari giherutse kugaragara muri uyu murenge kuko nyuma y’aho byakunze kuhagaragara,

Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe

ubuyobozi by’umurenge bufatanyije na Polisi, bwateguye amahugurwa y’ibyumweru 3, ku bantu bakoraga ibi bikorwa, maze bigishwa ububi bwacyo n’ingaruka zibirimo.

Akomeza avuga ko nyuma y’amahugurwa, aba bantu bakorewe ubuvugizi biza no gutanga umusaruro kuko sosiyete ya Rutongo Mine, isanzwe ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yemeye kubaha aho bacukura, ariko gasegereti babonye bakayigurisha iyi sosiyete, aho avuga ko ubu bujura bwari bwarahagaze.

Yasabye abaturage kureka ubujura bw’amabuye y’agaciro, aho yagize ati, “Gasegereti n’andi mabuye y’agaciro ni umutungo wa Leta, kuyiba bisobanuye gusahura umutungo w’igihugu. Iyo aya mabuye acukuwe mu buryo bwemewe n’amategeko, igihugu kibona imisoro, amafaranga agakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo by’igihugu.”

Yashimye imikoranire myiza hagati ya Polisi n’izindi nzego mu bikorwa by’umutekano bitandukanye by’umwihariko kurwanya abakora ubu bucuruzi butemewe n’amategeko.

ntibyemewe n’amategeko. Igikurikiraho ni ibibazo bitandukanye bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo. Turabasaba rero kugira uruhare mu kwirinda no kurwanya iri hohoterwa mukangurira bagenzi banyu kutishyingira muri ubu buryo”.

IP Minani yakomeje asaba uru rubyiruko kujya bageza kuri Polisi amakuru ku gihe y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora kuba cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira.

Padiri ushinzwe urubyiruko muri paruwasi gatolika ya Kabaya Nzayisenga Théoneste, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera ubufatanye buri hagati y’impande zombi agira ati:” twebwe turwanya ibyaha ku buryo bwa Roho, naho polisi yo ikabirwanya ku buryo bw’umubiri. Murumva rero ko dufite aho duhuriye cyane. Bakirisitu rero ndabasaba kuba hafi cyane ya Polisi

yacu mukagira bagenzi banyu inama yo guhinduka bakava mu byaha, mukajya mutungira agatoki polisi, icyashobora guhungabanya umutekano wacu bityo tugafatanya nayo”.

Padiri Nzayisenga yakomeje avuga ko yishimira kuba Paruwasi gatolika ya Kabaya na Polisi y’u Rwanda banahurira mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abakirisitu b’iyi Paruwasi n’abandi banyarwanda muri rusange nk’umuganda, kubakira abatishoboye

n’ibindi.Umunyamabanga Nshingwabikorwa

w’umurenge wa Kabaya Tuyizere Anastase nawe witabiriye ibi biganiro, yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu ku buryo bafite uruhare runini kuri ejo heza hacyo. Yasabye urwo rubyiruko gatolika rwa Paruwasi ya Kabaya kugira uruhare mu guhindura abandi, bakareka ibyaha, bagafatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego mu guteza imbere igihugu cyacu.

Ngororero: Urubyiruko rwo muri paruwasi gatolika ya Kabaya rwasabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Page 24: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 24 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Abaturagye barashimishwa nu ruhare bagize m rwego - ---

-- rwabo bakomeje kugaragaza mu gufatanya na Polisi y’ u Rwanda n’izindi nzego mu kwibungabungira umutekano. Uku kubashimira byabereye mu muhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya, igenewe abapolisi bahakorera, ikaba ari inkunga y’abaturage ubwabo bafatanyije n’akarere ka Rutsiro bageneye Polisi y’u Rwanda.

Iyi nyubako ya sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya yamuritswe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Mutarama,yuzuye itwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 n’ibihumbi 500. Inkunga y’abaturage ingana na miliyoni 20, asigaye akaba yaratanzwe n’akarere ka Rutsiro. Igizwe n’ibiro bitandukanye birimo ahazakorerwa n’umuyobozi w’iyi sitasiyo,ibiro by’ubugenzacyaha,icumbi ry’abapolisi n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard yavuze ko iyi sitasiyo yubatswe ku mpamvu ebyiri: iya mbere ni uko bwari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo no kuvuguruza amakuru y’abantu bamwe bacaga intege abaturage bavuga ko batitabira gahunda za leta zirimo kugira uruhare mu by’umutekano. Ikindi cyatumye bagira uruhare rufatika mu kubaka iyi sitasiyo ya Polisi, ni ukugaragaza ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda mu kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yakomeje avuga ko iki gikorwa cyongereye abaturage imbaraga ndetse kikaba kinashimangira imikoranire myiza n’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kugabanya no gukumira ibyaha.

Yakomeje asaba abaturage gukomeza ubwo bufatanye mu buryo bwo kurinda no kwirinda, avuga ko iki ari igihango bagiranye na Polisi y’u Rwanda. Byukusenge Gaspard yasoje ashimira Polisi y’u Rwanda inkunga ya moto na mudasobwa igendanwa bahaye urwego rwa Dasso muri aka karere.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda mu ijambo rye, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko ariwe uhora usaba abanyarwanda kwishakamo ibisubizo, ku buryo iki ari ikimenyetso ko abaturage b’aka karere bamenye ko umutekano na Ndi Umunyarwanda aribyo nkingi y’iterambere.

Yashimye uruhare rwa buri wese mu kubaka iyi sitasiyo ya Polisi. Yagize ati:” sinshidikanya ko umutekano

ndetse na serivisi abapolisi ba hano babahaga biziyongera nyuma y’iyi mpano mwaduhaye. Ndizeza ko Polisi y’u Rwanda izatanga ibikoresho bibura kugirango iyi sitasiyo igere ku rwego muyifuzaho. Inzira mwanyuze musezerera abanyabyaha muzayikomeze mutangira amakuru ku gihe,mukorana n’inzego zishinzwe gucunga umutekano mu gukumira ibyaha”.

DIGP Marizamunda yasoje asaba abaturage kubungabunga Pariki y’igihugu ya Mukura iri muri aka karere, bakirinda kwangiza ibidukikije birimo ibiti no kudacukuramo amabuye y’agaciro,bityo aho kuba yabakururira ibibazo ahubwo ikababera igisubizo ku iterambere ryabo mu gihe habayeho

kuyibungabunga.Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u

Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi nyuma yo gushyikirizwa inyubako ya Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya mu karere ka Rutsiro, we n’itsinda bari kumwe barekeje mu karere ka Karongi, aho yabonanye n’abapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye bayobora abandi bapolisi bo mu Ntara y’i Burengerazuba. DIGP Marizamunda yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bushimira Polisi y’u Rwanda akazi ikora, ndetse bukaba bunifuriza abapolisi umwaka mwiza wa 2016.DIGP Marizamunda yasabye abapolisi gukomeza muri uwo murongo mwiza wo gukora akazi neza kandi kinyamwuga buzuza neza inshingano zabo.

abaturage ba rutsiro bubatse Stasiyo ya Polisi ya miliyoni 27

Page 25: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 25

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Ikigo cyo mu karere gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro

nto ndetse n’inini no gushyira ibimenyetso kuri izo ntwaro (RECSA) ku itariki ya 20 Mutarama 2016 cyasoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana gisaba za Leta gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi. Aya masezerano ya Nairobi asaba ibihugu bigize RECSA gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda no guca burundu ikwirakwizwa ry’intwaro nini n’intoya mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, mu ihembe ry’Afurika ndetse no mu bihugu bihana imbibe nabyo.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Mutarama mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu ajyanye no gusana ndetse no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko iki gikorwa cyo gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto ndetse no kubibungabunga ari ingirakamaro ku bazikoresha ku buryo bwemewe n’amategeko. Yagize ati:” iki gikorwa ni ingirakamaro ku mutekano w’ibihugu, kubera ko bibasha kugenzura imikoreshereze y’izo ntwaro mu gihe ziriho ibyo bimenyetso”.

Ku bijyanye n’ayo mahugurwa kandi, Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda

rya Gishali yagize n’icyo avuga ku bumenyi abayitabiriye bahawe:” Ubumenyi mukuyemo buzabaha ubushobozi bwo kuzafasha ibihugu byanyu mu gikorwa cyo gushyira ibimenyetso kuri izi ntwaro nkaba nizera ko iki gikorwa cyatangiye mu bihugu byanyu”.

CP John Bosco Kabera yanavuze ko mu gihe cyose RECSA izifuza gukorera amahugurwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali izahabwa umwanya wo kuyahakorera.

Dusengiyumva Samuel, intumwa ya RECSA akaba n’umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu ijambo rye, yashimiye ibihugu bigize RECSA kuba byaratangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi ku bijyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto. Yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kuzasangiza ubumenyi bayavanyemo bagenzi babo bo mu bihugu byabo.

Umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru wa RECSA mu ijambo rye kandi, yashimye ubufatanye bukomeje kuranga RECSA

ndetse na Polisi z’ibihugu ziyigize.Dusengiyumva Samuel yashimiye u

Rwanda by’umwihariko kuba ari igihugu cy’intangarugero mu bihugu bigize RECSA, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi ku bijyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto. Yasoje avuga ko RECSA ifite gahunda yo kuzashyira ikigo cy’icyitegererezo kizajya kiberamo amahugurwa mu Rwanda.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo witwa Garang Martin, yashimye uburyo bakiriwe mu gihe bamaze muri ayo mahugurwa. Yavuze ko ubumenyi bungutse buzabagirira akamaro bo ubwabo, ndetse n’ibihugu bigize RECSA, kuko uku gushyira ibimenyetso ku ntwaro bizahagarika ubujura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi byaterwaga n’ikoreshwa ry’izo ntwaro zitazwi ndetse zitanariho n’ibimenyetso biziranga.

Amasezerano ya Nairobi, mu ngingo yayo ya 7, isaba buri munyamuryango guha nimero imbunda za Leta n’izemewe kugirango byoroshye ubugenzuzi. RECSA ikaba yarafashije ibihugu biyihuriyemo kubona imashini zikora ako kazi mu myaka icumi ishize.

abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Page 26: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 26 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Gatsibo biganjemo

urubyiruko bahuriye mu kigo cy’Ishuri ryigisha ibijyanye n’uburezi mu murenge wa Kabarore, bakaba bari bahaje mu rwego rwo kugezwaho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe hangizwaga bimwe muri byo byagiye bifatwa.

Icyo gikorwa cyabaye tariki ya 19 Mutarama 2016, cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Richard Gasana n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (SP) Eric Kabera n’umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, Rukundo Innocent. Hari kandi n’urubyiruko rugera kuri 365 rurangije amashuri yisumbuye rwo mu mirenge ya Kabarore na Rwimbogo rwari mu itorero ry’igihugu, ndetse n’abatuye muri kariya gace cyabereyemo.

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’amakarito 175 ya Zebra Warage,litiro 102 za Kanyanga, n’ibiro 3 by’urumogi, ibi byose bikaba byarafatiwe mu mikwabu

yakozwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere mu mezi atatu ashize.

Gasana yabwiye abacyitabiriye ati:" Ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ni nyinshi. Bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye, kandi amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa."

Yababwiye ko bitesha ubwenge uwabinyoye ku buryo bishobora kumushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Yababwiye kandi ati:"Mukwiriye kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko. Ibiyobyabwenge bigomba kuza ku isonga mu byo mugomba kwirinda no kurwanya."

SP Kabera yashimiye abaturage ku makuru batanze yatumye biriya biyobyabwenge byangijwe bifatwa.

Yasobanuriye abari aho ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye nko gufata abagore

abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka gatsibo

n’abakobwa ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yagize ati:"Ibyo bikorwa byabo bihungabanya ituze ry’abantu, akaba ari yo mpamvu buri wese agomba kutanywa, kudatunda, no kudacuruza ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kandi agaha Polisi y’u Rwanda amakuru y'ababikora."

SP Kabera yagiriye abantu inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko, kandi abasaba gukaza amarondo kugira ngo barwanye ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare we yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ibihano bihabwa umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge, kandi na we abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe ku buryo bw’umwihariko kubirwanya (Anti-narcotics Unit).

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe irakangurira

abaturage kwirinda no kurwaya icyaha cy’ubwambuzi bushukana kandi bakagira uruhare mu kuburwanya bayiha amakuru y’ababukora.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abantu batanu bafashwe ku itariki 10 Mutarama 2016 barimo gushuka abaturage babinyujije mu bushukanyi buzwi ku izina ry’urusimbi hanyuma bakabacuza amafaranga yabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abafashwe babikora ari: Bizimana Charles, Hagenimana Ezekias, Rukundo Patrick,Ntakirutimana Theophile na Mugisha Frank.

Avuga uko iryo tsinda ryakoraga ubwo bwambuzi bushukana, CIP Hakizimana yagize ati: "Uko ari batanu bakoreshaga utuntu duto twa mpande enye dufite

amabara atandukanye mu gushuka abantu no kubacuza utwabo."

Yakomeje avuga ko abo bambuzi baryaga abaturage amafaranga yabo ndetse bakabatwara ibindi bikoresho birimo amagare, terefone zigendanwa n’ibindi, mu gihe bari mu bikorwa byo gukina uwo mukino wo gutombora uzwi nk’urusimbi.

CIP Hakizimana yongeyeho ko bababwiraga ko bari bubakubire kabiri amafaranga ayo ari yo yose bashyiraho, ndetse ko na biriya bindi babaha ibindi nka byo.

Yagize ati:"Bafataga bamwe muri bo bakajya hirya no hino gushishikariza abaturage kuza gutombora, kandi bakababwira ko byoroshye. Bitangagaho urugero, bakababwira ko ubwabo batomboye inshuro nyinshi, kandi ko amafaranga batomboye atagira ingano."

Yavuze ko kugira ngo bemeze abantu ko ibyo bababwira ari ukuri kandi ko bishoboka, bahitaga bashyiraho

amafaranga kandi bagatombora koko kuko babaga bashyize akamenyetso kuri kamwe muri utwo tuntu gafite ibara rigaragaza ko umuntu yatomboye."

Yavuze ko kuri uwo munsi Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakiriye ibirego by’abantu batanu bari batekewe umutwe na bariya bagabo bane.

"Uko ari batanu bakoreshaga utuntu

duto twa mpande enye dufite amabara

atandukanye mu gushuka abantu no kubacuza utwabo."

Polisi y’u rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya ubwambuzi bushukana

Page 27: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 27

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Ku wa 18 Mutarama, itsinda ry’abapolisi umunani bigishije

abakozi bagera kuri 30 b’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba (Integrated Polytechnic Regional Centre-West) riherereye mu karere ka Karongi ukuntu bakwirinda inkongi z’imiriro, n’uko bazizimya ziramutse zibaye.

Itsinda ryabigishije ryari riyobowe na Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Abagize iri tsinda babanje gusuzuma ubuziranenge bw’ibikoresho by’iri shuri byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers), maze babagira inama

y’uko barushaho kwita ku buziranenge bwabyo kugira ngo mu gihe habaye inkongi y’umuriro babashe kuyizimya nta nkomyi.

IP Rutebuka yabwiye abo bakozi b’iri shuri kujya basuzuma buri gihe ko ibikoresho byabo byo kuzimya inkongi z’imiriro ari bizima, ibyo basanze bifite ikibazo bakabikoresha, naho ibyangiritse bakabisimbuza ibishya.

Yabasobanuriye ko inkongi z’imiriro zishobora guterwa no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje

ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

IP Rutebuka yakomeje ababwira ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi, ari na yo rimwe na rimwe itera inkongi z’imiriro.

abakozi b’ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda hatangijwe amahugurwa ku

buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda CP Gatete atangiza ayo mahugurwa tariki ya 18 Mutarama yagize ati: “Hari isano rya hafi hagati y’amahoro n’umutekano ndetse n’amajyambere arambye, amajyambere ntashoboka ahatari umutekano, uyu nawo kandi ugerwaho ari uko habayeho ubugenzuzi bwuzuye ku ikwirakwiza n’icuruzwa ry’intwaro nto zishobora gukoreshwa mu ntambara, iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibindi nk’ibyo mu karere.”

Umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa y’iminsi 3 ukaba warabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana, akaba yaritabiriwe n’intumwa ziturutse muri za Polisi uko ari 15 z’ibihugu bihuriye mu Muryango wo mu karere ugenzura ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto witwa RECSA ari nawo wateguye aya mahugurwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda CP Gatete yakomeje abwira abayitabiriye ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto ryagiye rihembera intambara mu bihugu byinshi kandi rigahungabanya umutekano wa za Leta zimwe na zimwe, akaba yaraboneyeho kubagira inama yo kuzita ku masomo bazabonera muri aya mahugurwa kugira ngo bazajyane impamba ihagije mu bihugu bakomokamo kandi izagirire akamaro akarere kose.

Bwana Dusengimana Samuel, intumwa ya RECSA akaba n’umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu ijambo rye, yavuze ko ikwirakwizwa ry’izi ntwaro rituma habaho kujegajega k’umutekano mu karere, iyo ikaba ari imbogamizi

ikomeye ku iterambere ryako.Yagize ati:”Ibibi bizanwa n’ikoreshwa

nabi ry’izi ntwaro, ntitwabirebera gusa mu mubare w’abo rihitana cyangwa abakomereka, rigira n’ingaruka ku muryango w’abantu, risubiza ubukungu inyuma, zizahaza inzego z’ubuzima kandi zivana ibihumbi byinshi by’abantu mu byabo rigahagarika n’amashuri y’amamiliyoni y’abana.”

Yongeyeho ko ishami rya RECSA rishinzwe amahugurwa ryita ku iterambere ry’amahugurwa mu karere, ibi bikazafasha ibihugu bigize umuryango kuzigisha abapolisi babyo kuzashyira mu

bikorwa amaserano ya Nairobi, mu ngingo yayo ya 7, isaba buri munyamuryango guha nimero imbunda za Leta n’izemewe kugirango byoroshye ubugenzuzi, aha RECSA ikaba yarafashije ibihugu biyihuriyemo kubona imashini zikora ako kazi mu myaka icumi ishize;

Yarangije agira ati:”Turashaka ko iki gikorwa cyihutishwa, niyo mpamvu ari ngombwa ko buri gihugu kigirira ubushobozi, iyi ni intambwe ya mbere itewe.”

Polisi y’u Rwanda nayo yatanze ishuri ryayo rya Gishari ngo abe ariho hazabera aya mahugurwa.

rwamagana: hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Page 28: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 28 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama, mu Ishuri rikuru

rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze,hatangiye amahugurwa y’icyiciro cya 8 agenewe abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye mu bijyanye n’ubuyobozi. Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Felix NAMUHORANYE niwe wafunguye ayo mahuguwa.

Aya mahugurwa yatangijwe, azamara amezi ane akaba arimo abapolisi 26 ndetse na ba ofisiye 4 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

Abitabiriye aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi buzabafasha kurushaho kuyobora neza abo bashinzwe ndetse no kumenya inshigano z’akazi muri rusange. Bazahabwa kandi n’amasomo ajyanye n’uko akazi gasanzwe gakorwa umunsi ku wundi hagamijwe kukanoza kurushaho.

Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda,CP Felix Namuhoranye,yagarutse ku kamaro

k’aya mahugurwa, agira ati:”Polisi y’u Rwanda iha amahugurwa nk’aya abakozi bayo hagamijwe kubongerera ubumenyi, bikaba bituma Polisi yuzuza neza inshingano zayo. Yasoje

asaba abitabiriye ayo mahugurwa kuzayakurikirana neza kandi bagakora cyane kugira ngo bazayungukiremo byinshi bizabafasha mu kazi kabo.

musanze: abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye amahugurwa y’ubuyobozi

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto no mu

modoka za taxi bagera kuri 600 bo mu karere ka Huye bakanguriwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Ibi babikanguriwe tariki ya 13 Mutarama mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’ako karere ndetse n’ubwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, iyi nama ikaba yarabereye mu nzu mberabyombi y’aka karere mu murenge wa Ngoma.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yabasabye gukora neza akazi kabo agira ati:” Muzi mwese ko muri iyi minsi aka karere kacu gafite abashyitsi baturutse impande zoze haba hano iwacu mu

Rwanda, muri Afurika, ndetse n’Isi yose kubera imikino ya CHAN. Birabasaba rero ubwitonzi, kwakira neza abo muha serivisi, mukabatwara neza aho bajya, mukabagezayo amahoro kandi mukarangwa n’isuku.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto yasabye abo batwara abagenzi kwirinda gukorera mu kajagari, aha akaba yarababwiye kujya bahagarara ahabugenewe, kugendera ku muvuduko wagenwe kugira ngo batabangamira abagenzi n’uburyo bwo gutwara ibinyabiziga muri rusange hagamijwe kwirinda impanuka.

Yabasabye gucika ku muco mubi uranga bamwe muri bo wo kuburirana mu gihe babisikana mu muhanda aho

bakoresha ibimenyetso baziranyeho babwirana ko nta mupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda uri mu cyerekezo buri wese ajyamo, ubundi icyo kimenyetso kikavuga ko aho berekeje harimo umupolisi ushobora kubahanira amakosa abafatiyemo.

haba nta mupolisi uri mu cyerekezo muri kujyamo, mukwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imyitwarire y’ibinyabiziga."

Yababwiye kandi kugira ibyangombwa bibemerera gutwara ibyo binyabiziga, kandi bakabigendana buri gihe cyose babitwaye.

Na none CSP Muheto yagize ati:" Mutwara abantu benshi kandi mubatwara ahantu hatandukanye. Mu bo mutwara, hashobora kubamo abanyabyaha. Twavuga nk’abafite ibiyobyabwenge nk’urumogi, n’inzoga zitemewe nka Kanyanga. Nk’abandi baturarwanda, murasabwa kujya muha Polisi y’u Rwanda amakuru ya bene abo bagenzi bafite ibintu bitemewe n’amategeko cyangwa bagiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko."

huye: abatwara abagenzi kuri moto no muri taxi basabwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Page 29: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 29

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

Polisi y’ u Rwanda yashyikirije imodoka umugabo w’umugande,

witwa Kananura Ndizeye Moses, yari yaribiwe mu gihugu cya Uganda, nyuma ikaza gufatirwa mu Rwanda mu Kuboza k’umwaka ushize

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Posh MarkX, ifite UAN 400C, yafashwe tariki ya 31 Ukuboza umwaka ushize, ifatirwa ku mupaka wa Gatuna abari bayitwaye bagerageza kuyizana mu Rwanda.

Polisi Mpuzamahanga (Interpol) nyuma yo kumenya ko iyi modoka yibwe, ari iyo mu gihugu cy’ u Buyapani yahise isohora inyandiko ziyifata.

ACP Twahirwa yagize ati, “Tukimara gufata iyi modoka twamenyesheje inzego bireba mu gihugu cy’u Buyapani na Uganda, tumaze kugirana ibiganiro n’izi nzego cyane mu Buyapani aho bivugwa ko iyi modoka yibwe, twemeranijwe ko iyi modoka isubizwa Kananura wari wayiguze, dore ko we ari nta cyaha na

imodoka yibwe muri Uganda yasubijwe nyirayokimwe cy’ubujura yari akurikiranyweho.”

Nyuma yo gusubizwa iyi modoka, Kananura yashimiye ubushishozi ndetse n’ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, ndetse n’imbaraga yakoresheje itahura iyi modoka, aho yavuze ko yari yayiguze mu gihugu cya Uganda ku madolari y’Amerika ibihumbi 15.

Uyu mugabo yagize ati: “N’ubwo nari ntunze iyi modoka ntabwo nigeze menya ko ari injurano, ibi nkaba narabimenye ngeze ku mupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda aho namenyeshejwe ko iyi modoka ishakishwa na Polisi mpuzamahanga kuko ngo yari injurano.”

Yakomeje agira ati, “Hejuru y’ibi byose ariko, ndagira ngo nshimire Polisi y’u Rwanda ku bwitange ikomeza kugaragaza bwo kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kuko buri gihe yihutira gusuzuma buri kintu cyose kinjiye mu Rwanda kugira ngo hamenyekane niba koko kinjiye mu buryo bwemewe n’amategeko.” Ubu ni uburyo bunoze, kandi buzakomeza gufasha ko abanyarwanda bumva batekanye ndetse

n’ibyabo byakwibwa bigatahurwa ndetse bakanabisubizwa.”

Polisi y’u Rwanda imaze gufata imodoka 20, zibwe mu bihugu by’ibituranyi n’ahandi hatandukanye ku isi, izi modoka zikaba zari zizanywe mu Rwanda cyangwa zijyanywe mu bindi bihugu zinyujijwe mu Rwanda, zose zikaba zarafashwe mu myaka itatu ishize.

” Ubu ni uburyo bunoze, kandi

buzakomeza gufasha ko abanyarwanda bumva batekanye ndetse n’ibyabo

byakwibwa bigatahurwa ndetse bakanabisubizwa.”

Page 30: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 30 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

iBi

yoByaBw

enGe

Polisi y’u Rwanda

iKanGuRiRa aBanTu

Kw

iRin

da

iMPa

nuKa

Kw

iRin

da

aBa

sHuK

anyi

KuRw

anya

Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona y’uyu mwaka

n’igikombe cyitiriwe umunsi w’Intwari z’u Rwanda, ikipe ya Police handball club yasinyishije abakinnyi batatu bazayifasha kwitwara neza.

Irushanwa ryo guhatanira igikombe cyitiriwe Intwari rizaba hagati y’amatariki ya 20 na 21 Gashyantare rikazahuza amakipe y’imbere mu gihugu. Police HBC niyo isanzwe ifite igikombe cy’umwaka ushize.

Umutoza wa Police HBC Assistant inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko abakinnyi bashya basinye amasezerano yo gukinira iyi kipe umwaka umwe. Abo ni Niyishaka Jean Nepomuscene wavuye muri St.Aloys Rwamagana, Munezero Jean Louis wakiniraga APR ndetse n’umunyezamu witwa Mutangana Placide wahoze afatira Nyakabanda.

Ntabanganyimana yagize ati: “ni abakinnyi b’inararibonye kandi

Police handball club yongeyemo amaraso mashya

bazakomeza kwitwara neza, bizadufasha kongera urwego rwacu rw’imikinire, tukagera ku rwego mpuzamahanga atari hano mu gihugu gusa”.

Umwaka ushize w’imikino wahiriye Police HBC kuko yatwaye ibikombe byinshi birimo; igikombe cy’umurimo, shampiyona, igikombe gikinirwa ku mucanga, Carre d’As ndetse n’igikombe cy’ishyirahamwe ry’uyu mukino rihuza amakipe yo hagati no mu Burasirazuba bw’Afurika mu mukino w’intoki (ECAHF).

Umutoza wa Police HBC yasoje avuga ko nabo barekuye abakinnyi batatu kugira ngo bajye kugeragereza amahirwe mu yandi makipe. Abo ni Ndayisenga Vedaste, Emmanuel Nzabonimpa, na Emmanuel Yatubabariye.

Iyi kipe ikaba imaze ukwezi mu myitozo ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko ya Kimisagara yitegura amarushanwa yo muri uyu mwaka.

“Ni abakinnyi b’inararibonye kandi bazakomeza kwitwara neza, bizadufasha kongera urwego

rwacu rw’imikinire, tukagera ku rwego mpuzamahanga atari hano mu gihugu gusa”.

Page 31: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano MUTARAMA 31

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

baCKTUrN Crime

ubukangurambaga “TUbUrizemo ibYaha”

Page 32: UmUTeKaNo - Police · Umutekano mUTarama1 ... bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaherutse ni ... bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha

Umutekano 32 MUTARAMA

@Rwandapolice @Rwanda National Police Twandikire kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] kuri www.police.gov.rw- [email protected] cyangwa [email protected] @Rwandapolice @Rwanda National Police

umutekanoS portport

PoLiCe haNDbaLL CLUb YoNgeYemo amaraSo maShYa